Image result

Birababaje cyane kubona umwami atanga akagwa ishyanga.  Guhera kuri Repubulika yambere kugeza kuri leta iriho ubu Birababaje ko ntanumwe wigeze aha agaciro umwami  ndetse noguha u Rwanda nabanyarwanda agaciro.  Yemwe n’umuco barawuciye.

Umwami yari umuntu wo amahoro cyane.  Ibigwi byamuranze ntawundi munyarwanda mbibonamo ndavuga mubabaye abayobozi b’urwanda ndetse nabariho ubu.  Acyiri muri Uganda President Amin yamusabye ko yamufasha ngo asubire iwabo.  Yaranze kuko ntiyashakaga  kumena amaraso y’Abanyarwanda. Yakomeje kurangwa namahoro  ariko bake cyangwa benshi nibaza ko atariko babyumvaga. Yanze gusubira mu Rwanda  asize impunzi z’Abanyarwanda ishyanga. Ninde wundi munyarwanda  twigeze cyangwa dufite ufite uwo mutima.  Bose ababayeho nabariho ubu bose baranzwe  no kwikanyiza,kwikunda,inzika,ubugome  ni inda nini.  Umwami yizeraga Imana kandi yizeraga ko ibyo yifuje bizabaho.  Atanze  ntacyo ashinjwa numunyarwanda wese. Ntago nshidikanya ko agiye mu Bwami b’ijuru kandi ko azadukomeza kumutima akadusabira kuri Nyagasani akadutabara kuko twese turugarijwe.

Banyarwanda iri tanga ry’umwami akagwa ishyanga bitubera isomo rikomeye.  Maze ibyo kwirirwa abantu bavuga agaciro !keretse niba igisobanuro cy’agaciro cyarahindutse.

Ikindi nasabaga abanyarwanda  nuko nubwo umwami atanze,adusigiye ubutumwa nibaza ko byadufasha twese tubushoje. Guhora mu ndwano, kwangana,gushyamirana ntacyo bizatumarira. Ahubwo tuzahora  mu marira nimiborogo idashira.  Imana ikora ibintu ifite icyo igendereye. Nizere ko izaduha I gisubizo.

Umuntu umenya agaciro ke mutakirikumwe. Ariko dukwiye no kwigira mumakosa.

Imana imwakire mubayo

Jeanne d’Arc Umulisa