Urugendo rwa Padiri Nahimana rusize isomo rikomeye mu Banyarwanda
Amasomo akomeye avuye murugendo rwa Padiri Thomasi Nahimana na bagenzi be bo mushyaka Ishema
Hashize iminsi mike abayobozi bishyaka ishema bayobowe na Padiri Thomas Nahimana bagerageje kujya gufungura ishyaka rya politike mu Rwanda ndetse bakaba bari biyemeje ko numuyobozi waryo Padiri Thomasi Nahimana yari Kuzahiganwa na President Paul Kagame kumwanya w’umukuru wigihugu.Ibi ntabwo byabashije gushoboka kuko abategetsi b’u Rwanda bangiye Padiri Thomasi Nahimana nabo yari ahagarariye kwinjira murwanda.
Mbese nkatwe abanyarwanda twakurikiranye urugendo rwabo kuva I Buraya kugeza aho bababurije kugomeza urugendo rujya mu Rwanda bageze muri Kenya twaba twarabashije kugira amasomo dukuramo? Ngiye kwerekana kuburyo burambuye amasomo ahagije avuye muri runo rugendo rutoroshye rwa Padiri Thomas Nahimana
ISOMO RYA MBERE
Padiri Thomasi Nahimana na ekipe ye mbere yo guhaguruka yarabitangaje amenyesha abanyarwanda ko yiteguye kujya gukorera politike mu Rwanda we nishyaka rye Ishema , icyakurukiye nuko amwe mu mashyaka ya opposition ari hanze yavuzeko padiri adashobora gutinyuka kujya gukorera politique mu Rwanda bavuga ko abeshya ahubwo ari gushaka publicite aha umuntu akibaza impamvu aya mashyaka atigeze ashaka kumugira inama cyangwa ngo ashyigikire iki gikorwa cyubwitange cyagaragajwe niyi Ntwali Thomasi Nahiamana nishyaka Ishema ahagarariye, aha umuntu akongera akaba yakwibaza nimba amashyaka ya opposition ari hanze ashimishwa gusa nurugendo arimo ategura ariko adashimishwa nubwitange ishyaka Ishema na Padiri Thomasi Nahimana berekanye, abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga
ISOMO RYA KABIRI
Padiri Thomas Nahimana akimara gutangaza ko ahagurutse yakurikijwe imijugujugu akiri mu kirere ataragera na Kenya, iyo mijugujugu yayikurikijwe na bamwe mubategetsi bamashyaka ya opposition yitwa ko ngo ariyo akomeye bavugako Padiri Thomasi Nahimana ngo agiye gukorana na President Paul Kagame bakongera bakavuga ko Padiri Thomasi ari umugambanyi.
Igitangaje nuko naho bigaragariye ko Padiri thomasi Nahimana Na ekipe ye batari abagambanyi koko igihe bari bamaze kubahagarikira Kenya bakababuza gukomeza urugendo , aba bayobozi ba opposition navuze ntanubwo bigeze bagaragaza kuba bakwisubiraho bakaba basohora itangazo rishyigikira ubwitange nubutwari Padiri Thomasi Nahimana na ekipe ye barikumwe bagaragaje. Aha umuntu yakuramo isomo rikomeye ko nimya umunyapolike arwanyijwe na Kigali hanyuma bamwe mubayobozi ba opposition nabo bakamurwanya bamuziza ubwitange bwe aho harimo icyigwa gikomeye ko ayo mashyaka ahubwo afite izindi agenda ahisha abanyarwanda ko atababajwe nakarengane barimo ahubwo ko yo ababajwe nimyanya yubutegetsi akaba yari ababajwe nuko Padiri Thomasi Nahimana we nishyaka rye Ishema bari bagiye kubibatanga.
Aha ndongera mvuge nti abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga
ISOMO RYA GATATU
Padiri Thomasi Nahimana na ekipe ye Kigali imaze kubabuza kwinjira murwanda aho bari bageze Kenya , izi mpirimbanyi ziyemeje kuguma kukibuga cyindege kugeza Kigali yemeye kwisubiraho ikareka bakinjira mu rwababyaye dore ko umwana utashye iwabo ntawumubuza gutaha. Icyakurikiye nuko batangiye kurara hasi kukibuga cyindege muri Kenya aho umuntu yakwita muri Transit. Sosiyete sivile ziri mubuhungiro zaje kubabazwa nuko umwana muto wari kumwe nabo nawe yaryamaga hasi hanyuma sosiyete sivile ziri mubuhungiro ziyemeza gufasha zikangurira abanyarwanda kwegeranya ubufasha kandi ibyo byarakozwe, igitangaje kandi kibabaje nukuntu amashyaka ya opposisiyo ari hanze yari yitezweho kuba yakwitabira iki gikorwa yaruciye akarumira na benshi mubategetsi bayo bakicecekera mugihe sosiyete sivile zarimo zirakora iki gikorwa cyiza cyo gutabariza ariko aya mashyaka ya opposition avunira ibiti mumatwi. Aha umuntu yakwongera akibaza ikibazo ko nimba aya mashyaka ya opposition koko yifuza kuba yakorera hamwe agacyura abanyarwanda cyangwa yaba yarababajwe akagira nishyari ko umuntu umwe Padiri Thomasi Nahimana hamwe na ekipe ye yabantu babiri bari kumwe harimo nuruhinja ko babarushije ubutwari bakaba barakoze ibyo byo batanatinyuka kugerageza gukora. Aha ndongera mvuge nti abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga
ISOMO RYA KANE
Padiri Thomasi Nahimana na bagenzi bayoboye ishyak ISHEMA, bemeye kuva kukibuga cy’indege cya Kenya cyitwa Jommo Kenyatta bagasubira iburayi nyuma yuko abategetsi b’icyo gihugu bababwiye gukomeza kuba kuri icyo kibuga kandi barwanya leta y’u Rwanda bishobora guhungabanya umubano w’ibyo bihugu.
Aha umuntu yakuramo isomo ko Padiri Thomasi akojeje isoni leta y’urwanda ndetse akojeje isoni nabamwe mubahagarariye amashyaka ya opposition yamurwanyije amwita umugambanyi kandi akongera agakoza isoni amashyaka ya opposition atigeze asohora amatangazo ya gushyigikira ubu butwari yagaragaje.
. Aha ndongera mvuge nti abanyarwanda bakwiye kureka kuguma guhuzagirika bakamenya aho bashyira ingufu zabo kuko ntamwanya uriho wo gukomeza gupfusha ingufu ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga
Straton Nahimana
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/urugendo-rwa-padiri-nahimana-rusize-isomo-rikomeye-mu-banyarwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Kagame-na-Nahimana.png?fit=300%2C169&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Kagame-na-Nahimana.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDAmasomo akomeye avuye murugendo rwa Padiri Thomasi Nahimana na bagenzi be bo mushyaka Ishema Hashize iminsi mike abayobozi bishyaka ishema bayobowe na Padiri Thomas Nahimana bagerageje kujya gufungura ishyaka rya politike mu Rwanda ndetse bakaba bari biyemeje ko numuyobozi waryo Padiri Thomasi Nahimana yari Kuzahiganwa na President Paul Kagame kumwanya...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS