Akamasa kazamara inka kazivukamo.
Nyuma y’inyandiko nziza cyane isobanutse ndetse irimo inyigisho bwana Gallican Gasana yatwandikiye akayishyira kurubuga rwe rwa Facebook ivuga ati: “Akamasa kazamara inka kazivukamo “, umutekano we ntumeze neza bitewe niyo nyandiko, usibye kumutera ubwoba ko bazamwica bitewe nibikorwa bye bya politike ndetse no kuvuga nabi ubutegetsi, no gusebya umukuru w’igihugu Paul Kagame. Abicanyi ba Paul kagame bakataje gukora amanama ngo bameye neza bwa Gallican Gasana uwo ariwe , ari nako bakomeje iterabwoba ndetse nibikorwa byo kuba bagirira nabi ababa bakomoka kuri Gallican Gasana ngo bazaruhuka ari ko atacyiriho. Twese hamwe duhagurukire kurwana akarengane ndetse n’iterabwoba rya leta ya Paul kagame
Akamasa kazamara inka kazivukamo.
Akamasa n’impunzi.
Hari umusaza watahutse nyuma ya genocide ya 94, witegereje imikorere ya Kagame wungirije Bizimungu ancira umugani nari nsanzwe nzi ariko ntarasobanukirwa uko usobanura nkuko yabinsobanuriye!
Yagize ati:”Kagame mureba hariya, ni ka Kamasa mwunva kazamara inka kandi kazivukamo”
Yaransobanuriye sinashirwa, ariko burya ngo ijambo rya mukuru riratinda ntirihera! Ntangiye kugenda mbyunva gahoro gahoro dore haciyeho imyaka! Ariko nabyunvise ntashidikanya ejo bundi aho Kikwete yirukaniye impunzi zimwe zigata n’izonka.
Muti gute? Ntabwo byunvikana ukuntu impunzi zahunze; Kagame ariyo acyibyiruka, zigatunga zigatunganirwa imyaka ikaba irenga 54; bagahambirizwa riva nta m’impamba nkaho bakoze icyaha cy’indengakamere.
Ngo impanvu ingana ururo; ngo Kikwete yasabye ko leta ya Kigali yaganira n’abayirwanya. Akamasa Kati mwese abanyarwanda nabo bitareba murabizira ariko jye akamasa sinva kw’izima.
None ababyeyi bataye abana mu mashuri ntibasiga n’iyonka uwagiye kuragira yasanze abamwibarutse babashushubikanije! Babasubiza iwabo ngo kubera ko akamasa kubahutse ubayobora.
Burya mu mahina niho ubonera umugabo, ureberera rubanda n’abatura-gihugu niho agaragarira.
Akamasa ko kasanze aho guhinducyira kw’ijambo, kazemera kagahara imbaga y’abanyarwanda.
“Akamasa kazamara inka kazivukamo.”
Akamasa/abanyamurenge/abagogwe.
Akamasa kazamara inka karenze n’umupaka kajya kugabiza bene wabo ibyiyi si!
Ntarinze guteza ubwega, intambara y’akamasa muri Congo, mu maso ya benshi , yari isobanutse; izakurikiyeho mu maso ya benshi kandi zari inyungu BWITE z’akamasa; uzabaze abanyamurenge bamaze gusobanukirwa bazakubwira ko akamasa katuvutsemo kagiye kubamarisha.
Abagongwe bo ntibakivugwa.
Bigirijweho nkana rugikubita.
Akamasa n’ibihugu by’inshuti
Mu myaka ishize abanyarwanda muri rusange iyo bagiraga ikibazo babonaga aho bahungira mu bihugu bikikije urwa gasabo! Yewe bakanahahira. None akamasa kamaze gusiba inzira zose ku buryo hasigaye inzira nk’iyinzoka igana aho tutizeye.
Cyera zaire yibarukaga cyangwa igakuza ba Mico, Gahiga, Rwakabuba…..n’abandi benshi.
I Burundi twishimira ibyo Rujugiro yagezeho naho muri Tanzania aborozi n’abatunzi baganje mu gihugu cyitemera ubusumbane bwa cyane.
Ibyo byose tubiheruka akamasa katarashinga ihembe.
Akamasa n’abatutsi
Uwanze kwunva ntiyanze no kubona.
Abatutsi batangiye guhunga muri 1959 bahunga by.’ukuri, none ubu guhera muri 1994 hari abihandagaza bakabemeza ko bahunga ubusa, ariko iyo mwiherereye, hafi ya bose usibye abigiza nkana, bakwemeza ko Bahunze ka Kamasa kabavutsemo.
Muti gute?
Wasobanura ute ukuntu umunyarwanda w’umututsi wahunze muri 59, agatahuka muri 94, yakwemera gukomeza kuba mu mahanga cyane cyane y’iburayi, nt’akazi ahafite atari impanvu z’ubutegetsi bubi?
Wasobanura ute ukuntu umututsi utarahunze ku bwa Habyalimana na Kayibanda ubu byaba ngombwa ko aribwo ahunga akahahurira n’abatutsi batashye n’abahutu bahunze muri 94? Igisobanuro cyonyine mbona ari “akamasa kazamara inka kazivukamo”
Biransiga ukuntu umuntu ahunga ubutegetsi bubi, yagera hanze akaba uwambere kwemeza abantu ko ibintu byose bimeze neza ko atunva impanvu akamasa kacu twakarwanya; ariko akiyibagiza ko yabishaka atabishaka, yahunze ubutegetsi bwako Kamasa! Bitaba ibyo ntiwansobanurira ukuntu umuntu w’imyaka irenga 70, yakwemeza ko uRwanda nta gihugu cyiza nkacyo, akarenga agatitirira mu bihugu by’amahanga.
Yewe hari nabemeza ko ntawarwanya ako Kamasa kuko ngo kubatse Kigali ubu itagira uko isa; za buildings, imihanda isukuye, ikawa iryoshye muri UTC mall Kwa Rujugiro bakiyibagiza ko uwo Rujugiro akamasa kamukubise inshuro akongera kwisanga ari impunzi bundi bushya.
Akamasa n’abahutu
Abahutu nibakangucye bamenye ko abatutsi atari abanzi, bamenye ko umunezero wabo ari umutekano w’abatutsi, bamenye ko ubutegetsi bw’abatutsi atari ukurimbuka kwabo; bibuke kandi bazirikane ko abatutsi bose atari utumasa.
Akamasa/Inyangarwanda/Abanzi b’urwanda.
Muri iki gihe umuntu wese utinyutse kurwanya no kwamagana ibibi bikorerwa abanyarwanda muri rusange, yitwa Bangamwabo; umwanzi w’igihugu, igipinga, nandi mazina yose akwunvisha ko uri igicibwa kubera ko wubahutse akamasa ukakabwira ko ibyo gukora atari byo! Ikibabaje ni uko akamasa kafashe ubugwate benshi bigeze aho nabo bemeza ko umuntu wese urwanya akamasa(Kagame) arwanya uRwanda; nkaho Kagame ari uRwanda cyangwa se uRwanda ari Kagame. Nizere gusa ko ari ukwibagirwa atari ukwirengagiza! Kuko benshi muri twe, ku ngoma zabanjirije iya Kagame! yewe na Kagame yari inyangarwanda nkuru muri zo.
twiswe inyangarwanda kandi tutarwanga urwanda ahubwo ari ukurwanya ubutegetsi bubi! Hari uherutse kunyita inyangarwanda mubwira ko atari ubwa mbere nbyiswe kandi ko niba bisobanura kurwanya ubutegetsi bubi nemeye kuba yo aho kuba umwidishyi w’akamasa.
Akamasa si akajenosideri!
Icyo nakwemeza ntashidikanya kandi nabwira umuhutu n’umututsi, ni uko akamasa kadahamwa n’itsembabwoko! Akamasa ni akicanyi muri rusange, akamasa kica abahutu, akamasa kamaze abatutsi, akamasa kica abanyamahanga.
Akamasa ni akicanyi; abahutu ntibakibaze ko kabica mw’izina ry’abatutsi ngo babizize abatutsi bose; abatutsi ntibazibaze ko kica abahutu kabahorera.
Akamasa ni akicanyi ruharwa.
Abahutu/Abatutsi/Abatwa
Banyarwanda banyarwanda kazi, ubumwe bw’abanyarwanda ntituzabuhabwa n’utumasa, tuzabuhabwa n’abanyarwanda bashyira mu gaciro, n’abanyarwanda bareba kure harenze imyaka y’ubuzima bw’umuntu, harenze ibyo tubonesha amaso.
Ubuzima bw’igihugu ntabwo bugarukira ku myaka 5,10,15..cyangwa 30; dukeneye amahoro arambye atari amwe ya nyirarurenshwa Kayibanda na Habyalimana batwijeje ntanamare imyaka 30.
Ntabwo dukeneye ko Kagame nawe aduha amahoro ya nyirarurenshwa atazaturenza umutaru; dukeneye amahoro arambye areba kure y’ubuzima bw’umuntu ku giti cye! Ducyeneye amahoro arambye abuzukuru n’ubuvivi bwacu bazabamo nta nkomyi, dukeneye amahoro atavangura, amahoro tuzaraga abana bacu tukizera ko bazabaho ntawe ubahohoteye.
Ibyo byose kugira ngo tubigereho; biraharanirwa, bisaba ko turwanya utumasa aho tuva tukagera tutihishe inyuma y’amoko.
Muharanire Amahoro arambye.
Gallican Gasana
https://inyenyerinews.info/afrika/akamasa-kazamara-inka-kazivukamo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Gallican.jpg?fit=400%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/09/Gallican.jpg?resize=110%2C110&ssl=1AFRICANyuma y'inyandiko nziza cyane isobanutse ndetse irimo inyigisho bwana Gallican Gasana yatwandikiye akayishyira kurubuga rwe rwa Facebook ivuga ati: 'Akamasa kazamara inka kazivukamo ', umutekano we ntumeze neza bitewe niyo nyandiko, usibye kumutera ubwoba ko bazamwica bitewe nibikorwa bye bya politike ndetse no kuvuga nabi ubutegetsi, no gusebya umukuru...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Gasana urugabo peee.
Gusa ako kagiramana kakamasa, Imana yo mwijuru yonyine ikabatize mumazi menshi
gakizwe, ihe abanyarwanda twese amahoro arambye.
nkunze inyandiko yawe ngewe intention y’umuntu ariyo nshingiraho mvuga nti ni byiza kubyo yanditse cg avuze
Niba utemera ko ako gatindi ngo ni Kagame ari akajenosideri, uvuze ubusa
Gallican ndamushimiye cyane. Dukeneye kureba kure kuko akamasa kagerageza kuduhuma amaso mu magambo asize umunyu n\\\’ibikorwa bireshya abadatekereza. URwanda rukeneye freedom fighters batameze nka bamwe bihina mu mahanga bagashinga amashyaka atubeshya ngo ari muri opposition kandi nayo agenzwa n\\\’inda nini. Naho akamasa ko nitwishyira hamwe tugaharanira gushyira inyungu zacu ku ruhande ahubwo tugaharanira kubaka u Rwanda rwiza tuzakuraho akamasa tunarwanye n\\\’utundi tumasa twazavuka. Naho amoko yo ntiyakagombye kudutanya kuko nta wahisemo icyo agomba kuba mbere yo kuvuka. Ese ubundi kuba umuhutu cg umututsi bitwaye iki? Ubu abahutu bamwe bifuza kuba abatutsi mu gihe abatutsi muri genocide bifuzaga kuba abahutu. Ubwo se uwo mukino twazawuhoramo kweli? Imana idufashe tubone ba freedom fighters batagenzwa no kuzuza igifu cyabo.
Gasa, urakoze rwose. Kariya gatindi ni ka gaca Rugamba Sipiriyani yaririmbye. Ni ko kabiciye, kagiye kumara inkoko, ariko rero nyiri urugo (Umwenegihugu) nagire vuba ajishure umuheto afore kariya gaca agahanure kataramara imishwi. Aka kamasa kazaca inka kazivukamo nta muntu muzima mu mutwe utarakavumbura, abakomeje kukiruka inyuma na bo bagomba gufatwa nk’utumasa ahasigaye twose uko twakabaya tugakanirwa urudukwiye.
GALLICAN NDAGUSHIMIYE KUNYANDIKO YAWE, IBIBYOSE UVUZE HEJURU ABANYARWANDA BENSHI NATWE NIKO TUBIBONA. IKIBAZO KININI RERO GIKURIKIRA NYUMA YIBYO BYOSE WANDITSE, ESE ABANYARWANDA TWAKORA IKI? WENDA UZASHAKE INDI NYANDIKO UTUBWIRE UKO UBIBONA. GEWE NAGIRAGANGO NTANGE INAMA YANGE, AMASHYAKA YOSE YA OPPOSION NASESWE DUTANGIRE BUNDI BUSHYA, DUFITE IJWI RIMWE NUMURONGO UMWE, WENDA NIBIBA NGOMBWA BURI SHYAKA RIZAGIRA IRI REPRESENTA MUNAMA NYOBOZI YA COALITION. AKAMASA GAFITE AMARERE MENSHI, KUGAHAGARIKA BIZASABA UBWENGE BWINSHI. IMPAMVU OPPOSITION TWESE TWARI DUTEZEHO IKIZERE TUBONA IJEGAJEGA NUKUBERAKO ABAGIZE AMASHYAKA ABENSHI BIGIRA ABANYABWENGE, BANGA KUVUGIRWAMO, HAZAMO NIKIBAZO CY’AMOKO NO GUSUZUGURANA, BITYO AKAMASA AKABA ARIKO KABYUNGUKIRAMO. MUNYUNGU ZOKURAMIRA IKI GIHUGU CYACU TWIRENGAGIZE IBINTU BYOSE BICA INTEGE OPPOSITION, AMASHYAKA ARIHO YUMVE KO IGIHE CYOSE AMAZE NTAKINTU KIGARAGARA YATUGEJEJEHO URETSE AMATIKU NOGUHA INGUFU AKAMASA, NDETSE NOGUTUMA ABANYARWANDA BAKOMEZA GUHITAMO KWICECEKERA NTIBAHAGURUKE NGO BADUFASHE IYI NTAMBARA KUBERA KO BABONA BATAFATA RISK MUBINTU BIYOBOWE N’AMASHYAKA AMEZE GUTYA. COALITION IGIMBA GUTORA UMUNTU UYIYOBORA KANDI BOSE BUBAHA, AKABA ARIWE TWESE DUSHYIRA IMBERE. GALLICAN RERO NTUSHUKWE N’IZI NGIRWAMASHYAKA, NGO ZIKWIYEGEREZE, KOMEZA UFASHE ABANYARWANDA BAGENZI BAWE, ABASOBANURIRE IBY’AKAMASA KABAVUTSEMO UKO KAMEZE, WENDA UNABAGIRE IYO NAMA NANDITSE HEJURU. MURAKOZE!
Genda wa mugabo we uri intwari, Nizihindure imirishyo uzandikwe mumateka rwose. Nibake cyane batinyuka ako kagabo kagiye kuzimara zikanuye zirirwa zikoma amashyi, amafande yahindutse nk’abashumba baragira inka. Gusa nyuma y’iyi nyandiko aho uri hose uhite wishinganisha kuko injiji zumiye kuruhu ziraguhigisha uruhindu mpaka zikumennye amaraso.
Gallican ndagushimiye cyane kuri iyi nyandiko yawe, ibyo uvuze kuri Kagame neza neza ni ukuri kwambaye ubusa, Kagame ni akamasa pe! Ndibaza ukuntu watekereje uyu mugani mugufi ukawuhuza n’ibikorwa bya Kagame, wagirango ahubwo uwawuciye yari azi ko Kagame azabaho. Gusa aho bigeze enough is enough, kano kamasa (Kagame) kararambiranye, ubwicanyi bwe bumaze kurenga imyumvire y’abantu. Igihugu akiyoboresheje iterabwoba, abanyarwanda bose muri rusange barahahamutse, ntawe uvuga, ntawukizera mugenzi we haba mubahutu haba mubatusi, mbese igihugu amaze kugitobatoba. Hakwiye formule shya irimo ubuhanga yo kwigobotora kano kamasa. Abanyarwanda turarambiwe pe. Gallican komerezaho kandi turagushyigikiye rwose, turafatanije kandi mugihe kitarambiranye akamasa turagafata matekwa. Komera cyane hamwe n’abawe!
Ese Gallican we ? Wabaye agasekurume k\’akagurube kasinze ibivuzo ? Niba wali warashimye ubuhunzi muli Congo n\’ahandi, wasubiyeyo cyangwa ukagumayo….Mbese agakone k\’akagurube nkawe gakumbuye ibivuzo by\’amandaragwa y\’Abandande ? Subirayo….hali uwakubujije ?
Ese Gallican we ? Wabaye agasekurume k’akagurube kasinze ibivuzo ? Niba wali warashimye ubuhunzi muli Congo n’ahandi, wasubiyeyo cyangwa ukagumayo….Mbese agakone k’akagurube nkawe gakumbuye ibivuzo by’amandaragwa y’Abandande ? Subirayo….hali uwakubujije ?
Mbega akabwaaaa ……
@ Bene, ahubwo ndabona ibyo bivuzo uvuga byaragukoroze mumutwe!!! ndunva ariwowe wakasubiyeyo kugya kunkwa ayo mandarakwa naho Gallican ukamureka. Nangwa nawe aratanga ibitekerezo byubaka naho wowe komeza urigate mukirenge kya sobuja (Akamasa) nayo maraso yinzirakarengane mwikoreye nugirengo azabasiga amahoro. Tot ou tard muzayishura!!!!!