Kivu: Abantu bakomeje guhunga imirwano ari benshi
Abaturage b’ abanyekongo bagera ku gihumbi bamaze kugera mu gace ka Masisi, bakaba biganjemo abagore n’ abana, barahunga imirwano irimbanije hagati y’ ingabo za Leta ya Congo n’ inyesdhyamba zo mu mutwe wayigometseho zo mu mutwe wa APCLS(l’Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain).
Aba barwanyi bifatanije n’ umitwe wa Nyatura usanzwe urwanira mu duce twa Nyabiondo, Luashi, Bonde na Bukondo .Umukuru w’ imiryango itegamiye kuri Leta muri aka gace Bwana Amani Ndakola aratangaza ko izi mpunzi zidafite ibyangombwa birimo ibibatunga ndetse n’ ibindi bikoresho nk’ ibiryamirwa, imiti n’ ibindi.
Impunzi ziganjemo abagore n’abana
Izi mpunzi zikaba zicumbikiwe by’ agateganyo mu mashuli no mu nsengero zo muri kariya karere.Mu gihe batarabona inkunga iyo ari yo yose babaye bafashwa n’ abaturage basanze hariya, abandi na bo birirwa basaba ku maduka amasoko na za farumasi ku muhanda munini wa Masisi.
Sosiyete sivile yo muri Masisi ndetse n’ abategetsi ba Masisi baratabaza abategetsi bo ku rwego rw’ intara ya Kivu ngo bagoboke abo baturage bari mu kaga.Barahamagarira kandi abategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gukora ibishoboka byose bakagarura umutekano mu turere aba baturage bahunze baturukamo.
Kubera kandi imirwano yamaze amasaha arenga atandatu, abaturage bari bahungiye ku ngabo z’ umuryango w’ abibumbye ,MONUSCO, bahimutse bahungira mu tundi duce tutarangwamo imirwano.Imirwano hagati ya FARDC n’ aba barwanyi bashaka kwigarurira aka karere, yatangiye ku wa 17/Gashyantare.
Sam Kwizera-imirasire.com
https://inyenyerinews.info/afrika/kivu-abantu-bakomeje-guhunga-imirwano-ari-benshi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/img_9475.jpg?fit=568%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/img_9475.jpg?resize=110%2C110&ssl=1AFRICAAbaturage b’ abanyekongo bagera ku gihumbi bamaze kugera mu gace ka Masisi, bakaba biganjemo abagore n’ abana, barahunga imirwano irimbanije hagati y’ ingabo za Leta ya Congo n’ inyesdhyamba zo mu mutwe wayigometseho zo mu mutwe wa APCLS(l’Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain). Aba barwanyi bifatanije n’ umitwe wa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS