Inyungu za mpatsibihugu muri Kongo ntizigaragariye muri aya matora ?!!

Hashize iminsi 7 ( icyumweru cyose ) abanyekongo baritoreye umukuru w’ igihugu mushya.

Tariki 5 Kiliziya Gatulika muri Kongo iti  uwatsinze amatora turamuzi , aya matora kuyiba ntibiri bushoboke !

Amerika iti  twohereje abasirikari bacu hafi aho kandi bazahaguma kugeza umutekano ugarutse .

Leta ya Kabila yari yavuze ko uwatsinze amatora ari buvugwe ejo tariki 6 Mutarama 2019 ntibyaba; none impaka zigeze mukanama gashinzwe umutekano ka Loni.

Ubufaransa bwahigiye “bassin du Congo ”  bwahamagahe inama yabereye mumwiherero , bwumvikana  buvuga buti ni hatangazwe amahitamo  nyayo y’ abanyekongo !

China, Rusiya n’ ibihugu bitandukanye bya Afurika nka Afurika y’ Epfo bati  reka duhe Kinshassa ubwayo umwanya uhagije tunareke yitangarize ibyavuye mumatora!

Amerika ishobora kuba itegereje kuzavuga iryanyuma !

Ubu koko Kongo iracyari iy’abanyekongo ? Intwari Patrice Emery Lumumba igarutse yakumirwa!

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/images-6.png?fit=299%2C168&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/01/images-6.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAOPINIONInyungu za mpatsibihugu muri Kongo ntizigaragariye muri aya matora ?!! Hashize iminsi 7 ( icyumweru cyose ) abanyekongo baritoreye umukuru w' igihugu mushya. Tariki 5 Kiliziya Gatulika muri Kongo iti  uwatsinze amatora turamuzi , aya matora kuyiba ntibiri bushoboke ! Amerika iti  twohereje abasirikari bacu hafi aho kandi bazahaguma kugeza umutekano ugarutse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE