Inkuru zavuze ku karengane gakomeye mu baturage mu 2013
Inkuru dukesha igihe.com
Umwaka wa 2013 ugiye gusozwa, IGIHE yakusanyije zimwe mu nkuru zijyanye n’akarengane yatangaje muri uyu mwaka.
Nyagatare : Imiryango 100 yasenyewe inzu, Akarere kararuca kararumira
Nyamara ubwo twageraga aho aho iyi miryango ituye, icyo gihe hari amatongo, aba baturage barara munsi y’ibihomoka by’amazu. Soma inkuru irambuye.
Rulindo : Amaze imyaka 4 asiragizwa ku gahanga k’umwana we kabitse mu biro by’umurenge
Icyo gihe yari yabwiye IGIHE ko kuva mu 2010, uko ahuye n’umuyobozi w’umurenge yaba mu nzira cyangwa ku biro by’umurenge, yamusabaga agahanga k’umwana we, umuyobozi w’umurenge akamuhoza ku cyizere, nubwo avuga ko cyaraje amasinde.
Soma inkuru irambuye
Rubavu : Urusyo bemerewe n’Umukuru w’Igihugu rwanyerejwe hadaciye kabiri rutanzwe
Urwo rusyo rwari rufite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Soma inkuru irambuye…
Nyuma y’aho IGIHE isohoreye iyi nkuru, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwaje kwemeza ko Akarere ka Rubavu kagomba kurwishyura.
Nyarugenge : Ubuyobozi bw’akagari n’uwasenye inzu baritana bamwana nyuma y’ibura ry’ibintu bye byari muri iyo nzu
Muri Kamena 2013, twabagejejeho inkuru y’uwitwa Nyiramuhima w’imyaka 69, utuye akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge wasenyewe inzu, ibintu bye bikaburirwa irengero ndetse ntahabwe indishyi, ubuyobozi bw’aka kagari n’uregwa gusenya iyi nzu, ntibavugaga rumwe aho ibi bintu byaba byararengeye.
Kugeza ubu, umwaka urangiye Nyiramuhima yaraheze mu gihirahiro kuko byatumye ahunga mu Mujyi waKigali yerekeza mu karere ka Ruhango. Soma inkuru irambuye..
Gasabo : Bategetswe kwimuka nta bwumvikane bubaye ngo bahabwe ingurane
Gasabo : Imfubyi yakurikiranye imitungo y’ababyeyi be ishiduka yakuwe ku rutonde rw’abafashwa
Kicukiro : Uwahozwaga ku nkeke yo gusenyerwa yatabawe n’ibyangombwa byo mu 1987
Icyo gihe Munyawera yahoraga ateguzwa n’Umurenge wa Kigarama ko bagiye kuza kumusenyera kuko yarengereye agafata ku butaka bwa Mukabagire Consolée, umuturanyi we. Soma inkuru irambuye…
Gatsibo : Nyuma y’amezi 4 avanwe mu kazi, yahawe umwanya awusangamo undi mukozi
Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 16 Ukuboza 2013, uwitwa Kayumba Charles wari warasezerewe n’akarere ka Gatsibo kubera kumushinja ko atubahiriza imirimo yari ashinzwe, yaje kwemererwa gusubizwa mu kazi bisabwe na minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ariko ubwo yoherezwaga mu kagari ka Manishya, Umurenge wa Gatsibo, yasanze uwo mwanya urimo undi muyobozi. Soma ibindi kuri iyi nkuru…
Bugesera : Abarokotse jenoside bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amacumbi
Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yari yijeje abo baturage ko icyo kibazo cy’amacumbi kizakemuka hifashishijwe imiganda y’abaturage n’ingengo y’imari yateguwe n’Akarere. Soma inkuru irambuye…
Gasabo : Imiryango 28 y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe i Jali iratabaza
Gatsibo : Umuforomokazi wahumye yakomerekeye mu kazi amaze imyaka 4 nta bufasha
Rubavu : Barinubira ingurane bahabwa ku butaka
Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 17 Ukuboza, bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Kanzenze na Nyakiliba yo mu Karere ka Rubavu, bavugaga ko barimo guhabwa ingurane y’intica ntikize ku butaka bwo mu misozi bakuwemo badasobanuriwe niba ibiciro basanzwe bazi ko bitangwa byrahindutse.
Icyo gihe aba baturage bavugaga ko bakeka ko komisiyo ishinzwe gutanga ingurane yitangira amafaranga uko yishakiye. Soma inkuru irambuye..
Kayonza : Ifungwa ry’ishuri rikuru rya CIP ryahejeje abahiga mu gihirahiro
Iryo shuri ryari rifite amashami mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Musanze, icyicaro gikuru kikaba mu mu karere ka Kayonza. Soma inkuru irambuye…
Burera : 92% by’abaturiye urugomero rwa Ntaruka baracyacana agatadowa
Mu nkuru twabagejejeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2013, yavugaga ko abaturage barenga 92% bari baturiye urugomero rwa Ntaruka mu karere ka Burera, bari bagicana amatadowa, bityo bakaba baravugaga ko aka ari akarengane gakomeye kubona bacishwa hajuru amashanyarazi. Soma inkuru irambuye..
Nyanza : Kurumwa n’imbwa byamuviriyemo ibisazi
Mu minsi ibiri Tanzaniya yirukanye Abanyarwanda 329
http://igihe.com/politiki/amakuru/article/mu-minsi-ibiri-tanzaniya-yirukanye.
Abanyeshuri bakuwe ku rutonde rw’abafashwa na leta kwiga kaminuza baratabaza
Tariki ya 9 Nzeri, twabagejejeho inkuru yavugaga ko Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu byashyize ahagaragara andi mabwiriza azakurikizwa mu gusuzuma ubwo bujurire.
https://inyenyerinews.info/afrika/inkuru-zavuze-ku-karengane-gakomeye-mu-baturage-mu-2013/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/nyagatare-dece6.jpg?fit=591%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/nyagatare-dece6.jpg?resize=110%2C110&ssl=1AFRICAInkuru dukesha igihe.com Umwaka wa 2013 ugiye gusozwa, IGIHE yakusanyije zimwe mu nkuru zijyanye n’akarengane yatangaje muri uyu mwaka. Nyagatare : Imiryango 100 yasenyewe inzu, Akarere kararuca kararumira Mu kwezi k’Ukwakira 2013, mu karere ka Nyagatare imiryango irenga 100 yari ituye mu Murenge wa Rwimiyaga yasenyewe amazu, igitangaje ni uko ubwo IGIHE yavuganaga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS