Mugutegura iyi nkuru Inyenyeri yaganiriye n’abajyanama babiri murwego rwa diplomasi rw’ u Rwanda n’ umunyamahanga umwe wahagarariye igihugu cye mu Rwanda mumyaka ishize . Nkuko babidusabye ntabwo dutangaza amazina yabo.

” …Ntabwo mwatangajwe no kubona abafaransa barabaye abambere batanze ririya tangazo ribangamira ubucyera rugendo bw’ u Rwanda ? “

Inyenyeri imaze iminsi ikusanya amakuru yemeza ko murwego rwo gutegura inama ya Commonweath (CHOGM) igomba kubera murwanda umwaka utaha ( 2020), Kagame yashyizeho itsinda ry’ abajyanama ( barimo n’ abanyamahanga b’ inzobere muri diplomasi) bashinzwe ikibazo abashyitsi bakuru b’ iyo nama bakunze kwibandaho cy’ umutekano . Iryo tsinda rishinzwe gushyira kumurongo ibisabwa n’ abashyitsi b’ imena ba mpatsibihugu kugirango iyo nama ya Commonweath izabe mu Rwanda , kandi ikazaba itungane kuburyo yaba numwihariko wo gushishikariza ishoramari abashyitsi bazayitabirira.

“Kuba iryo tsinda ryarashoboye gukora akazi ka lobbying bimwe mubihugu by’ Uburayi bigasohora amatangazo avuga kukibazo cy ‘umutekano u Rwanda rufite muri Nyungwe no ku imipaka n’ ibihugu bya Uganda n’ u Burundi , byafashije u Rwanda kubona inkunga ( ubuvugizi n’ amafaranga) yo kunoza uwo mutekano CHOGM -2020 izacyenera binatuma ibihugu u Rwanda rutunga agatoki nk’ ibifasha abateza uwo mutekano mucye bigaragaza mumaguru mashya ko ari ntaho bihuriye no guhungabanya amahoro y’akarere …”

” Iyo witegereje ibihugu byatanze ariya matangazo … usanga kandi bigizwe n’abaterankunga bakomeye b’ akarere… Kuburyo ntekereza ko ntakizabuza iriya nama kuba abaturanyi bacu babishaka cyangwa batabishaka.”

“…urebye CHOGM- 2020 nicyo gihembo mpatsibihugu azaba amwituye kubera akazi gashimishije yamukoreye mukarere k’ ibiyaga bigari , cyane cyane muri Congo.”

U Rwanda rukeneye akayabo CHOGM -2020 yaza izanye kuburyo Kagame yiteguye kuzakora ibishoboka byose kugirango ibe.

Tubitege amaso.

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/IMG-20181104-WA0001-728x409.jpg?fit=728%2C409&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/04/IMG-20181104-WA0001-728x409.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAOPINIONMugutegura iyi nkuru Inyenyeri yaganiriye n'abajyanama babiri murwego rwa diplomasi rw' u Rwanda n' umunyamahanga umwe wahagarariye igihugu cye mu Rwanda mumyaka ishize . Nkuko babidusabye ntabwo dutangaza amazina yabo. ' ...Ntabwo mwatangajwe no kubona abafaransa barabaye abambere batanze ririya tangazo ribangamira ubucyera rugendo bw' u Rwanda ?...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE