Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatangarije abadepite bo mu ishyaka rya NRM ubwo harangiraga kongere y’ ishyaka yamwemeje nk’ umukandida waryo mu matora yo mu 2016, ko we atari umujenerali wabihawe n’ ibitabo ku buryo ahatirwa kuva mu butegetsi.

Museveni ufite ipeti rya Lt.Gen. yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1986 aho yari amaze imyaka itanu mu ishyamba, abugeraho ahiritse Milton Obote, nyamara babanje gukorana ariko bakaza kunaniranwa, ari na bwo yerekezaga iy’ ishyamba mu 1981.

Aha ni muri 1986,ubwo Museveni yarahiriraga kuyobora Uganda bwa mbere

Museveni wagaragaye atameze nk’ uko asanzwe ubwo habaga umwiherero w’ ishyaka rye, bivugwa ko yaba yarahawe amakuru n’ ibiro bye by’ ubutasi ko haba hari bamwe mu nzego zo hejuru mu ishyaka rye baba batari mu murongo umwe na we nk’ uko na bamwe mu bamurwanya batangiye.Hari amakuru kandi yemeza ko mu ishyaka rya NRM ishyamba Atari ryeru.

Museveni anyuzamo na we akiyibutsa ibyo yahoze yikorera

Perezida Museveni ahabwa icyubahiro n’ingabo ze

Hari bamwe mu bahoze mu nzego zikomeye za Perezida Museveni barimo abasirikare ndetse n’ abasivili ubu bamazekuba abanzi muri politiki. Muri abo harimo nka: Maj. (rtd) John Kazoora: yasezerewe mu ngabo akaba ari na we wanditse igitabo cyitwa:” Betrayed by My Leader”, Col. (rtd)Dr. Kizza Besigye (bamaze guhatana inshuro 3 mu matora ya perezida), Jaberi Bidandi Ssali wahoze ari Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu n’ abandi…Uwitwa Gen David Sejusa, uri mu buhungiro, aherutse gutangaza ko ahamya ko Perezida Museveni adateze kuva ku butegetsi

Muri iyi minsi, Minisitiri w’ intebe Amama Mbabazi na we aherutse gutangaza ko adashyigikiye Museveni mu mugambi wo gukomeza ubutegetsi.

Museveni ashinjwa n’abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwe gushaka guha ubutegetsi umuhungu we wazamuwe hutihuti mu mapeti ya gisirikare ubu akaba ari na we uyobora umutwe w’ ingabo zihariye zirinda umubyeyi we.Museveni arabura gusa imyaka ibiri akaba yujuje 30 amaze ku butegetsi.

Sam Kwizera-imirasire.com

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/museveniinauguration.jpg?fit=640%2C334&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/museveniinauguration.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICAPerezida Yoweli Kaguta Museveni yatangarije abadepite bo mu ishyaka rya NRM ubwo harangiraga kongere y’ ishyaka yamwemeje nk’ umukandida waryo mu matora yo mu 2016, ko we atari umujenerali wabihawe n’ ibitabo ku buryo ahatirwa kuva mu butegetsi. Museveni ufite ipeti rya Lt.Gen. yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1986 aho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE