Taliki ya 23 Ukwakira 2013, nibwo Minisiteri y’ Ingabo yasohoraye urutonde rw’ abasirikare basezerewe ku bw’ impamvu zitandukanye, bamwe bagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru, ariko icyaje guteza urujijo ni uko Lt. Gen. Charles Muhire na Brig. Gen. Gumisiriza Wilson ni uko batagaragayemo kandi bakaba batakiboneka mu kazi bari bashinzwe.

Abo bagabo bombi 2 nyuma y’ iryo sezererwa, ibinyamakuru bitandukanye byagiye bivuga ko bafunzwe, ariko byarashobokaga dore ko bivugwa ko bagiye bava mu buroko ku bw’ imbabazi z’ Umukuru w’ igihugu Paul Kagame.



Uhereye ibumoso ni Gen. Charles Kayonga, Lt. Gen. Charles Muhire na Brig. Gen. Gumisiliza Wilson

Ikinyamakuru rushyashya kivugako Lt. Gen. Charles Muhire acyekwaho ruswa mu kugura ibikoresho bya gisirikare bya kajugujugu z’ intambara, ibi ngo bikaba byarabaye ubwo yayoboraga ingabo zirwanira mu kirere.

Ikindi Muhire acyekwaho ni ukwigwizaho imitungo, ibyo byose byatumye afungirwa iwe mu rugo no muri Military i Kanombe, ariko nyuma yaje kurekurwa ku bw’ imbabazi z’ Umugaba Mukuru w’ Ikirenga Perezida Paul Kagame.

Brig. Gen. Gumisiliza Wilson, we acyekwaho ubucuruzi bwambukiranya umupaka bityo nawe byaje kumuviramo gufungirwa mu rugo nyuma nawe aza gufunguzwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko kugeza magingo aya nta mirimo arahabwa.

Brig. Gen. Gumisiliza Wilson

Harakibazwa ko abo basirikare bazahabwa izindi nshingano mu gisirikare cy’ u Rwanda (RDF), mu gihe bivugwa ko bashobora kuzahita bashyikirizwa inkiko bityo bikaba byabaviramo kwamburwa impeta za gisirikare.

Lt. Gen. Charles Muhire yahoze ari umugaba mukuru w’ ingabo zirwanira mu kirere, naho Brig.Gen Gumisiriza Wilson yahoze ayoboye ingabo muri Diviziyo ikorera mu burasirazuba bw’ u Rwanda.

Aba basirikare bose nk’ uko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bibitangaza bivuga ko bahabwa imishahara yabo ndetse bakanakira ibindi nkenerwa bigenerwa abayobozi bakuru b’ Ingabo, ariko ntibaboneka ku mirimo yabo kandi ntibanasezerewe ngo bahabwe amashimwe nk’ uko abandi babikorewe.

Ibi nabyo byaje bibera urujijo imbaga nyuma y’ urujijo rukibazwaho na benshi, ariko ntibahabwe igisubizo cy’ aho uwahoze ari umugaba mukuru w’ ingabo Gen. Charles Kayonga aherereye nyuma yo gusezererwa.

Akimara gusezererwa, nawe byari byatangajwe ko yaba afungiye ahatazwi, ubundi bikavugwa ko atongeye kugaragara nyuma yo gusezererwa, ariko ubuyobozi bwa RDF ntiburakura abantu muri uru rujijo.



Itangishatse Théoneste – Imirasire.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/urujijo-331c9-horzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzz.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/urujijo-331c9-horzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzz.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareAFRICATaliki ya 23 Ukwakira 2013, nibwo Minisiteri y’ Ingabo yasohoraye urutonde rw’ abasirikare basezerewe ku bw’ impamvu zitandukanye, bamwe bagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru, ariko icyaje guteza urujijo ni uko Lt. Gen. Charles Muhire na Brig. Gen. Gumisiriza Wilson ni uko batagaragayemo kandi bakaba batakiboneka mu kazi bari bashinzwe. Abo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE