PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY, PRM/M R P – ABASANGIZI ITANGAZO RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO
Banyarwanda banyarwanda kazi;
Imyaka ibaye 19 twibuka buri mwaka jenoside yakorewe abatutsi;
Imyaka ibaye 23 ubwoko bw’abahutu bwibasiwe n’ibyaha by’intambara byakozwe na FPR Inkotanyi kuva yashoza urugamba mu kwakira 1990;
Imyaka ibaye 19 FPR izimangatanya akababaro k’abahutu babuze ababo;
Imyaka ibaye 16 FPR ikoze jenoside yibasiye abahutu mu cyahoze kitwa Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
Imyaka ibaye 19 FPR yigaruriye ubutegetse ibukomoye ku mivu y’amaraso y’abatutsi;
Ubutegetsi bwa MRND bwakoze jenoside y’abatutsi bwibeshya ko ari byo byabufasha guhashya igitutu bwashyirwagaho n’ibitero bya FPR Inkotanyi nayo itaragohekaga, igambiriye kwigarurira ubutegetse, ari nayo mpamvu ingabo zayo nazo zagendaga zica abantu aho zacaga hose kugirango zihe umuganda interahamwe za MRND kunyungu zishingiye kunyota y’ubutegetsi.
Muri uyu mwaka w’2013 abanyarwanda turibuka kunshuro ya 19 amahano yagwiririye u Rwanda atewe n’ubushyamirane bwa leta ya MRND na FPR-Inkotanyi bari bahanganye kuva tariki ya mbere ukwakira umwaka w’1990 kugeza muri Nyakanga 1994.
Kuva iyo ntambara yatangira, u Rwanda n’abana barwo bahuye n’akaga gakomeye cyane katewe no kunangira kw’impande zombi zari zihanganye, buri ruhande rugambiriye kwikubira ubutegetsi.
Ibyo akaba aribyo byabaye intandaro ya jenoside yahitanye abatutsi n’abahutu batari bashyigikiye ibyo bikorwa by’urukozasoni barenga ibihumbi magana atanu nk’uko byagaragajwe n’ikegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abibumbye.
Iyo jenoside ikaba yarahuriranye n’iyicwa rikabije ry’ abahutu biciwe imbere mu gihugu na FPR-Inkotanyi ndetse ikanakurikirwa n’itsembabwoko ryakorewe abahutu bari barahungiye mu cyahoze ari Zaire, yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba barayikorewe n’ingabo za FPR Inkotanyi mugihe zateraga icyo gihugu.
Iyi jenocide yakorewe abahutu yagizwe ibanga rikomeye n’ubutegetsi buriho bwa FPR-Inkotanyi, imiryango yabuze abayo ikaba itarigera ihabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo mucyubahiro, kubibuka cyangwa kubunamira ku mugaragaro.
Tuboneyeho kumenyesha imiryango yose yabuze abayo yaba iy’abahutu n’iy’abatutsi tubabwira y’uko twifatanije nabo mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abana b’u Rwanda bose baguye muri ayo mahano yakozwe na MRND, CDR, FPR, n’igice cy’amashyaka MDR, PSD, PL, PDC kiyise aba power (Hutu power)
Muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abana b’u Rwanda baguye muri ayo mahano yo gutsemba ubwoko bw’abatutsi n’abahutu modérés yakozwe n’ingoma ya MRND, twagirango dushishikarize abanyarwanda kwibuka n’abahutu bazize jenoside bakorwe FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanije kuyobora igihugu kugeza ubu.
FPR-Inkotanyi ikomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko yahagaritse jenoside y’abatutsi igamije guhisha uruhare rwayo muri jenoside ingabo zayo zakoreye bahutu, ku ruhande rumwe n’ubwicanyi yakoreye abatutsi kurundi ruhande igamije kwerekana ko ariyo ije ari umutabazi n’umucunguzi wabo.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramenyesha abanyarwanda bose bari mu babuze ababo muri aya mahano yagwiririye u Rwanda ko ryifatanije nabo muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abacu bazize akarengane ,
Iri shyaka rirasaba abacikacumu ba za jenoside zombi zibasiye ubwoko bw’abahutu n’ub’abatutsi nta vangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku bwoko bw’uwayikorewe nta no guhishira uwo ariwe wese wayikoze, guhaguruka bagakanguka bakava mu gukomera amashyi uwabamaze kandi ukibacunaguza ariwe FPR-Inkotanyi, bakareka kugirwa ibikoresho bagaharanira uburenganzira bwabo, ndetse bagaharanira kuryoza FPR impfu z’ababo.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasaba abacitse ku icumu b’abatutsi ndetse n’abantu bashyira mu gaciro bakoranye na FPR ko bagira ubutwari bagafasha n’abacitse ku icumu b’abahutu gucukumbura uko ababo bapfuye, nk’uko abahutu benshi bagize uruhare rugaragara mu ikusanyamakuru bafasha kumenya uko abatutsi bishwe n’aho bajugunywe.
Bityo abanyarwanda baharurirwe inzira yo kunyuramo bibaza ku mateka yabaranze, bemera amahano bakoze bose nta buryarya kuko ari byo byonyine bizabageza k’ubumwe nyakuri bwa bene kanyarwanda.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abahutu bose babuze ababo mu bwicanyi na jenoside byakozwe n’Inkotanyi (haba i Byumba, i Kibeho, mu Ruhengeri , Gisenyi, Gitarama, Kibungo, Bugesera, I Mugunga muri Zayire, i Tingitingi muri Zayire, n’ahandi henshi tutarondoye, haba mu Rwanda cyangwa se muli Zayire), ko batinyuka bagahaguruka bakabaza iby’aya mahano ku mugaragaro batajenjetse, bagasaba ko habaho ukwemerwa k’ubu bwicanyi na jenoside y’abahutu yakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi kandi birasabwa na none abatutsi bose bahekuwe na FPR-Inkotanyi, by’umwihariko abanyamulenge n’abagogwe bamariwe ku icumu igihe kirekire na leta ya FPR.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza kandi abanyarwanda bari impunzi guhera mu mwaka w’1959 mu bihugu by’u Burundi, Zaïre ndetse n’abahoze mu Rwanda bakaba barabuze abana babo bari baroherejwe ku rugamba rw’Inkotanyi kuva rugitangira ariko bakazira agafuni k’abari bayoboye urwo rugamba babaziza kuba barize bakaminuza, bavuga igifaransa cyangwa se gukekwaho kugira isano n’ubwoko bw’abahutu, gutinyuka bakabaza FPR Inkotanyi icyo abana babo bazize.
Abahoze I Burundi bagize ubutwari babaza icyo kibazo mu bihe bya mbere by’intambara, dore ko ari nabo agafuni kibasiye rugikubita kuko aribo bahise batabara ku bwinshi, ariko nyuma bakaza nabo gushukishwa uburiganya n’ubuhendabana bw’imyanya n’amapeti bya FPR bigatuma badakomeza kubaza iby’impfu ziteye agahinda z’ababo.
Ibi ntibikwiye guteshwa agaciro kuko byabayeho atari ibihimbano, kimwe n’uko ubundi bwicanyi ndengakamere bwose butagomba kwibagirana mu mateka y’igihugu.
FPR ikomeje gukangisha no kwitwaza ko ngo nta mututsi wayirwanya kubera kubashuka ko kuyirwanya ngo ari ukwikora mu nda kandi yo itarebera izuba uwo ishaka kwica wese yaba umuhutu cyangwa se umututsi, ibi bigatuma abatutsi bamwe batarasobanukirwa bemera guhishira amabi abakorerwa n’agahinda baterwa n’Ingoma mbi y’igitugu ya FPR-Inkotanyi idasiba kubahekura uko bwije n’uko bukeye. Nibahaguruke binubire ubugome bwabakorewe kandi bukibakorerwa kugeza ubu, maze Umuryango Nyarwanda wunze ubumwe, abahutu, abatutsi,abatwa n’imvange, uhagurukire rimwe kandi abawugize bose bareke kugira za soni zirishwa uburozi ngo bazarinde bashirira ku icumu mu gihe ubahohotera we nta soni yigirira mu buhotozi bwe butababarira n’Iyonka.
Nibatinyuke ku mugaragaro bose basabe ko iri hotora, ubujura bukabije n’iterabwoba FPR iyoboresha igihugu bihagarara vuba na bwangu nta yandi mananiza.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishoje rihamagarira abanyarwanda bose guha agaciro ibi bihe byo kwibuka abana b’u Rwanda bazize ingengabitekerezo y’ivangura moko.
Imana niyakire abatuvuyemo bose bazize uko yabaremye
Tubifurije iruhuko ridashira mu bwami bwayo, kandi imenye u Rwanda n’abanyarwanda twese mu bihe bikomeye turimo, idufashe twese kumenya URUKUNDO rwayo no kurukwiza hose no muri bose.
Twongeye kwihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugira ngo tuzabashe kubaka UBUMWE N’UBWIYUNGE Nyabwo.
Tuboneyeho kandi gusaba abayoboke b’ishyaka PRM/MRP – ABASANGIZI baba abari mu gihugu no hanze yacyo kunamira abantu bose bazize jenoside, ubugome n’ubwicanyi ndenga kamere bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda batibagiwe no kwamagana ikinyoma cya FPR Inkotanyi ijijisha abanyarwanda n’amahanga kugira ngo irambe k’ubutegetsi.
Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 08/04/2013
Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:
1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;
2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano
5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa
PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY,
PRM/M R P – ABASANGIZI
ITANGAZO RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO
[Igice cya Kabili]
Bimwe mubikorwa by’ubugome n’urukozasoni byaranze ingoma ya FPR -Inkotanyi kuva yashoza intambara kugeza ubu.
Banyarwanda, banyarwandakazi;
Twebwe abayobozi n’abanyamuryango bibumbiye mu Ishyaka PRM/RMP- Abasangizi mu bihe nk’ibi byo kwibuka abana b’u Rwanda bo mubwoko bw’abatutsi ndetse n’abahutu moderés bahowe uko Imana yabaremye cyangwa ibitekerezo byabo, bazize ingengabitekerezo y’ivanguramoko ya MRND n’abahutu b’intagondwa bari bariyise abapawa (hutu power), twasanze byarushaho kuba byiza kwibuka n’abandi bana b’u Rwanda bishwe na FPR-inkotanyi kumpamvu zinyuranye zaba izishingiye kubugome bwayo cyangwa se izishingiye ku zindi mpamvu zidasobanutse ndetse tubonereho akanya twifatanye n’imiryango yabo tubahe icyubahiro kibakwiye dore ko iyo miryango yashenguwe n’agahinda kubera kutagira uburenganzira bwo kuririra abayo ngo amarira yabo asohoke yo gutemba ajya munda.
By’umwihariko tukaba twunamiye abantu bose bavugwa muri iri tangazo tutibagiwe n’abandi tutabashije gushyiramo cyangwa kumenya bishwe urw’agashinyaguro mu buryo bwakomeje kugirwa ibanga na Leta ya FPR-Inkotanyi.
Kuva FPR-Inkotanyi yatera mu kwakira 1990 yaranzwe no kwica abanyarwanda batabarika, baba abahutu, baba abatutsi, cyangwa abatwa, itaretse n’abanyamahanga, Impfu zidasobanutse zikaba zarahitanye abasirikari b’ingeri zose, abanyapolitiki, abanyamakuru abihaye Imana, abasivire n’abandi.
Ntidushobora kurondora abishwe bose kimwe n’ibikorwa by’urukozasoni byibasiye inyoko muntu byose ngo tubirangize niyo mpamvu tugiye kubamurikira amazina ya bake cyane muri abo banyarwanda FPR-Inkotanyi ubwayo yishe ndetse na bimwe mu bikorwa by’urukozasoni FPR-Inkotanyi yagizemo uruhare.
Uru rutonde akaba ari nk’igitonyanga mu nyanja ukurikije ubwinshi bw’abantu bahitanywe na FPR- Inkotanyi.
Uru rutonde kandi twifuje kurugira umwihariko w’intwari zitangiye urugamba rwashyize ingoma ya FPR kuntebe maze ikazitura kugira abazo imfubyi n’abapfakazi kugirango abantu bagikomera amashyi FPR barusheho kuyimenya banamenye ko iyo yitumye kumena amaraso idatinya no kwikora munda.
1. Gen-Maj Fred Gisa Rwigema (Tutsi) yazize inyota y’ubutegetsi ya Kagame n’ishyari kubera igikundiro Imana yari yaramwihereye haba mubasirikari cyangwa mubasivire ndetse no mubanyamahanga.
2. Lt-Col Adam Waswa (Tutsi)
3. Maj Dr Peter Bayingana (Tutsi) yazize kurusha Kagame amashuli.
4. Maj Chris Bunyenyezi (Tutsi) izi ntwari uko ari enye zazize ko arizo zahabwaga amahirwe yo kuba zayobora igihugu FPR iramutse igeze ku ntsinzi naho Kagame akaza mumyanya ya kure.
5. Senior-Officer Edison Mico (Tutsi), wayoboraga 21st Combined Mobile Force;
6. Senior-Officer Kayitare Intare batinya (Tutsi), wayoboraga 101 Combined Mobile Force yahawe uburozi. Kayitare yari yarigeze kuba umwe mubarindaga Gen-Maj Fred Gisa Rwigema akaba n’inkoramutima ye. Kagame yamwishe kubera gutinya ko yazamuryoza urupfu rwa Rwigema
7. Senior officer Ngumbayingwe (Tutsi) Yaguye I Kabuga bamurashe na machine gun bamuturutse inyuma babeshya ko ari haduyi wamurashe ariko ari Kagame watanze itegeko ryo kumwica. Yazize ubutwari bwe no kuba yari inkoramutima ya Kayitare Intare batinya. Nyuma yo kumwica hari hatahiwe Col Kazintwari Kadafi na Majoro kwikiriza Imana ikomeza kubahagararaho nabo bagombaga kuzira ibyo Ngumbayingwe yazize.
8. S/Lt Charles Ngomanziza (Tutsi) wabaye muri Lukaga batayo ya magana atandatu yari ikambitse muri CND. Umucikacumu wenyine wari warabonye ako gapeti muri icyo gihe , yari yarize ku ishuli rya APACOPE. Bamwiciye i Kigali azira ko yari mu gikorwa cyo guhungisha imiryango y’abatutsi ngo abatabare rugikubita kandi Général Charles Karamba wari IO wa Lukaga na Général Charles Kayonga bari bafite amabwiriza yo kureka abapfa bagapfa ndetse ko n’uziha gutabara ari ugupfa nawe.
9. Senior-Officer Gakuba (Tutsi), wari ushinzwe amahugurwa y’ingabo.
10. Col Nduguteye alias Karisoriso (Tutsi) yakokomokaga mubugesera mubo bita abamere ariko akaba yarinjiranye n’inkotanyi baturutse Uganda. Uyu nawe yabaye muri High commande mugihe cy’urugamba. FPR imaze kugera kuntebe imuhemba kumwicisha uburozi.
11. Col Alex kanyarengwe (Hutu) yakoranye na FPR ari perezida wayo igeze kubutegetsi imuta hanze nyuma imuha uburozi aratabaruka.
12. Col Cyiza Augustin (Hutu), Ex FAR, wishwe Leta ya FPR ikabeshya ko yatorotse igihugu imodoka ye bayisanze ku mupaka wa Cyanika mu Ruhengeri aho Maneko za DMI zari zayijyanye nyuma yo kumwivugana. Aha twakwibutsa ko kumuhitana byageragejwe gatatu avuye kwigisha ULK buri gihe bagasanga hari umuntu yahaye lift bakabisubika, ariko ubwa nyuma hagatangwa itegeko ryo kumwicana n’uwo yari yahaye lift w’ umunyamulenge.
13. General Nzabanita Alias Dictionnaire (Hutu), Ex FAR, yarahotowe hakwizwa ibihuha ko yafashe ishati ye akayizingamo umugozi akayiyahurisha yimanitse.
14. Col Lizinde Theoneste (Hutu) wicanywe n’umucuruzi Bugirimfura;
15. Seth Sendashonga Mugabushaka (Hutu), Umuhutu wakoranye na FPR Inkotanyi akaba yaranabaye Ministiri wayo mbere yo kuzinukwa ibibi bya leta akiyemeza guharanira inyungu za bose. Umwicanyi Lt Mbayire Alphonse wari uzwi ku kazina ka Professor, (Tutsi), wahoze akora mu Kigo cy’Ubutasi cya DMI.afatanije n’ibiro by’ubutasi bya external, niwe wakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa urupfu rwa Seth Sendashonga, Lizinde na Bugirimfura bapfiriye igihe kimwe mu buhungiro, icyo gihe uyu mwicanyi yari Umunyamabanga wa mbere wa Ambassade y’u Rwanda i Naïrobi muri Kenya. Aka kazi k’ubuhotozi yagatunganyije nk’uko abari bamutumye babyifuzaga. Hanyuma arangije uwo murimo w’urukozasoni n’ubugome butagira urugero, agarurwa mu Rwanda ku kicaro cya DMI ahembwa gukubitirwa amasasu ku Kicukiro aho yari avuye mu kabari gufata rimwe.
16. FPR yiciye mu ishyamba abasirikari b’abafrancofone batabarika bazira ko bize kurusha abanglofone, abandi ngo niba sintabeba, n’ubundi bugome bubabaje.
17. FPR yishe abasirikari benshi kuva Kigali yafatwa kugeza n’ubu bakicwa, aba demob (abavuye ku rugerero) bahotowe nta kivugira bakazimira burundu, abasabwe kujya mu dutsiko tw’amabandi bakwanga bagahigwa na General Karake Karenzi ndetse na General Dr Karimba; abacitse ku icumu ry’aba bagabo bakabuzwa kubaho mu gihugu, bikaba ngombwa ko baba impunzi mu bindi bihugu, abandi bagafungirwa mu byobo byuzuyemo amazi mu Kigo cya Miltary Police i Kanombe n’ahandi.
18. FPR inkotanyi yicishije abatutsi benshi mu Rwanda ahagana za Ruhango, Gisenyi, Bigogwe n’ahandi hirya no hino mugihugu. Aho bategaga ibisasu bigahitana amamodoka atwara abagenzi benshi., maze bikitirirwa ibyitso, abatutsi bo muri utwo duce bakabyishyura bicwa banafungirwa ubusa, kandi ari abacengezi ba RPF babitegaga kugira ngo batere akajagari mugihugu nk’uko bari kubikora muri iyi minsi mumugi wa Kigali.
19. Gapyisi Emmanuel, (Hutu), yari umunyapolitiki wo wakomokaga ku Gikongoro, akaba umukwe wa Perezida Kayibanda yishwe na FPR igamije guteza umwiryane hagati y’abayoboke ba MDR na MRND .
20. Nyungura Emile n’umufasha we (ababyeyi b’umucuranzi w’ikirangirire Corneille Nyungura ubarizwa muri Canada) umunyapolitiki wa PSD nabo bishwe na FPR, bari batuye ku Kicukiro.
21. Gatabazi Felisiyani (Hutu) yishwe n’inkotanyi kunyungu za politique. Inkotanyi zamwishe kugira ngo zitere urujijo n’umwiryane mumashyaka y’imbere mugihugu, noneho abakombozi bo bahita bumva ko ari MRND na CDR bishe umukuru wabo, ni uko Bucyana anyuze iya Butare atararenga i Mbazi baramutangira baramucocagura kubera umujinya w’urupfu rwa Gatabazi.
22. Bugirimfura (Hutu), umucuruzi wicanywe na Col Lizinde Theoneste;
23. Col Ngoga (Tutsi), wiciwe Nasho hagakwizwa impuha ko yiyahuye.
24. Col Cyiza (Tutsi), wahoze ayobora Charlie Combined Mobile Force, uzwi cyane mu birunga no mu majyaruguru, wishwe nyuma gato y’uko Kigali ifatwa amaze kwamburwa amapeti akagirwa S/Liyetona kubera ibibazo yagiranye na Kagame ku giti cye;
25. Maj Rutayisire Wilson alias Shaban (Tutsi), wayoboraga ORINFOR, akaba yariciwe i Goma hagakwiza impuha ko yiyahuye;
26. Maj Alex Ruzindana (Tutsi), wishwe na Maj Butera wa DMI muli 2003, amuhotoreye muli Nyungwe akoresheje imbunda ya masotera(pistol) yari yatwaye mu ngofero yari yambaye;
27. Maj Birasa (Tutsi), wicanywe na Capt Eddy batezwe ambush (ambuscade), dore ko bo banamenye abari bayoboye icyo gico, umwe agasakuza ahamagara umwe mu bicanyi (tudatangaje izina rye muri iyi Nyandiko) abaza ati [Afande nimwe mudukoreye ibi?] mbere yo kududubizwaho urufaya. Ni uko Leta ikwiza impuha ko ari abacengezi babasanze muri Kigali-Ngari;
28. Cpt Eddy (Tutsi), wari ushinzwe Artillary i Byumba, akaba yarapfanye na Mjr Birasa batezwe ambush (ambuscade) nk’uko bimaze kuvugwa haruguru;
29. Cpt Donat Muvunanyambo (HUTU), Umuhutu wahoze mu Ngabo za Ex-FAR, nyuma akaza kujya mu Nkotanyi. Yarashwe amasasu y’urufaya n’Inkotanyi ku itegeko rya Kagame, kandi yari mu bayobozi bakuru bazo;
30. Cpt Hurbert Kamugisha (Tutsi), wiciwe i bugesera ahawe masotera ngo yirase kuko yari yaciriwe urwa pilato n’ibukuru. Uyu yari umwe mu bayobozi b’inzego z’ubutasi mu gihugu, akaba yari yararongoye umucikacumu w’inyamirambo.
31. Lt Claude Ruraza (Tutsi), umututsi w’umugogwe wishwe azira kwanga guhohotera abahutu no kuba yari ashinzwe imirimo y’iperereza muri DMI byatumye akurikiranira hafi iyicwa ry’abagogwe benewabo ritari rimushimishije kandi rikorwa ku mabwiriza y’abari bamukuriye abireba n’amaso ye kandi abyumva n’amatwi ye.
32. Cpt Seruada (Hutu), wavuye Uganda bamurasiye i Gabiro mu mutara hamwe n’aba escot be biganjemo abatutsi bakwiza impuha ko ngo bari bagiye gutangiza rébellion. Uyu n’ubwo yari yaravuye Uganda ntibyamubujije kuzira ko yari umuhutu wari ufite inkomoko i Butare kandi wari warabonye ibyo FPR yakoreye bene wabo bagatinya ko ashobora kuzihorera akaba yari yaranorongoye umucikacumu nawe wakomokaga I Butare bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu witwa Mike.Bakaba bari batuye inyuma ya Cosmos i Nyamirambo. Bamaze kumwica urugo rwe rwahise rutahwa na Nyakwigendera Claude Dusayidi wahoze ari umujyanama wa Kagame.
33. Cpl Jimmy (Tutsi), uvuka i Nyamirambo wabarizwaga muli 21st Batallion (akaba yari ashinzwe iby’itegwa n’itegurwa ry’ibisasu byo mu bwoko bwa mines, kandi yari yarize amashuli ya Normal Technique kera mu Rwanda), waciwe umutwe nk’itungo mu ibagiro, abamuzi bagasanga igihimba haliya no gushaka aho umutwe uherereye ntibyorohe, kandi nta aduyi wari hafi y’aho yaciriwe umutwe (mu gitero cyaje kwitwa icyo ku ya munani) dore ko n’iyo riba isasu ry’umwanzi byari kugaragara. Isasu ntirikerera umutwe ngo riwukureho riwushyire ukwawo. Uyu muhungu ufite icyo apfana cya hafi cyane na perezida wa FPR ubwe yari azwiho kutavugirwamo no kuvugisha ukuri mu kwamagana ivangura ryakorwaga n’ubuyobozi bwa gisilikali rigirirwa bamwe mu bana b’u Rwanda batavukaga aho ibutware bashaka, cyangwa baziraga ubujijuke bwabo. Ibyo akabigaya yewe n’imbere ya Nduguteye na Kagame ubwe iyo habaga habaye impamvu ituma bahura n’abasilikari muri rusange.
34. Cpt Richard Isoke (Tutsi), wari Director of Criminal Investigation muri DMI, wishwe urw’agashinyaguro mu Burundi n’umurambo we ntugarurwe amaraso ye akaba yaramenwe na Lt-Col Karangwa John ubu ukora muli DMI. Yari yarashakanye n’umucikacumu rya jenoside kandi yari yarabanje kugirana ibibazo bikomeye cyane na Général Karenzi Karake ndetse na Patrick Nyamvumba kubera umucuruzi (izina rye ntituritangaza kubera umutekano wa benshi) bari barahejeje mu buroko nkana, maze bagataha n’urugo rwe ku gitsure cy’Inkota n’Isasu (iterabwoba). Capt Richard Isoke rero wari umaze kuvumbura amabanga y’ubusambo n’ubutindi bwari bwihishe inyuma y’ibi n’ibindi byinshi yari atangiye kurwanya, abigwamo.
35. Lt-Col Karangwa Kadogo (Tutsi)
36. Capt Rwapapa (Tutsi), wari mu bayobozi b’ingabo, akaza gufungwa Kigali igifatwa akarinda apfira mu munyururu nyuma y’imyaka irenga 15 nta rubanza nta no kwisobanura. Umuryango we warababaye urihanagura na n’ubu agahinda watewe na FPR-Inkotanyi karacyawuzonga
37. Sgt Gahima Olivier (Tutsi), uvuka mu Bugesera akaba yarahoze akora muli CID, wicanywe n’umugore we i Kigali mu Kiyovu, hanyuma hagakwizwa impuha ko yarashe umugore we nawe akirasa.
Uyu musore yari yabanje kugira ubwoba bwa Gacinya bari barakoranye arahunga, nyuma aza kugaruka anashyikirana na Gacinya wahoze ali shebuja mbere yo kwivuganwa n’inzego z’umutekano hafi (muri metero nkeya cyane) y’urugo rwa Général Ibingira n’Urugo rw’Umukuru w’Igihugu.
38. Assiel Kabera (Tutsi), wabaye perefe wa Kibuye nyuma akagirwa umujyanama muri présidence kugeza ubu akaba nta anketi yigeze ikorwa ku rupfu rwe kubera amabanga yari afitanye na FPR- Inkotanyi.
39. Pierre Claver Rwangabo (Hutu), wapfanye n’umuhungu we w’imfura n’umushoferi we mu ijoro ry’uwa 4 rishyira5 werurwe 1995, umuhutu wabaye Prefet wa mbere wa Butare Inkotanyi zigifata ubutegetsi, maze zigahita zimwivugana atamaze kabiri ahagana i Mbazi
40. André Kagwa Rwisereka (Tutsi), wari Visi-Perezida wa green party, waciwe umutwe nk’itungo mu ibagiro azira kutavuga rumwe na FPR;
41. Munyandamutsa (Hutu), Burugumesitiri wa Komine Rushashi uzwi cyane ko yagiye mu nama y’umwiherero y’ababurugumesiri ba MRND muri 1992 bakababwira gahunda yo kwica abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na MRND noneho Burugumesitiri Munyandamutsa bikamwanga mu nda akabavamo akabitangaza akanabyamagana kumugaragaro. Nyuma ya 1994, yakomeje kuba Burugumesitiri ariko FPR/APR iza kumutegera mu nzira iramwica;
42. Rugambage Jean Léonard (Tutsi), Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi yazize gushyira ukuri ahagaragara;
43. Charles Ingabire (Tutsi), Umunyamakuru w’ikinyamakuru Inyenyeri
44. Dr Ndamage Francois (Tutsi), umucikacumu wa jenocide wahoze muri TRAC. Bamutsinze munsi y’urugo rwa Perezida mu Kiyovu ahantu harinzwe kurusha ahandi mu Rwanda babanje kumwambura imyenda yose hanyuma bamurekera mu modoka barayihirika igonga igiti cyo ku muhanda, hakwizwa impuha ko yazize impanuka,
45. Dr Claude Sibomana (imvange)(Gynecologue) wo mu bitaro bya kaminuza i Butare; wapfuye arozwe agaturika umutima; maze bikitirirwa ngo umunaniro (surmenage). Yavukaga ku babyeyi badahuje ubwoko, akaba yarabarirwaga mu bacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi.
46. Bwana Theogène (Tutsi), umusivili ufite nyina uba ku mugabane w’ i burayi kuva kera, akaba yariciwe mu mujyi wa Kigali kuri Rond-Point mumwaka w’ 2007, azize ko yari yabonye aba GP (garde présidentielle) ba Kagame bica umu-demob wavuye i Buganda witwa Eric wari utuye hafi ya Peyaje i Kigali.
Abo ba GP bahise bahabwa amabwiriza yo kwica uwo mucikacumu witwa Theogène wari wabonye ayo marorerwa bamugongesheje imodoka ya Ambulance nyuma y’iminsi mike itageze ku cyumweru iyicwa ry’uwo mu-demob ribaye.
Nta perereza Polisi y’igihugu yigeze ikora kuri ubu bwicanyi, kandi abaturage batuye aho hafi y’inzu y’umukuru w’igihugu benshi barabihagazeho imbonankubone. Abategetsi b’ingabo zirinda umukuru w’igihugu bamaze gukora ayo mahano kandi bohereje umuntu wo gufata ku ngufu (viol) umukobwa wari fianse wa Nyakwigendera Eric, ni uko ahita amutera n’inda n’ubundi burwayi maze umukobwa abura aho aregera kuko abigize bene igihugu alibo bamwiciye fianse bakanamufata ku ngufu.
47. Ihotorwa riteye isoni ry’abasenyeri 3 n’abandi bihayimana benshi; ryakorewe i Gakurazo muli Gitarama ku mategeko aturutse ku buyobozi bukuru bw’ingabo zari ziyobowe na Générali Kagame, muli kamena 1994. Aba basenyeri b’abahutu barimo na Archeveque w’Urwanda ni: Nyiricyubahiro Vincent Nsengiyumva, Archevêque wa Kigali, Nyiricyubahiro Thaddée Nsengiyumva, Musenyeri wa Kabgayi, Joseph Ruzindana, Musenyeri Umushumba wa Byumba, hamwe n’abapadiri icyenda, Innocent Gasabwoya, Jean-Marie-Vianney Rwabilinda, Emmanuel Uwimana, Silvestre Ndaberetse, Bernard Ntamugabumwe, François-Xavier Mulingo, Alfred Kayibanda, Fidèle Gahonzire na Jean-Baptiste.
48. Musenyeri Phocas Nikwigize, (Hutu), Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri FPR Inkotanyi zishe ahungutse mu 1996 avuye muri Congo (ex-Zaire) ;
49. Claude Simard, umunya Canada wihaye Imana wishwe mu ijoro ryo ku wa 17 ukwakira 1994 kuli Paroisse ye ya Ruyenzi.
50. Padiri Mudashimwa Gaspard (Hutu), wari uzwiho kuba yarahimbye indirimbo yitwa Inzirabwoba y’ingabo za kera; wahohotowe na DMI mu iseminari yo ku Rwesero kigali itarafatwa. (Lt Col Rwahama jakson na col Mupenzi bari mu buyobozi bwa DMI nibo babazwa iby’urupfu rw’uyu musaza). Col Mupenzi uyu ubu yakuweho ikizere maze ajya kwihisha mubarokore.
51. Ernest Werabe (Hutu), umuhungu wabo wa perezida Gregoire Kayibanda, wishwe nyuma yo gufungirwa ahantu habi (hagizwe ibanga) hatari ubuhumekero, nyuma gahunda Leta ya FPR yari imufititiye ikarangizwa no kumuhotora bunyamaswa.
52. Capt Francois (Tutsi), Umucikacumu wa jenocide warashwe n’ umu escort wa Ministiri HARERIMANA Musa Fazil, akaba yarishwe akiva kwihugura mu bushinwa, akaba yari ashinzwe Pharmacie y’ibitaro bya Kanombe.
53. Umucuruzi Nzovu (Tutsi), Umututsi w’i Kibungo w’umucikacumu rya jenoside. Yazize ko yari yatsindiye isoko rikomeye cyane rya za stations za Essence yapiganwaga na FPR ikaba itari yiteguye ko haba hari umunyarwanda wagira amafaranga ahita ashyiraho ako kanya akegukana iryo soko.
54. Umucuruzi Mathias Myasiro, (Hutu) wacuruzaga ibikoresho byose by’ubwubatsi mu mugi wa Kigali mbere ya 1994 akaba yari afite amafaranga miliyoni 900 muri banki y’Ubucuruzi i Kigali FPR ikamwica ahungutse ngo ibone uko itwara ayo mafanga ye;
55. Abana b’i Nyange ku Kibuye bishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi hagamijwe gutesha agaciro révendications za FDLR no kugirango bigaragare ko ari umutwe w’iterabwoba koko n’amahanga abyikirize, bityo ntihazigere habaho imishyikirano ihuza impande zombi. FPR igahita ibipfurika ibagira intwari ngo hatazava aho hagira n’uwasaba ko hakorwa iperereza;
56. Abana b’abanyeshuli b’i Muramba ku Gisenyi bishwe na FPR ku mpamvu zimwe n’iz’ab’ i Nyange no kugirango FPR ibone uko yica Umuyobozi w’iryo shuli, umubikira w’umuzungukazi ukomoka mu Bubiligi (Belgique) bamuziza ko yari amaze kubona ubwicanyi bwinshi Inkotanyi zakoraga mu Rwanda ko yazaba umutangabuhamya w’impamo mu mahanga;
57. FPR yiciye mu Rubirizi abana babiri b’abahungu b’imicuko (enfats mineurs) (Kadafi na Murumunawe) b’umugabo witwa Karangwa wari utuye kumumena ibaziza ko se yari umuyoboke wa MRND
58. FPR yishe umugabo w’umuhutu wari utuye ku mumena munsi yo kwa honorable Byabarumwanzi witwaga Jean Pièrre (papa Yannick) imuhoye isura ye gusa. Umubare munini w’abacikacumu bari baturanye ukaba wararokokeye iwe.
59. FPR yishe umugabo w’umuhamya wa Yehova witwaga Karori (Hutu) wari kavukire yo mu Rwampara hafi ya CESIK wambutsaga abatutsi abajyana ku irebero aho inkotanyi zari zikambitse akigarukira zirangije zibeshya ko ari interahamwe za mwishe.
60. FPR yishe umugabo Bahufite Modeste w’umuhutu w’umunyacyangugu wari utuye mu Rwampara iruhande rwa CESIK imuhora ko yakoraga akazi ka Rujigo kandi yaminuje mu mategeko ndetse akaba ataratinyaga kugaragaza ibyo atekereza.
61. N’ubwo ibitero by’abacengezi byabayeho, abanyarwanda n’amahanga bagomba kumenya ko FPR yagiye ibyitwaza igakora ikinamico ryo kwigabaho ibitero ubwayo kugirango ibonereho uko yica abahutu n’abanyamahanga yabaga yagambiriye kwica ahantu runaka nk’i Muramba n’ahandi henshi;
62. Iyicwa ry’abahutu ibihumbi mu nkambi z’impunzi I Kibeho nyuma y’intambara ya 1994, ubu ntirikiri ibanga. Bitinde bitebuke Général Ibingira na Général Kagame bagomba kulibazwa;
63. Iyicwa riteye isoni muri Kibuye ry’abatutsi bacitse ku icumu bicwaga n’Inkotanyi kugira ngo bivugwe ko ari Ingabo z’abafaransa zabivuganye cyangwa zatumye bicwa. FPR yakurikijeho gutoteza abanyakibuye birenze urugero. Aho abafaransa batageraga vuba Inkotanya zahabatanze basangaga zabamaze. Ibi ni Inkuru abacikacumu b’abanyakibuye bazi neza arko bakicecekera kubera gukurwa umutima na FPR-Inkotanyi. Abantu bagendaga bazisanga basakuza ngo Inkotanyi zije kudutabara bazigera imbere zikabica umusubizo, bakabura aho bahungira handi.
64. Iyicwa ry’abacikacumu b’i Rukumberi bishwe na FPR kugirango ibone impamvu zo kwikiza abatu yari yagambiriye kwica ibeshya ngo irabarengera.
65. Abaturage benshi b’abahutu bishwe na FPR Inkotanyi muri Superefegitura ya Kinihira igihe cy’imishyikirano ya Arusha intambara yarabaye ihagaze (mu kitwaga “Zone Tamponâ€);
66. Iyicwa ry’Aba-ofisiye n’aba-sous-ofisiye b’abahutu batahukaga bwangu muri 1994 bagahita bashyirwa mu rwakiriro(camp de transit) nyuma bakerekezwa iya Kami gukubitwa agafuni aho gusubizwa mu ngabo nk’uko byabaga biteganyijwe;
67. FPR yashoye abanyarwanda n’abanyekongo mu intambara idafite icyo ibamariye igamije gusahura umutungo w’igihugu cy’inshuti no gutsembereyo impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugera kurwego rwa jenoside nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuryango w’abibumbye yiswe mapping.
68. FPR yateje umwiryane mubwoko bw’abatutsi b’abagogwe, abanyamasisi n’abanyejomba yakoreshaga mubitero byayo byo muri Congo kugeza ubwo basubiranyemo baramarana maze ntiyaha umwanya imiryango yabo ngo ibunamire irangije ihemba umukozi wayo Général Ntaganda kumutanga I Lahay ngo ayibere igitambo.
69. Leta ya FPR ikomeje guteza umutekano muke mu gihugu imbere imisha ama grenade mubana b’u Rwanda igamije gutera ubwoba abanyarwanda n’amashyaka RDI na PDP yahagurukiye kuyirwanya amaze iminsi atangaza ko yiteguye kujya gukorera mugihugu imbere. Izo grenades ziterwa na DMI ifatanyije n’umutwe wa Special Forces ndetse n’uw’aba GP barinda umukuru w’igihugu. Ibi bikaba bimaze kuba akamenyerewe ko grenade n’ibisasu biterwa n’inzego za Leta abaturage bagapfa abandi bakaba ibimuga, bikaba nta munyarwanda n’umwe ushobora gutinyuka kwigaragambya cyangwa kubaza FPR amahano ikorera abanyarwanda n’impamvu yayo.
70. Nyuma y’intambara gato ubuyobozi bwa FPR bwatanze itegeko ryo kurasa abasore b’abasirikari barenga 40basagutse kubandi batagira ingano bari bamaze kwicirwa mu ibohero ryo kumurindi aho bari bafungiye bakajyanwa kurasirwa i Gabiro bazira ko bagerageje kugaragaza akarengane bari barimo icyo gihe ko gufungirwa ubusa mugihe abanyabyaha nyakuri bafungurwa kubera amasano bafitanye n’abidishyi.
71. FPR yiciye abasore b’abasirikare 70 i Nasho mu mwaka w’ 1998 bazira ko Atari abega nka Kagame bazize gusa ko ari abanyiginya, ubwo bugome bukaba bwarashyizwe mu bikorwa na Général de Brigade Bagabo mu bufatanye bwa Colonel Zigira wigeze kuyobora Military Police.
72. FPR yohereje abasirikari bayo benshi bafite isura nk’iy’abahutu bacengera mu nterahamwe bambara n’imyenda yazo bakorana nazo ibikorwa bya jenoside n’ibindi byose zakoraga kuko amasura yabo yatumaga ntawabakeka. Maze si ukwica abatutsi benewabo biva inyuma kugirango byose bitwererwe MRND n’abahutu bose muri rusange.
Ikibabaje ni uko rimwe na rimwe nyuma y’intambara iyo habaga nk’umucikacumu ugize uwo amenya muri abo bakoreshejwe amahano amwibutse nko mubitero byagabwe kubatutsi bahitaga bamurigisa ubuziraherezo maze bakazatangaza ko yaguye kurugamba.
Ibyo byagaragaye cyane mugisirikari aho abana b’abacikacumu babonaga abantu bibuka nko mubitero byarimbuye imiryango yabo induru bakayiha umunwa maze igikuba kigacika mugisirikari.
73. FPR ikomeje kubeshya ko yahagaritse Génocide y’abatutsi kandi yaramaze abatutsi barokotse jenocide cyane cyane abagogwe bicwaga ku mugaragaro mu gihe kirekire inka zabo zigashimutwa maze zigataha inzuri z’aba Général mu Mutara. Ntibyagarukiye aho kuko bishe n’abatutsi b’abanyamulenge babasanze i Minembwe babaziza ko Général Masunzu yanze kwifatanya na FPR mu gusahura Congo, barangiza bakishushanyamo abacunguzi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
74. FPR yakenesheje nkana abacitse ku icumu rya jenocide y’abatutsi ibarangariza mu bikorwa byo gusabiriza mu bigega by’ivangura no gushinja abahutu ibinyoma igamije kubaheza mu bucakara no kubateranya n’abahutu kugirango badatahura ibikorwa bibi byayo.
75. Leta ya FPR yashyize mu bikorwa umugambi mubisha wo kumara abatutsi b’abacikacumu rya jenoside ibyitirira abahutu FPR ibeshya ko bagamije GUSIBANGANYA IBIMENYETSO (killing evidence).
Inkotanyi nizo ziyiciye hafi 100% by’aba batutsi b’abacikacumu nyuma y’uko ifata ubutegetsi.
Ibyo byacogojwe n’uko amahanga yashakuje abona ko ari ibintu bidasanzwe, abaza Leta ya FPR ukuntu yananiwe kurinda umutekano w’abacikacumu, mu gihe ivuga ko ifite ingabo zikaze zijya no kuwurinda mu mahanga. Ndetse bamwe (barimo abanyamakuru banyuranye b’abanyarwanda n’abanyamahanga) bakanifuza ko niba iyo Leta idashoboye kurinda abacikacumu yabivuga, amahanga akabirindira.
Aha tuboneyeho kumenyesha abanyarwanda n’isi yose ko Leta ya FPR-Inkotanyi yabeshye amahanga ngo ishoboye gufasha mu gukemura ikibazo cya jenoside ibera Darfour muri Sudan yoherezayo abasilikare b’u Rwanda (RDF). Abasilikare bakoze jenoside ku benegihugu babo b’abahutu n’abatutsi bahagarika jenoside ya Darfour bate ikorwa na Bashir Perezida wa Sudan inshuti magara ya Perezida Kagame akingiye ikibaba ngo Urukiko mpuzamahanga mpana-byaha byo byibasira inyokomuntu rutamufata ;
76. DMI (Department of Military Intelligence) igihe yayoborwaga na Rwahama Jackson nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije yaremye umutwe w’abajura bitwaje intwaro ugizwe n’umubare munini w’abana b’abacikacumu rya jenocide, abavuye i Burundi ndetse na Congo (ex-Zaïre) bakayogoza imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) yari yaraje gufasha abanyarwanda mu kaga igihugu cyacu cyari kivuyemo, abacuruzi bikorera kugiti cyabo n’ama Banki hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu duturanye yarangiza ikabahemba kubica.
Ingero nkeya cyane mu zindi nyinshi:
– Nyakwigendera Sgt Kapiteni wari waravuye I Burundi,
– Nyakwigendera PteKabano wakomokaga I Nyamata,
– Nyakwigendera Sgt Mugabo Jules wakomokaga i Nyange ya Mugesera i Kibungo,
– Cpl Aimable wakomokaga I Burundi,
– Sgt Sandy wakomokaga I Bugande,
– Cpl Maye wakomokaga i Goma ya Zaïre wari ikirangirire mu kwiba amamodoka ahenze ya za ONG n’abacuruzi,
– SGT Gashumba wari uzwiho kutagira ubwoba
– Pte TOTO wari waravuye iburundi ababyeyi be bakaba bari batuye ku Kimironko.
– n’abandi tutarondoye;
Aka gatsiko k’amabandi y’igihugu gifite guverinoma ibeshya ko ihagarariye abanyarwanda, kakaba kali gahagarikiwe kandi kanahabwa amabwiriza by’umwihariko na Générali Karake Karenzi (KK) [Ubu ukuriye Urugaga rw’Inzego z’Iperereza zose zo mu gihugu – NSS] wari ukuriye DMI icyo gihe, ndetse na Générali Dr Karimba wayoboraga Ishami ry’Ubuvuzi mu gisirikari (DMS), [ubu uhagarariye u Rwanda mu Ngabo z’Amahanga].
77. FPR yashinze amagereza ya gisirikari atemewe n’amategeko agafungirwamo inzirakarengane zidaciye mu butabera; kandi nabwo wakwitegereza abayafungirwamo ugasanga ari bamwe gusa:
Ingero:
– Gereza ya gisirikari yo ku Murindi,
– Gereza ya gisilikali ya Kibungo,
– i Kami mu kigo cya Gisilikari ahakubitirwaga udufuni na DMI,
– ku Biro Bikuru bya DMI ahazwi ku izina ryo ku Kabindi aho abantu bafungirwaga ntawe uzi iherezo n’impamvu, akenshi bakahava berekezwa i Kami guhotorwa,
– abafungirwaga mu Kigo cya Camp GP ku Kimihurura,
– mu Kigo cya Military Police I Kanombe,
– n’ahandi henshi, harimo amazu aboneka nk’asanzwe mu ma quartiers atuwe, yakodeshwaga na DMI kugira ngo ijye inigiramo abantu, iri banga rikamenywa na Nyumbakumi gusa n’abandi bayobozi bake, akenshi babaga barakoze cyangwa se ari abakozi ba DMI na Camp GP (Republican Guard);
78. FPR yishe abantu bo mubwoko bw’abahutu batagira ingano kuri za stade zitandukanye babatumiye munama n’abo biciye muri za casho zitandukanye mugihugu.
79. FPR yishe Abantu benshi ibabeshya ko ibajyanye gusarura umuceri i Byumba.
80. FPR yiciye abantu benshi I Ndera abandi batwikirwa mumazu y’I Masaka na Gasogi ibavanye kuri stade amahoro ibabeshya ko ibarokoye.
Aba bose tuvuze ndetse n’abandi tudashoboye kuvuga bazize ubugome n’ubugambanyi bwa FPR- inkotanyi muri ibi bihe by’icyunamo turasaba abanyrwanda bose bashyira mugaciro ngo twifatanye n’ababo tubibuke kandi turusheho kumenya no gushyira ahagaragara ibikorwa by’ubunyamaswa bya FPR inkotanyi maze twese hamwe dufatane urunana mu kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa abana b’u Rwanda.
Imana ifashe u Rwanda n’abanyarwanda mu kwigobotora ingoma mpotozi.
Turangije dukomeza kandi twihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugirango tuzabashe kubaka UBUMWE bw’abanyarwanda tugire u Rwanda rutubereye twese.
Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze imiryango yabo yapfakajwe cyangwa se yagizwe imfubyi na FPR Inkotanyi.
Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 10/04/2013
Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:
1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;
2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano
5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.
PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY,
PRM/M R P – ABASANGIZI
ITANGAZO RIJYANYE N’IBIHE BY’ICYUNAMO
[Igice cya Gatatu, ari nacyo gisoza itangazo]
INGENGABITEKEREZO YARANZE FPR MU MYAKA 19 ISHIZE
Banyarwanda banyarwandakazi,
Mubihe nk’ibi by’akababaro ko kwibuka abacu bazize akarengane, twasanze ntako bisa gusubiza amaso inyuma kugirango turebe ikiri imbere y’uruhu rw’intama rutwikiriye FPR Inkotanyi muri iki gihe cyose imaze yarigaruriye ubutegetse bukomoka kumivu y’amaraso y’abana b’u Rwanda.
Twarasuzumye dusanga muri iyi myaka 19 turirira abacu FPR Inkotanyi yararanzwe n’Ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura ry’ingeri zose, kwica no gufunga inzirakarengane igitugu, ubujura n’indi myifatire y’urukozasoni.
Ibi tugiye kuvuga ni bike cyane ugereranije n’ibindi bibi byinshi bikorwa na FPR-Inkotanyi.
Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gucunaguza abacitse kw’icumu rya génocide y’abatutsi, yivuga ibigwi by’ibinyoma ko kubaho ariyo babikesha ko ndetse iramutse ivuyeho bashirira ku icumu;
FPR yaranzwe no kudaha agaciro gakwiriye imiryango y’intwari zarurwaniriye zimwe zikagwa ku rugamba rw’amasasu cyangwa se urwa demokarasi
Ingero:
• Abana ba Mme Uwiringiyimana Agata ntawe uzi iyo baba,
• Umuryango wa Fred Gisa Rwigyema ugaraguzwa agati,
• Umuryango wa Kayitare intare batinya
• Umuryango wa Lt-Col Kareba Alfred (wahoze ari C.O.- 9th)
• Umuryango wa Criss Bunyenyezi,
• Umuryango wa Peter Bayingana,
• Umuryango wa Ngumbayingwe
• Umuryango wa Adam Waswa,
• Umuryango wa Edison Mico;
• Umuryango wa Hassani Mwungeri
• Umuryango wa Rambo (yaguye Butaro)
• Umuryango wa Nshoza (yaguye Ruhengeri)
• Umuryango wa Gaga (yaguye Kaborogota)
• Umuryango wa Karangwa Kadogo
• Umuryango wa Dona (yaguye Ruhengeri)
• Umuryango wa Twaha (yaguye Ruhengeri)
• n’abandi tutarondoye
FPR ikomeje kugirira agasuzuguro gakabije abas demob (abavuye ku rugerero)
Birabajeje kubona umuntu warwaniriye igihugu ahagaze ku muhanda asabiriza, naho abandi baririmba intsinzi n’iterambere.
Ingero nkeya cyane:
– Cpl Rukara warashishagaga 12mm agacikira ukuguru kurugamba. Aho tumuherukira yasabirizaga ku muhanda ujya kuri Gare ya Remera;
– Pte Roger wahoze muri artillery 21st ya Col Musitu. Arasabiriza mu mugi wa Kigali;
– Rwanziza, wabaye umusirikari w’Inkotanyi ndetse akaza kuba Umuyobozi muli komini imwe yo muli Kibungo, ubu abayeho nabi cyane mu Rwanda atagira n’inkweto zo kwambara, kandi yaciriweho iteka ryo kutabona akazi mu gihugu n’ubwo yize amashuri ahanitse (n’uwihaye kumufasha amuha akenda kuko babanye akabizira);
– Lt-Col BAHENDA Salton, wagaragujwe agati bikomeye kandi yarakoze imirimo ikomeye mu gihugu nawe ubuzima abyeho buteye agahinda;
– Lt-Col Kazintwari Kaddafi utarigeze ahabwa icyubahiro na kimwe kuva asezerewe mu ngabo kandi yarazibereye umuyobozi ukomeye;
– Cpt Kimenyi, wabaye umusirikari kuva muri Uganda. Yabaye n’umuyobozi muri jandarumori y’igihugu nyuma y’intambara, ubu akaba arira ayo kwarika muri Kigari aho agiye kwicirwa n’inzara nk’intamenyekana;
– Pte Asuman wahoze muri artillery ya 101 kubera kubaho nabi, ubu ahoma amapine y’amapikipiki i Bujumbura mu Burundi, kuko igihugu cye kiyobowe na FPR-Inkotanyi cyamukamuye nk’igisheke banyunyuzamo umutobe ibisigaye bagacira;
– Pte Olivier yabaga muri 9-9 ya Rutikanga yacitse akaboko k’ibumoso ubu arasabiriza i Bujumbura mu Burundi;
– Cesar na Richard bacikiye amaguru ku rugamba ariko ikibabaje ni uko insimburangingo bagenderaho baziguriwe n’imiryango yabo RDF yigaramiye, naho abayobozi bayo bayongobeza amafaranga y’igihugu n’umutungo wa rubanda mu nda zabo zidahaga;
– Higiro wo muri 21st wamugaye akaboko nawe abayeho nabi icyama kigaramiye n’abandi benshi cyane tutarondora ngo turangize bababariye mu gihugu;
Birababaje kuba umuntu avuga ko ari umudemob (uwavuye ku rugerero), abo bafatanije urugamba n’abo yarwaniriye bakagira iseseme kandi ibyo bagezeho ariwe babikesha kuko yababereye ikiraro;
TITO RUTAREMARA umucurabwenge wa FPR-Inkotanyi yaravuze ati:â€abasirikari ni urwego umuntu yuririraho kugirango agere kubutegetsi,amaze kubugeraho ashatse yabavanahoâ€
Namwe ni musesengure iyo mvugo maze murebe ibikorwa FPR-Inkotanyi ikorera abahoze ari abarwanyi bayo ririmo ubugome bwinshi,kuba indashima nta n’ubupfura burimo.
Birababaje Kubona abazamurwa mu ntera mu buriganya bakanagenerwa imishahara y’ikirenga atari abarwaniriye igihugu naho abakimeneye amaraso banamye ku gasozi batagira aho bikinga, naho ibisambo byubaka imitamenwa hirya no hino ku isi.
FPR yaranzwe n’ivangurakarere rikabije mu gutanga imyanya no kuzamurwa mu ntera haba mu gisirikare, mu gipolisi no mu nzego z’iperereza muri rusange, aho abavuye Uganda bihariye imyanya ikomeye yose, kandi muri bo ushatse kugaragaza inyungu za benshi akabizira agashyirwa mugatebo kamwe n’aba francophone;
Urugero:
Cpl Ndayisabye Jean Marie(umututsi wavuye TZ) ubu ari mubutumwa muri Soudan y’amajyepfo.
Ni umwarimu wa gisirikari ntangarugero (Instructor) uyu murimo awumazeho imyaka irenga 15 mbere y’uko ajya muri Soudan yari arangije ikiciro cyambere cya kaminuza.
Abasirikari benshi yigishije ubu ni ba officiers, naho we wagirango kuba Caporal ni umurage Gakondo.
Umuryango BENISHYAKA uribwa n’imiryango y’abajenerali bariho kandi bafite n’ubushobozi ndengakamere naho imfubyi n’abapfakazi b’intwari zatabarutse ku rugamba rw’Inkotanyi baririra mu myotsi kubera kutitabwaho, nyamara uwo muryango babeshywa ko aribo washyiriweho,
FPR yimye agaciro ku buryo bugayitse ababyeyi batanze abana babo ngo batabare, bakongeraho n’amashyo y’inka atagira ingano, nyuma urubyaro rwabo rukagwa ku rugamba, bagasigarana abuzukuru batagira kivurira none ubu bakaba barabuze gihoza kubera gutereranwa bazira ko abana babo batagize amahirwe yo kurokoka urugamba Ibi bikaba bituma benshi bahitamo gusubira ishyanga bakajya kuba impunzi kandi baracyuye FPR baziko ubuhunzi babukize.
Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no Kubuza abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu gushyingura ababo bazize amaherere, ni ukuvuga abahutu bishwe n’ingabo za APR n’iza leta y’u Rwanda,ubwo burenganzira kandi bwimwe n’abatutsi biganjemo abagogwe bishwe n’izo ingabo mugihe zamaraniraga gufata ubutegetsi;
Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gushinja ibinyoma abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugirango ibone uko ibacira mumagereza itaretse no kubangamira ubwisanzure bw’UBUCAMANZA mu gihugu;
Muri iyi myaka 19 FPR-Inkotanyi imaze kungoma yaranzwe no gufataho IBUKA ingwate iyigira igikoresho cya propagande yayo bituma yirengagiza inyungu z’abacitse ku icumu yitwa ko ihagarariye;
FPR yashyizeho ikigega cya FARGE kivangura imfubyi z’abana b’u Rwanda n’abo kitwa ko gifasha kikabaha intica ntikize nayo ivuye mukimenyane gikabije,
Imiryango y’abacitse ku icumu rya génocide yagizwe iy’abatutsi gusa kandi n’abahutu baracitse ku icumu ryaba iry’abahezanguni b’abahutu (extremistes hutu) muli jnoside y’abatutsi ya 1994 ndetse bagacika no ku icumu rya jenoside yindi FPR yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Zaïre (ubu isigaye yitwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo);
Itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya genocide ryashyiriweho gukandamiza abahutu gusa kandi byaragaragaye ko no mu batutsi nabo harimo abifuza ko abahutu bakwiye kurimbuka kandi bakanabivugira kumugaragaro ntihagire ukurikiranwa.
urugero:
Ibikorwa by’Itotezabwoko bw’abahutu bya Bwana Rutabayiru wahoze yungirije Theoneste Mutsindashyaka mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali wakuyemo umwana we w’umukobwa inda ngo kuko yari yayitewe n’umusore w’umuhutu nawe watotejwe cyane kugeza ubwo ahunga igihugu cye;
FPR yaranzwe kandi n’ubujura bukabije butakigirwa n’ibanga bukorwa n’abayobozi bakuru (Indege za perezida zigura akayabo k’amafaranga y’igihugu, agaciro fund katagira itegeko rigashyiraho cyangwa se rikagenga);
FPR yaranzwe no kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu no kubangamira, gufunga no guhotora abatangazamakuru bigenga n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu;
ingero:Saidati MUKAKIBIBI n’ Agnès UWIMANA baheze mumunyururu bazira gutunganya neza umwuga wabo.
Leta ya FPR ikomeje kunangira yanga kwandika amashyaka atavuga rumwe nayo iyasaba kubanza kwemera kuba ibikoresho byayo, ayanze agacibwa mu gihugu burundu;
FPR-Inkotanyi yaranzwe no gutinya ipiganwa mumatora y’umukuru w’igihugu aho ibara ry’ikijuju ryakoreshwaga mumatora y’umukandida umwe rukumbi wa MRND ryasimbuwe n’abakandida ba ndiyo bwana bavuga ko babona ntawundi ufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu uretse Kagame.
FPR- Inkotanyi ikomeje gucira mumagereza abanyapolitiki batavuga rumwe nayo kubera gutinya guhangana mumatora bitewe n’uko izi neza ko abaturage nta kizere bakiyifitiye.
Ingero:
Bernard NTAGANDA, Perezida w’ishyaka PS-Imberakuri,, Déo MUSHAYIDI, Perezida wa PDP-Imanzi, Victoire INGABIRE , Perezidante wa FDU-Inkingi, Dr Théoneste NIYITEGEKA, wari umukandida mumatora ya perezida yo muri 2003,
Kugeza ubu leta ya FPR yitwaza Ingufu za gisilikare igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko FPR yafashe igihugu ku ngufu nta wayitinyuka. Ibi perezida Kagame arabyigamba n’abandi bafatanyije kuyogoza igihugu bemeza ko ngo bazasubira mu ndaki;
Kugeza magingo aya Ingabo, Polisi, Iperereza ryose by’igihugu bikorera umuntu umwe gusa Perezida Kagame n’ishyaka rimwe gusa FPR-Inkotanyi;
Buri munyarwanda wese ategekwa gutanga umusanzu muri FPR kugira ngo agire amahoro mu mirimo ye cyangwa mu bucuruzi bwe, kabone n’iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka;
FPR ikomeje kwiharira monopole mu bucuruzi hafi ya bwose bukorerwa mugihugu aribyo bituma yiharira amasoko no guhatira abikorera kugiti cyabo kuyigurisha imigabane kungufu uwanze agahimbirwa ibyaha akajugunywa muri gereza.
FPR yaranzwe no kwimika urwango rukabije n’inzika ku bantu bakomoka mu miryango y’abahoze bayobora u Rwanda b’ingeri zose bagatwererwa icyaha cy’inkomoko kubera gukeka uruhare ababyeyi babo baba baragize mu mahano yabaye mu gihugu cyacu bikabaviramo guhera i mahanga bityo imitungo yayo ikigarurirwa n’abandi batabifitiye uburenganzira.
Urugero:
Abana ba Juvenal Habyarimana wahoze ari umukuru w’igihugu, abana b’abahoze ari aba Minisitiri n’abasirikari bakuru; tutibagiwe n’abana ba rubanda rugufi biciwe cyagwa se bagacirwa mu mashyamba ya Congo bazira ibyaha byakozwe ari imicuko cyangwa bataranabaho.
FPR ikomeje kugoreka no gusibanganya amateka kugeza ubwo n’abari abayobozi bashyinguwe mu cyubahiro batabururwa (Urugero: Perezida Mbonyumutwa Dominiko)
FPR-Inkotanyi yaranzwe no kwicira abntu kurwara nk’inda
Hari abantu batabarika bicishijwe agasuzuguro n’agashinyaguro no kuzengerezwa bazira inkomoko yabo.
Bwana Rukeba Fraçois umucuruzi w’umucikacumu ukomoka mu Bisesero ku Kibuye iborera mu ibohero aho amazemo imyaka irenga icumi nta cyaha kigaragazwa yakoze, nyuma y’aho arokokeye jenoside yarimbaguye umuryango we wose uko niko guhozwa amarira FPR yamugeneye.
Ikimuhejeje muburoko ni uko perezida Paul Kagame ariwe ubwe ufite imfunguzo z’aho afungiye kandi akaba ntawatinyuka kuzimusaba cyangwa ngo amubaze ibye.
Ben Rutabana wahoze ari Sous-liyetona uzwi cyane mu buhanzi, nawe wo mu Bisesero ku Kibuye, ibyo yakorewe na FPR Inkotanyi ni agahomamunwa, gusa umuntu ntiyabura gushima Cpt Bertin Murera ubutwari n’urukundo yagaragaje yanga kumvira amabwiriza y’ubuhotozi agakiza mugenzi we Rutabana bakarinda aho bashimutwa n’inzego z’ubutasi bwa external S.O. mugihugu cya Tanzaniya.
Nyuma MURERA Bertin na Ben Rutabana bajyanywe gufungirwa ku Murindi n’i Kibungo aho bakorewe ibikorwa by’iyica rubozo (tortures). Gahunda yari iyo kubica Iyo amahanga ndetse n’umuryango wa Croix Rouge badahaguruka ngo basakuze.
Byabagamba François wahoze akora muli External Security Office(iperereza ryo hanze) yayoborwaga na Col Patrick Karegeya mbere y’uko FPR-Inkotanyi imwitura kumwita ikigarasha.
ByabagambaInnocent na Rukeba Fraçois mbere babanje kubashiririza kumashanyarazi mbere yo kubafungira ahantu hatari prison muri External Security Service ya Col Karegeya mbere y’uko buri wese akanirwa urwa Pilato.
Byabagamba Innocent akomoka i Kigali, yashimuswe mu gihugu cy’ Ububirigi aho yari yahungiye amatiku n’imitego yatezwe na DMI,
Igihe cyo kumwica kigeze abari bashinzwe uwo mugambi aribo Col Dan Munyuza, Lt-Col Karangwa John na Col Gatete mubyara wa Kagame bananirwa kuwushyira mu bikorwa kubera impamvu zitavuzwe muri iri tangazo.
Yakorewe tortures zirimo gushiririzwa ku mashanyarazi no guhondagurwa mu mutwe ku buryo ubu asigaye ahorana amajwi amuduhira mu matwi. Ntashobora kujya mu modoka bityo ahora agendagenda u Rwanda rwose n’amaguru nk’uri ku gihano cy’Imana.
Janvier Rugema yashimutiwe, I Burundi mu ntangiriro za Gashyantare 2000 akaba yarashimuswe na special Brigade yakorewe iyicwa rubozo mbere y’uko afungirwa mu irimwe mumagereza ya gisirikari.
Birababaje kubona FPR igenda iririmba mu Rwanda no mu mahanga ibyo kwihesha agaciro kandi ibyo ikora buri munsi ari ukugatesha abandi banyarwanda. Ese wakwihesha agaciro ute cyangwa se wahesha agaciro ute abatutsi nk’uko FPR ibyigamba urimo ugatesha abandi benegihugu aribo abahutu n’abatwa, ndetse n’abatutsi bamwe utaboroheye!
Nk’uko byakomojweho mugice cya kabiri cy’iri tangazo,Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashishikariza abahutu bose babuze ababo mu bwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi (haba i Byumba, i Kibeho, mu Ruhengeri na Gisenyi, i Gitarama, i Kibungo na Bugesera, i Mugunga muli Zayire, i Tingitingi muli Zayire, n’ahandi henshi, haba mu Rwanda cyangwa se muli Zayire), ko batinyuka bagahaguruka bakabaza iby’aya mahano ku mugaragaro batajenjetse, bagasaba ko habaho Ukwemerwa k’ubu bwicanyi na jenoside y’abahutu yakozwe n’ingabo za FPR muri Congo.
Ibi kandi birasabwa abatutsi bose babuze ababo ku bw’ubugome no gukunda gukaraba inkaba byaranze FPR-Inkotanyi kugeza ubu, baba abahoze mu buhungiro mu mahanga, baba abatutsi b’abacikacumu rya jenocide, baba abanyamulenge n’abagogwe bamariwe ku icumu igihe kirekire na leta ya FPR, ndetse baba n’abatutsi bavuye I Bugande bagerageje kwerekana ibibi bya FPR-Inkotanyi maze bakiturwa guhotorwa.
Twibutse ko mu minsi ishize mu itangizwa no mu gihe ry’urugamba rushya muri Congo rwitiriwe M23, RDF yorohereje insoresore zitandukanye zikaba arizo zafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’abagogwe i Masisi zitaretse no kubica no kubashimutira amatungo n’indi mitungo yabo, mu gihe ingabo bohererejwe rimwe zayogozaga ibintu zitwikiriye izina rya M23, zikaba zarakoresheje udutsiko tw’abagogwe bacye zarangiza zikabacamo ibice bakamarana FPR yigaramiye mu kanama gashinzwe Umutekano muli LONI.
Ibi abatutsi b’abagogwe barabizi neza, abahamya babyiboneye n’amaso barahari. Turabasaba guhagurukana ingonga bakabishinja FPR Inkotanyi ibabeshya ngo nibo irwanirira kandi ihora ibamarira kw’icumu.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirahamagarira Abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi, abatwa, imvange ndetse n’abahawe ubwenegihugu batavutse ari abanyarwanda, kwandika ibyo bazi babonye cyangwa se bafitiye gihamya ku bwicanyi bwa FPR Inkotanyi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango bizafashe abakoze ayo mahano kujyanwa mu rukiko mpuzamahanga mpana byaha byibasira inyoko-muntu (International Criminal Court). Singombwa ko mwandika mu ndimi z’amahanga, icyongereza n’igifaransa, nimubyandike mu kinyarwnda ababihindura muri izo ndimi z’amahanga muri urwo rukiko n’ahandi barahari.
Ibikubiye muri iyi nyandiko biragaragariza buri wese ko, n’ubwo ingengabitekerezo y’ivangura n’ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi byibasiye abahutu by’umwihariko, n’abatutsi ntibyabaretse. Bityo rero abahutu bacitse ku’icumu rya FPR Inkotanyi n’iry’abahutu b’abahezanguni, n’abatutsi bacitse ku’icumu ry’abahutu b’abahezanguni n’iry’Inkotanyi dukwiye kwibaza tukisubiza, tugashyira mu gaciro, tugashyira hasi iby’ubuhutu n’ubututsi FPR yitwaza ngo idutanye ubuziraherezo, tugashyira hamwe tukayirwanya kubera amabi twese yadukoreye kandi n’ubu ikidukorera.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba rishoje rihamagarira abanyarwanda bose guha agaciro ibi bihe byo kwibuka abana b’u Rwanda bazize ingengabitekerezo y’ivangura moko, ariko rikabahamagarira kurenga gahunda za FPR-Inkotanyi bakibuka abapfuye bo mu moko yose bataretse inzirakarengane zigwiriye mumagereza azwi n’atazwi hirya no hino mugihugu.
Imana nikomeze ishyire ikigaza cyayo kubavandimwe bacu bari mukaga no mu mabohero hirya no hino mugihugu, nikomeze imitima y’imfubyi n’abapfakazi aho bari hose haba mugihugu imbere ,mumashyamba cyangwa mumahanga,nikomeze ababyeyi babunza udutaro bashakira amaramuko abana babo maze amahaho yabo agataha mumiryango ya ba Local Defénce kungurane y’inkoni n’imigeri,
Imana niyakire abanyarwanda bose batuvuyemo ku bw’ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda kuva rwabaho kugeza none, ibahe iruhuko ridashira mu bwami bwayo, kandi imenye u Rwanda n’abanyarwanda twese mu bihe bikomeye turimo, idufashe twese kumenya URUKUNDO rwayo no kurukwiza hose kandi muri bose.
Turangije dukomeza kandi twihanganisha Umuryango Nyarwanda wose kandi tuwifuriza gutsinda akababaro kugirango tuzabashe kubaka UBUMWE Nyabwo no gusangira twese ibyiza by’igihugu cyacu ntawe usigaye inyuma y’urugi.
Bikorewe, Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 13/04/2013
Ubuyobozi bw’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI:
1. Dr Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka;
2. Mukeshimana Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
3. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
4. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano
5. Akishuli Abdallah, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa
F.P.P.- URUKATSA
ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI
Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare w’abanyamuryango baryo.
Nyuma yo kwakira ibitekerezo binyuranye biturutse mu banyarwanda batandukanye biganjemo abanyamuryango ba Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) bifuza ko urugendo twatangiye rwo kuzana impinduramatwara mu Rwanda rutasubira inyuma,
Tunejejwe no gutangarariza abanyarwanda bose, abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ibi bikurikira :
1. Twiyemeje kudasubira inyuma no gukomeza umushinga watekerejwe n’abantu bibumbiye mu muyoboro wa Nouvelle Génération Rwandaise (NGR) ariwo F.P.P.- URUKATSA mubwigenge busesuye budafite aho buhuriye n’ibikorwa by’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
2. Twiyemeje gutangariza abanyarwanda muminsi ya vuba ingengabitekerezo tuzagenderaho n’uburyo bushyashya bw’imikorere y’URUKATSA Ibyo bikazagaragarira mumahame remezo azashyirwa ahagaragara mugihe kitarambiranye.
3. Abayobozi bazahagarariye URUKATSA bazatangazwa kumugaragaro mu mahame remezo yarwo.
Turangije dushimira abanyarwanda bose bakomeje kutuba hafi badutera inkunga mubitekerezo.
Bishyizweho umukono kandi bitangajwe kuwa 22Gicurasi2013
Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’ URUKATSA
AKISHULI Abdallah
https://inyenyerinews.info/afrika/parti-rwandais-des-moderesmoderate-rwanda-party-prmm-r-p-abasangizi-itangazo-rijyanye-nibihe-byicyunamo/AFRICA Banyarwanda banyarwanda kazi; Imyaka ibaye 19 twibuka buri mwaka jenoside yakorewe abatutsi; Imyaka ibaye 23 ubwoko bw’abahutu bwibasiwe n’ibyaha by’intambara byakozwe na FPR Inkotanyi kuva yashoza urugamba mu kwakira 1990; Imyaka ibaye 19 FPR izimangatanya akababaro k’abahutu babuze ababo; Imyaka ibaye 16 FPR ikoze jenoside yibasiye abahutu mu cyahoze kitwa Zaire ubu yabaye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS