Ubwisanzure murwanda bwongeye gusubizwa inyuma  na RURA yambuye uburenganzira  Amazing Grace Christian Radio bwo gukorera mu Rwanda.

Rura ngo iraziza Amazing Grace kuba yarasakaje ku murongo wayo ikiganiro cyafashwe nkigisebya abagore   cy’ umunyamakuru Nicolas Niyibikora.
Ubwisanzure mubitekerezo bukomeje kunigwa  kuberayuko ubusanzwe ikibazo nkicyo cy’amagambo  adakwiye  cyakagombye gukemurirwa munkiko, uwo munyamakuru arezwe agahamwa nicyaha aho kugirango hafatwe icyemezo buhubutsi cyo gufunga radiyo yose itanahawe uburenganzira bwo kwisobanura ihabwa namategeko y’u Rwanda.
Pasteri Gregg Schoof,umuyobozi wa Amazing Grace Christian radio , yabwiye itangazamakuru ko  RURA yamutegetse gusaba imbabazi mwizina rya radiyo ye numunyamakuru we  akabyanga.
Kuwa kane tariki 26 mata  akaba aribwo Radio Amazing Grace izageza ikirego cyo kujuririra icyemezo cya RURA imbere yubucamanza.
Ibyo ari byo byose  biragoye kutabona akarengane muri iki cyemezo cya RURA kuko iyi  radiyo  yibasiwe kuva ibiganiro byaciye kumurongo wayo  byakozwe by’impuguke Niyomugabo Gerard washimuswe akicwa, Kizito Mihigo washimuswe agakorerwa iyica rubozo agahungabana bikomeye na Cassien Ntamuhanga washimuswe agafungwa akaba ubu yaracitse  gereza  yari yarajyajwemwo nubwo butabera bufifitse.
Ubwisanzure murwatubyaye ni ubwo reta yemeye cyangwa itegetse kandi  ntabwo bizigera bihinduka kuko reta , iyobowe na Paulo Kagama wibye ingoma  akayima ubuziraherezo  ari iy’igisuti nigitugu.
Ubwisanzure buzaboneka ari uko iyi reta ibubuza ikuweho kungufu nkuko nayo yishyizeho kungufu nimbunda.
Christine Muhirwa.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/latest05pix.jpg?fit=600%2C400&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/latest05pix.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAUbwisanzure murwanda bwongeye gusubizwa inyuma  na RURA yambuye uburenganzira  Amazing Grace Christian Radio bwo gukorera mu Rwanda. Rura ngo iraziza Amazing Grace kuba yarasakaje ku murongo wayo ikiganiro cyafashwe nkigisebya abagore   cy' umunyamakuru Nicolas Niyibikora. Ubwisanzure mubitekerezo bukomeje kunigwa  kuberayuko ubusanzwe ikibazo nkicyo cy'amagambo  adakwiye  cyakagombye gukemurirwa munkiko, uwo munyamakuru arezwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE