Igihugu cya Somaliya gikeneye  ubufasha bushoboka bwose mukubungabunga umutekano kubera ikibazo  twese tuzi cya “ terrorism “ kiri muburasira zuba bwa Afurika , hiyongereyeho nibibazo bwite bya Somaliya; ntakuntu umuntu atakwibaza ukuntu abasirikari bemeye kujya gukorera ahantu hagoye nka hariya bashimiwe bagacyurwa imirimo yabo batayirangije .

Iperereza Inyenyeri News Group yakoze kuri aba basirikari b’u Burundi riratunga agatoki kwa nyirabayazana w’ ibibazo mukarere kibiyaga bigari utagishidikanywaho cyane ko n’ u Burundi bwivugira ko ariwe wateye ibibazo abo basirikari afatanyije na Bwana Pierre Buyoya!

Nyuma ya “coup d’etat” yapangiye perezida Nkurunziza igapfa, Kagame yaba yariyemeje kubangamira ubuyobozi bw igihugu cy’ Burundi buriho muburyo bwose bushoboka .

Nti byatangaje ababizi rero ko nka Perezida w’ Ubumwe bwa Afurika  yashyigikiye ko abasirikari b’ u Burundi bari mu bagize AMISOM bataha  bashinjwa ibyaha byo kutubaha ababayobora kandi muby’ ukuri harabayeho amanyaga yo gutuma abo basirikari kwigomeka kubutegetsi bw ‘ igihugu cyabo biturutse ku mishahara .

Ubusanzwe ngo abo basirikari bushyurwaga n’ ikigega cya AMISOM giterwa inkunga na UE ( umuryango w’ ubumwe bw’ uburayi) , AMISOM yacishaga imishahara kuri leta y’ Uburundi  nayo ikabona kwishyura abasirikari bayo;ariko nyuma y’ icyemezo cyafashwe na AU Perezida Kagame yari abereye umuyobozi , ngo UE yashatse kwishyura abo basirikari idaciye kuri leta  biba ikibazo.

Ibyo aribyo byose , Somaliya ikeneye ubufasha ,na perezida Kagame akaba akeneye amadolari ava mubutumwa bw’ amahoro yoherezamo abasirikari be yo kumanyuraho igice kinini cyo kubika aho badashobora no kumenya !

Ariko kandi Kagame ashobora gutungurwa kuko u Burundi bushobora  bugasabwa gusubirayo vuva aha cyane!

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/bdi-military-500x281.jpg?fit=500%2C281&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/bdi-military-500x281.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAOPINIONIgihugu cya Somaliya gikeneye  ubufasha bushoboka bwose mukubungabunga umutekano kubera ikibazo  twese tuzi cya “ terrorism “ kiri muburasira zuba bwa Afurika , hiyongereyeho nibibazo bwite bya Somaliya; ntakuntu umuntu atakwibaza ukuntu abasirikari bemeye kujya gukorera ahantu hagoye nka hariya bashimiwe bagacyurwa imirimo yabo batayirangije . Iperereza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE