Umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo za Leta ya Congo Kinshasa Gen. Bikueto Tuyenabo, yishwe n’abataramenyekana ubwo bamutsindaga hafi y’aho atuye muri Komine Kotakoli.

Uyu musirikare wayoboraga ikigo cya gisirikare cy’ahitwa Kotakoli mu Ntara ya Equateur, yishwe ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2012.

“Hari mu masaha ya saa tatu n’igice. Nabonye Jenerali atambuka. Naramusuhuje, ndetse mwifuriza Noheli nziza. Yaransubije. Nyuma y‘iminota itanu, numvise urusaku rw’amasasu, ariko naketseko ari ayo kwishimira iminsi mikuru”. Ibi byatangajwe n’umuturanyi be.

Akomeza agira ati “Hari ku isasu rya gatatu nibwo numvise ko bishobora kuba ari amasasu nyayo”. Ngo yahise yihutira gusohoka we na nyina nibwo babonaga umuntu uryamye hasi ku butaka.

“Igihe nasohokanaga na Mama, nibwo twabonye umuntu aryamye hasi mu mjuhanda, ariko ntitwabasha kumumenya kuko twari kure. Nibwo nabonye umugabo akora mu mifuka y’uwo wari uryamye hasi nahise ntangira kuvuza induru, ubwo uwo mugabo ariruka”. Ibi nabyo ni ibyatangajwe n’uyu Muturanyi.

Nk’uko tubikesha Radio Okapi, ngo ubwo abo bari bamaze kurasa Jenerali bahise batangira guhunga barasa, dore ko abaturanyi bari bamaze kubavugiriza induru ari benshi.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yo ivugako Gen. Bikueto yarashwe mu nda, mu gatuza no ku maguru, nawe kandi ngo ubwo yageragazaga kwirwanaho akoresheje imbunda ya masotela yari afite, yabashije gukomeretsa umwe. Ariko birangira bamuhitanye, koko yagejejwe kwa muganga agahita ashiramo umwuka.

Uyu Gen. Bikueto Tuyenabo wishwe, yari umwe mu bakoranye n’uwari Perezida wa Zaïre Mo Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga, akaba yari muri bamwe bavuga Ikinyarwanda.

Placide KayitareAFRICAUmwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo za Leta ya Congo Kinshasa Gen. Bikueto Tuyenabo, yishwe n’abataramenyekana ubwo bamutsindaga hafi y’aho atuye muri Komine Kotakoli. Uyu musirikare wayoboraga ikigo cya gisirikare cy’ahitwa Kotakoli mu Ntara ya Equateur, yishwe ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2012. 'Hari mu masaha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE