Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba numuyobozi wishyaka  RPF yatangiye mu Nama ya Bureau Politiki, Nyuma y’ibyavuzwe  na Eric nsanze ari ngombwa kubagezaha mu magambo arambuye ibyavugiwe muri iriya nama

Kagame's BM

Mu nama ya Bireau Politique yayobowe na Nyakubahwa  Pau Kagame Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi Akaba na Perezida wa Repubulika yibukije abanyamuryango ko Ibimaze kugerwaho na RPF n’Igihugu muri rusange ari byiza kandi byinshi ariko tukaba dusabwa gukomeza kubinoza kubibungabunga no kubirinda kugira ngo bidasenywa cg bisubizwe inyuma.

 

Yagize ati muzirikane ko Intambwe dutera igomba kutwereka ko hari izindi ntambwe nyinshi imbere tugomba nazo kuzitera kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere kinagire umutekano urambye, kuko nta rugendo rugizwe n’Intamwe imwe

 

Umuryango RPF, Abanyamuryango n’abandi dufatanyije twakoze ibikorwa byinshi bishoboka kuko ibidashoka ntawabiduhora

 

Chairman yasabye Abanyamuryango ko bagomba kumva ko kugira ngo tugere kuri byinshi bisaba KUTARAMBIRWA kandi ntitugire uwo usiga inyuma. Ubufatanye ubwubahane bikaba ngombwa tuzirikana ko hari urundi rugendo imbere (yibukije uko mu rugamba rwo kwibohora bagendaga Imisozi n’imisozi nta kurambirwa cg kwinubira ukuyobora (guide)) .

Chairman yabwiye abanyamuryango ko Inshingano zabo zizwi ariko tuzirikane ko hakenewe Sustainability kubyo tugenda tugeraho (for continued progress). Tugomba kujya dupima neza ibyo tugeraho tutibeshya cg ngo tubeshye kuko aribwo biduha guhora dutera intambwe.

Umuco wo kubazwa ibyo dukorera Igihugu ni ngombwa (accountability) kandi mu bufatanye buri wese akumva ko afite responsibility mubyo ashinzwe.

 

Kubyerekeye amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri Chairman yashimiye abanyamuryango ko hirya no hino mu gihugu batoye neza FPR ikaba ifite abakandida basobanutse, abagore n’abagabo bakiri bato bafite imbaraga; yagize ati “Nibaduhe icyizere ariko natwe Tubagirire icyizere kandi bazatunyuze mu matora neza ,azagende neza tuyatsinde kuko RPF ubusanzwe ifite ubunararibonye bwo kugera ku nshingano iba yihaye byanze bikunze n’aya matora tuzayakore neza ”

 

Chairman yibukije Intore z’Umuryango ko mu bigerwaho byose tugomba guhora tureba niba dusubiza koko Ibibazo by’Igihugu cyacu, yagize ati “Tuzi ibibazo byacu nkabanyarwanda ariko se tubisubiza ku buryo bungana iki, hari ibibazo bisanzwe by”ubukene, imibereho myiza , umutekano ndetse hakiyongeraho na Pressure duterwa nabyo ” twirinde guteta ngo twibagirwe ko tugomba kubikemura bitugoye hato tutazaba like a spoiled child uhabwa ibyo ashatse igihe ashakiye kabone niyo yaba ahabwa nibidafite akamaro. Twe rero ntabwo dukwiye kwangirika.

Yavuze ko ibibazo tubamo bikwiriye kuturinda umuteto bikaduha gukorana Umuhate.

Nyakubahwa Chairman yibukije abanyamuryango ko bakwiriye kumva ko amateka yacu adusaba gukora cyane, mu nshingano zikomeye tugakora birenze uko ahandi bakora, twumve ko aho bibaye ngombwa ibyagakozwe n’abantu 10 byakorwa n’umuntu umwe cg 10 bagakora ibyagakozwe n’abantu 100. Akaba atari ugushaka kuvuna abantu ahubwo biterwa n’uko ibibazo duhanganye nabyo ubwabyo bikomeye bikaba bidusaba gukora ku buryo Bukomeye this Must be the way of thinking based on our background.

Ideology ya RPF irangwa no Kwirwanaho dukoresha duke tukatubyaza byinshi kandi tukabyumva nk’abanyarwanda byaba na ngombwa tukabyumva nk’abanyafrika

 

Twirinde umuco wo Kutivuna cg kwitera ikinya tugakeka ko nta bibazo dufite kandi bihari,nta kwibeshya ibibazo birahari tugomba guhangana nabyo (kwitera ikinya tukishima binyuranye na Politiki ya RPF)

Uko RPF yavutse uko yabayeho ,n’uko yagihe ihangana n’ibibazo U Rwanda rufite ntibyatwemerera guteta duharanire kubaka ejo heza.

 

Ntabwo tugomba gukora ibintu kuko biri popular cg bikorwa n’abandi tugomba gukora ibintu kuko bifite Agaciro, n’ubwo hari abatahita babyumva ako kanya ariko iyo birimo agaciro bageraho bakabyumva.

Ibyo twemerera abanyarwanda tuzirikane ko tugomba kubibagezaho “We Must deliver” tukagira umuryango ukora kandi abawugize bakuzuzanya.

Abayobozi ba za Ministeri, ibigo n’izindi nzego bagomba gukora, gufatanya ,bakubahana, twamagane abantu babana badakorana neza, batavugana, duharanire gushyira hamwe tuzirikana ko iyo Duteshutse buri gihe bitugabanyiriza amahirwe yo gutera imbere

 

Intambara turwana yahinduye isura

 

Aha Chairman w’Umuryango yagaragarije abanyamuryango ko nyuma y’intambara yo kubohora uRwanda, guhagarika Jenoside gusana no kubaka Igihugu ubu intambara turwana yahinduye isura

 

Twatakaje abantu muri jeonoside ariko iyo urebye uko abantu basigaye batekereza u Rwanda ubona ibintu bisubira inyuma, kuri ubu abicanyi bafatanyije n’abantu bamwe bo mu bihugu byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside ubu bafata VICTIMS bakaduhindura Abicanyi bagafata abicanyi bakoze jenoside bakaba basigaye bavuga ko aribo Victims ugasanga FDLR n’Interahamwe ubu basigaye bavugirwa nkaho bahindutse victims.

Ibi rero ntidushobora kubyihanganira ari nayo mpamvu hasabwa ubufatanye bwa buri wese mu kubirwanya

 

M23 yabaye urwitwazo ariko hagamije kuyivanga n’u Rwanda ibyaha byose byakorwaga muri DRC na M23 itarabaho basigaye ariyo babirega ariko ahanini bigaragara ko bashaka guharabika isura y’u Rwanda no kurubuza gukomeza intambwe rumaze kugeraho?

 

Dore zimwe mu mpamvu aba bantu basigaye baturwanya kandi bazi neza ko nta makosa dufite.

 

Baricara bakibaza bati?

 

1)Uru Rwanda rwari rwapfuye ibibazo byarubanye byinshi babyivanyemo gute atari twe (bo) tubibavanyemo

2)Impamvu za Jenoside n’ubwo abanyarwanda bayikoze ariko impamvu muzi zavuye hanze (external roots causes of genocide) ntibifuza ko tubivuga cg ngo tugaragaze uruhare bagize muri Jenoside . Bahisemo kutugira twese abicanyi. Ngo ari abari mu Rwanda barishe ndetse n’abaje nyuma barishe). They all killers. Africans are killers Ubu niyo narrative (story) barimo kwandika

 

3) Iterambere ry’u Rwanda the progress of Rwanda is seen as a threat ku buryo hari ababazwa n’ibyo babona. Aha HE yatanze urugero rw’Umuzungu wagaragaje ko yababajwe no kubona Gisenyi ari nziza kurusha Goma maze bamwumvisha ko ibyo byose bigerwaho agaciro kabyo kari hasi y’amafaranga birwa bamena muri DRC batanabafasha kwiteza imbere byibuze

Aba bazungu HE yabagarutseho yibutsa ko nabo bakagombye kwibuka ko iyi Africa bagize akarima batoba uko bashaka nabo ariyo bakomokaho , ko batari bakwiriye kugira iyo mitekerereze gusa kubera ko badufata gutyo hakagira ababyemera bagahinduka abaja , batwumvishwa ko hari urwego rw’imyumvire n’iterambere abirabura batemerewe kurenga kandi waba ushaka kuharenga akaba aribo babiguha (ukaba umuja wabo).

Mu yandi magambo ubu u Rwanda turi kuzira ko dutera imbere , dukoresha umutungo wacu n’inkunga duhabwa neza, tukazira ko badufasha tugatera imbere.

Ikindi tuzira nk’u Rwanda ni uko abazungu ngo bavuga natwe tukavuga, ingero HE yatanze ni nyinshi aho agaragaza ko abazungu bamwe basigaye bavuga ngo kariya gahugu kishyizeho. Kari strong urababwira bakagusubiramo. Ubundi bakibaza impamvu kaba strong kandi DRC ikaba weak

Chairman yagaragaje ko u Rwanda rutakwifuza na rimwe ko Goma cg DRC imera nabi cyane ko nk’ibihugu bituranye buri wese akenera undi mu guhahirana.

Mu gusoza ijambo rye Chairman yasabye Intore z’Umuryango n’Abanamuryango gufata umwanya wo gutekereza bihagije (byimbitse) kandi uko gutekereza kukabongerera imbaraga zo gutera intambwe tugana imbere.

Naho abashaka umuti w’ikibazo cya Kongo biragaragara ko bari gushakiri igisubizo aho kitari , bavura system aho kuvura impamvu nyazo, bakaba babikora babizi kuko bazana amadorali muri DRC ariko yose bakayahemba abanyamahanga bakayaguramo ibikoresho biva hanze ya DRC so yose bayasubiza iwabo ntacyo bimariye abaturage ba DRC.

Duharanire kwandika amateka yacu , tugaragaze ukuri ahasoboka hose kuko nitutabikora bazabyandika uko bishakiye kandi mu nyungu zabo.

Asaba abanyamuryango gukoresha ubwonko n’ubwenge ariko bakabuhuza n’umutima brain integrated with the heart.

Ngayo..

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/05/Kagames-BM.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/05/Kagames-BM.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAUbutumwa bwa Perezida Paul Kagame akaba numuyobozi wishyaka  RPF yatangiye mu Nama ya Bureau Politiki, Nyuma y'ibyavuzwe  na Eric nsanze ari ngombwa kubagezaha mu magambo arambuye ibyavugiwe muri iriya nama Mu nama ya Bireau Politique yayobowe na Nyakubahwa  Pau Kagame Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi Akaba na Perezida wa Repubulika yibukije abanyamuryango...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE