Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, rwatangaje ko mu ijoro ryacyeye Ntamuhanga Cassien waregwaga hamwe na Kizito Mihigo yatorotse Gereza ya Nyanza.

Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ati “ Byabaye muri iri joro ryacyeye. Bakoresheje imigozi burira urukuta rwa gereza.”

CIP Sengabo yakomeje avuga ko aba bagororwa buririye ku migozi baboshye bakoresheje imyenda n’imifuka.

Yagize ati “Mu gitondo abacungagereza babanje kubona imigozi. Ubundi icyo aba ari ikimenyetso ko hari umuntu watorotse. Hahise hatangira gukorwa iperereza, ahagana saa tanu nibwo hamenyekanye imyirondoro y’abatorotse.”

Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe.

Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha bitatu ari byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Mu bo yatorokanye nawe harimo Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.

Undi ni Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma aza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16. Yari amaze icyenda muri gereza.

Uhereye ibumoso: Sibomana Kirege, Ntamuhanga Cassien na Batambirije Théogène batorotse gereza barahigishwa uruhindu

Ubwo Ntamuhanga n’abo baregwa hamwe berekwaga itangazamakuru mu 2014

Amafoto ya Ntamuhanga Cassien muri Gashyantare 2015 ubwo yakatirwaga gufungwa imyaka 25

Ntamuhanga Cassien warezwe hamwe na Kizito Mihigo yatorotse Gereza ya Nyanza

Ntamuhanga Cassien yari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) ikorera i Kigali

Ntamuhanga Cassien na Agnes Niyibizi baregwaga hamwe imbere y’urukiko

Ubwo Ntamuhanga yari amaze gukatirwa yurizwa mu modoka ya gereza. Uwo munsi yumvikanye nk’utishimiye imikirize y’urubanza

Ntamuhanga amaze gukatirwa imyaka 25 yahise yurizwa mu modoka itwara abagororwa

Amafoto: Philbert Girinema

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/batorotse-00f75.jpg?fit=960%2C562&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/batorotse-00f75.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAUrwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, rwatangaje ko mu ijoro ryacyeye Ntamuhanga Cassien waregwaga hamwe na Kizito Mihigo yatorotse Gereza ya Nyanza. Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ati “ Byabaye muri iri joro ryacyeye. Bakoresheje imigozi burira urukuta rwa gereza.” CIP Sengabo yakomeje avuga ko aba bagororwa buririye ku migozi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE