Impungenge ku umutekano w’ abanyarwanda muri Mozambique
Inyenyeri yoherejwe amakuru na bamwe mubanyarwanda batuye muri Mozambique badusaba kuburira bagenzi babo kuko mu gutegura uruzinduko rwa Perezida Kagame rugomba kubera muri icyo gihugu mu icyumweru gitaha , hoherejwe abamugenda imbere ” advance party team ” biyongereye kubari barahasigaye igihe Dan Munyuza yajyagayo bashinjwa kubangamira umutekano w’ impunzi bakanatungwa urutoki mu ishimuta rya Camir Nkurunziza ryamuviriyemo urupfu.
Abatuye Mozambique bafite impungenge z’ uko abagize iyo advance party bazasiga boretse imbaga badusabye kubafasha gutangaza aya mazina bati:
“…ababantu nibo baje ngo gutegurira Kagame azaza hano mucyumweru gitaha : Kayisire Germaine, Nsengiyumva Vincent ,Muhirwa Simon, Murigande Rosette Samantha baje biyongera kuri Joseph Nzabamwita,Eric Rutsindintwarane ,Andrew Tusabe, Pascal Munyankindi,Sendahangarwa Apollo Africa,Faustin Rwasibo na Denis Basabose bari bazanye na Dan Munyuza baduteye impungenge.”
Abatuye Mozambique muzitabirira amanama mukajya gusabana na bene wanyu muraburiwe; muritonde kuko mushobora kuzahurirayo na twa tuzi twica.
Christine Muhirwa .
https://inyenyerinews.info/afrika/impungenge-ku-umutekano-w-abanyarwanda-muri-mozambique/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/images-30.jpg?fit=202%2C249&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/06/images-30.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAInyenyeri yoherejwe amakuru na bamwe mubanyarwanda batuye muri Mozambique badusaba kuburira bagenzi babo kuko mu gutegura uruzinduko rwa Perezida Kagame rugomba kubera muri icyo gihugu mu icyumweru gitaha , hoherejwe abamugenda imbere ' advance party team ' biyongereye kubari barahasigaye igihe Dan Munyuza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS