Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘‘yatanze”
Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 ko yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.
Amakuru yitanga rye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia,imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari atuye. Inkomoko y’urupfu rwe ntiramenyekana.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni muntu ki?
Tariki 29 Kamena 1936, nibwo Umwami Yuhi V Musinga yabyaye umwana w’umuhungu, amwita Ndahindurwa Jean Baptiste. Jean Baptiste Ndahindurwa yavukiye i Kamembe mu burengerazuba bw’u Rwanda, gusa mu 1944, Se umubyara Yuhi V Musinga yatangiye mu buhungiro nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi agasimburwa ku ngoma na Mutara III Rudahigwa. Icyo gihe Musinga atanga, Ndahindurwa yari umwana muto.
Nyuma yo gutanga bitunguranye k’Umwami Mutara III Rudahigwa, Jean Baptiste yahise yimikwa aba umwami w’u Rwanda, ahita afata izina rya Kigeli V Ndahindurwa. Icyo gihe yari akiri umusore muto w’imyaka 23 y’amavuko kandi yari atarashaka.
Yabaye umwami kuva tariki 25 Nyakanga 1959, kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami, muri kudeta bamukoreye bahengereye yagiye i Kinshasa aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, maze Mbonyumutwa Dominique afatanyije n’agatsiko ke ndetse banashyigikiwe n’abakoloni b’Ababiligi, bamuvana ku ngoma bahita banasezerera burundu ingoma ya cyami maze himikwa ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.
Iy’Inkuru turacyayikurikirana
Jye ndashaka kukuvuguruza kubera ko Umwami yari akiri umwamki w’u Rwanda kugeza atabarutse. Ntabwo ingoma y’Abanyiginya yasimbuwe n’ingoma yabahutu. Nzi ko umwami asize abahungu babiri ahubwo batubwire niba ntawe asize araze ingoma ngo yimikwe. Musome neza Inzira y’Uubwimika. Niba Abiru byabananiye, nanjye ndashaka kuba umwiru kuberako inzira ndazizi. Ntabwo twakwera ko ingoma y’Abanyiginya irangira na gato. Haguma umwami ingoma zirabazwa. Long live the King.