Umugaba w’Ingabo zigometse ku butegetsi bwa Congo Kinshasa Col. Sultani Makenga, yongeye guhakana ko nta nkunga Guverinoma y’u Rwanda ibatera, ndetse ahamyako biramutse bibaye bagaterwa inkunga n’Ingabo z’u Rwanda bagera I Kinshasa mu gihe gito.

 

Ibi Col. Sultani Makenga yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Contact FM, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2012. Muri iki kiganiro uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo yatangaje byinshi byerekeye urugamba barimo kurwana kuri ubu, ndetse n’icyo barimo kurwanira.

Ubwo yabazwaga impamvu yatumye begura intwaro bakarwana n’ingabo za Leta ndetse bakemera kwitandukanya nazo, Makenga yagize ati : ”Mbere yo kujya muri Guverinoma twayirwanyije imyaka irenga itanu turayitsinda, habaye imishyikirano tugira ibyo twumvikana tujya muri Guverinoma, ariko ibyo twumvikanye nta nakimwe cyubahirijwe, twakunze kuvuga ko ibyo twumvikanye bitubahirijwe ahubwo wabivuga bakumva  ko bakwihimuraho cyangwa se baguhana biba ngombwa ko tujya kubivugira iruhande aho dufite umutekano.

Col. Sultani Makenga avuga ko ibitarubahirijwe mubyo bari bumvikanye, harimo amasezerano yose batigeze bumvikana.

Makenga abajijwe ku kuba baragiye mu gisirikare kandi bagahabwa imyanya ndetse bagahabwa n’ubuyobozi, yagize ati : ”Iby’imyanya ntabwo aribyo twarwaniraga, imyanya yo ni uburenganzira bwacu kuko n’ubundi twari turi abasirikare twari tuzanye ingabo ntabwo aribyo twarwaniraga, nta n’ubwo mu masezerano byari birimo, uburyo igisirikare cyubakwa ukuntu gikora ntabwo aribyo twumvikanye.”

Makenga akomaza agira ati :” Ibyo twumvikanye ni byiinshi ariko wenda iby’ingenzi ni uko benewacu bari mu nkambi bagombaga gutahuka, bagomba gutahuka twabivuze imyaka n’imyaka harimo no kurwanya FDLR zikava muri Congo kuko ziteza umutekano muke kugirango benewacu batahuke, ikindi kandi ni uko amapeti twari tuzajye mu gisirikare  tuvuye muri CNDP yagombaga kwemerwa, hari mo kandi guhuza amoko kuko amoko yo muri Congo arimo amacakubiri, amoko aricana, harimo kandi no gushyira abakada ba CNDP muri politiki ya Congo, hakabamo ubutegetsi bwiza, ibyo byose ubwo nkubwiye bike cyane, ariko ibyo byose nta na kimwe kigeze cyubahirizwa.”

Ubwo Umunyamakuru yamubazaga kubijyanye n’amakuru y’uko haba hari abanywanyi ba CNDP bagera kuri 50 baba barishwe  na Leta ya Congo, bikaba aribo byatumye M23 ibyutsa intwaro ngo ibahorere, Col. Sultani Makenga ntiyazuyaje kubyemera kuko yagize ati : ”Ibyo ni ukuri nta n’ubwo ari 50 ni 60, tugiye muri Leta twerekanye ubushake tugerageza kurenga kubyo twumvikanye ngo tubereke ko dufite ubushake, ibyo twimvikanye ntiharimo kurenga Nord Kivu na Sud Kivu, ariko twagerageje kubereka ko dufite ubushake ngo nabo bubahirize ibyo twumvikanye twohereza abasirikare za Kindu, twohereza abasirikare za Dundudu muri Province Oriental  abasirikare bagezeyo 60 barabica uwacitse ku icumu ni umwe waciye Uganda agaca Sudan atugeraho”.

Ese M23 irashaka gukora agace kigenga ?

Abajijwe n’Umunyamakuru Karangwa Mike niba badashaka gushinga agace gatuwe n’ubwoko bw’Abatutsi gusa muri Kivu ya Ruguru, Makenga yagize ati : ”Ibyo ni poropaganda ya Guverinoma ya Kinshasa, nabo bazi ko baba babeshya kuko M23 si iy’Abatutsi,  ni iy’Abakongomani bafite ibibazo bashaka ko bikemuka, ni iy’Abakongomani bashaka ko haba impinduka muri Congo, ikindi muri Congo hari amoko mesnhi kandi si Abatutsi.”

Umunyamakuru amubajije amoko yaba agize igisirikare cya M23 Makenga yamusubijeko igisirikare cyabo kirimo amoko yose ko kivanze,  yagize ati :” Harimo amoko hafi ya yose ya Congo, abumva ukuri abumva ko ibintu bigomba guhinduka abo turi kumwe.”

Uko byifashe ku rugamba

Col. Makenga abajijwe n’umunyamakuru uko urugamba rwifashe kuri ubu dore ko bamaze gufata uduce dutandukanye twa Bunagana ndetse na Rucuru, yasubije ko bamaze iminsi barwana n’ingabo za Guverimoma zabagabyeho ibitero. Yagize ati : ”Icyo twakoze ni ukuzirasa tuzivana aho bita za Bunagana tuzivana abo bita za Cengeru, tuzivana : Rutshuru kuri zone, tubavana aho  bita Rubare, tubavana Kiwanja, tubavana mu Kigo cya Rumangabo ni henshi twabavanye, icyo twashakaga kugeraho twagirango tubarase tubate kuri y’aho turi, kandi ibyo twabigezeho ngirango mwumviseko 1,500 bahungiye muri Uganda.”

Abaturage se bameze bate ?

Col. Makenga abajijwe uko abaturage bameze kuri ubu, dore ko agace ka Bunagana kari agace k’ubucuruzi, Makenga yavuze ko  abaturage ba Congo bamaze kurambirwa ubutegetsi buriho, ko bahunze isaha imwe gusa ubundi  bamara kuhafata bakagaruka, kandi ngo ubu Bunagana ni nyabagendwa, imihanda irafunguye, amaodoka ngo aragenda ndetse n’uwashaka we se yahatemberera.

Gufata Rutshuru kandi ngo bagirango ingabo barwana zijye kure y’aho bari, ndetse kuburyo ngo biteguye kuhashyira mu maboko ya MONUSCO  na Polisi ya M23 ako gace bakagaruka mu birindiro bari basanzwe mo, kuko ngo ibyo bashakaga kugerwaho byagezweho.

Gufata utwo uduce kandi, bakadutanga ngo ni ukugira ngo Polisi ya M23 ikomeze ifatanye na MONUSCO kubungabunga umutekano, ibyo bikaba bitandukanye n’ibya :Rutshuru kuko ho hasigayemo abapolisi ba M23, kandi ngo abasirikare ba MONUSCO babyemera, batambyemera ngo bijyanye n’inshingano zabo.

Ese U Rwanda rufasha iki M23 ?

Iki kibazo Umugaba w’Ingabo za M23 abihakana yivuye inyuma aho agira ati :” Ibyo ni ibinyoma, ni poropaganda za Leta ya Congo, kandi nayo izi ko irimo kubeshya kuko bihari byagaragara”.

Makenga akomeza agira ati : ”U Rwanda rudufasha ntabwo twaba tukirwanira muri iyi misozi, twaba twarageze za Kisangani, na Kinshasa twagerayo u Rwanda  wadufashije. Twebwe ibikoresho tubivana muri Guverinoma iyo baduteye byose barabidusigira, ari amasasu ari imbunda, byose barabidusigira, dufite amakuru y’abaturage ko barambiwe Guverinoma iriho, rero imbaraga zacu ziva mu baturage ntabwo byasaba ko byaza mu Rwanda, ahari wenda ni uko baziko u Rwanda turi abavandimwe, ni benewwacu, ni inshuti duhanye umupaka ahari wenda  ni aho bituruka, ariko nabo barabizi ko barimo kubeshya.”

Ese kuba hari amakuru avuga ko M23 yahuye n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, ntibyaba byerekana ubufatanye ? Mu gusubiza iki kibazo Makenga yagize ati : ”Ibyo ni ibinyoma na kampanyi za Kinshasa, none se twahura gute tudakorana ? Amanama ahora aba se si hagati y’u Rwanda na Leta ya Congo, ubuse twe twahura gute n’abarwanya abo bakorana ? Igihe cyose  Congo yerekana ko dufashwa n’ibindi bihugu.”

Ese M23 yigeguye kureka urugamba mu gihe Leta ya Congo ivuga ko ari abaterabwoba ?

Makenga agira ati : ”Twebwe igihe cyose twavuzeko dushaka kuvugana na Guverinoma, icyo twifuza ni uko Guveninoma yakumva ibibazo dufite, ariko icyo izashaka nicyo tuzakora ubwo nishaka ko tuvugana tuzavugana, kandi nishaka ko turwana tuzarwana.

Makenga yatangaje ko kandi  ko byanga bikunda impunzi zose zaba iz’ubu n’izimaze igihe zihunze igihugu,  zigomba kwihangana, ariko ngo byanze bikunze bagomba gutaha.

Source:Igihe.com.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/07/Congo-rebel-M23-Colonel-S-008.jpg?fit=460%2C276&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2012/07/Congo-rebel-M23-Colonel-S-008.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAUmugaba w’Ingabo zigometse ku butegetsi bwa Congo Kinshasa Col. Sultani Makenga, yongeye guhakana ko nta nkunga Guverinoma y’u Rwanda ibatera, ndetse ahamyako biramutse bibaye bagaterwa inkunga n’Ingabo z’u Rwanda bagera I Kinshasa mu gihe gito.   Ibi Col. Sultani Makenga yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Contact FM, kuri uyu wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE