Ku isaha ya saa moya n’iminota 33, abantu babiri bari kuri moto yakomeje guhagarara ahantu hamwe ikahamara umwanya munini cyane, bateye igisasu gikomeretsa abantu batandatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Nkuko ababibonesheje amaso babivuga, iki gisasu cyatewe ku muhanda unyura inyuma y’ahari Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) kuri metero nka 15 uvuye kuri EWSA. Ni mu mudugudu wa Gikwege, akagari ka Nenge umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze

Zaninka Mariya, umwe mu bakomerekejwe n’iki gisasu, utuye mu murenge wa Muhoza, ubwo twamusangaga mu bitaro bya Ruhengeri yavuze ko barimo bataha, maze babona abantu bari kuri moto yari iparitse ku muhanda babajugunyaho ikintu kiraturika, ibindi byakurikiye ntibabimenye kuko bashidutse baryamye hasi.

Ati : “Ubwo twazamukaga dutaha, hari abantu babiri bari kuri moto, tuhageze baduteyemo ikintu twumva kiraturitse, nshiduka ndyamye hasi muri rigole (umuferege w’iruhande rw’umuhanda).”

Alphonsine Uwimana, umwe mu barokotse igisasu akagira amahirwe ntaturikanwe nacyo, yavuze ko yabonye umuntu wari uhetswe n’iyo moto ariwe ujugunya igisasu mu bantu, moto ihita yanduruka.

Ati : “Twatahaga, uwari uhetswe na moto abonye ko abantu benshi bageze aho bari baparitse moto, ahita ajugunya igisasu muri ba bantu.”

Moto ngo yahise izamuka yirukanka igana muhanda ugana kuri hotel Fatima.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Superintendant Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko kugeza ubu bakiri gukurikirana ngo bamenye babe banata muri yombi abo bagizi ba nabi bataramenyekana.

Iki gisasu gitewe mu murenge wa Muhoza, nta kwezi gushize, tariki ya 6 Mutarama uyu mwaka wa 2014,mu rugo rw’umuyobozi w’aka karere ka Musanze, Mpembyemungu Winfrida, hatewe igisasu kigahitana umwana w’umwaka umwe n’igice yareraga.

Placide KayitareAFRICAKu isaha ya saa moya n’iminota 33, abantu babiri bari kuri moto yakomeje guhagarara ahantu hamwe ikahamara umwanya munini cyane, bateye igisasu gikomeretsa abantu batandatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri. Nkuko ababibonesheje amaso babivuga, iki gisasu cyatewe ku muhanda unyura inyuma y’ahari Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) kuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE