Umutara: Abasaza banenga abana babo baheranwa na Kigali bakazahindukira baje kubahamba

– Batwibuka bumvise amatangazo yo kubika …

– Ubundi kandi iyo benda gushyingirwa turababona …

 – Bagira isoni z’uko bagenzi babo b’abaherwe baje gutabara bamenya ko dukennye,…

Aya ni amwe mu maganya wumvana abasaza n’abakecuru bageze mu za bukuru mu gace gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda hazwi nko mu Mutara.

Ubusanzwe Umutara ugizwe n’Uturere wavuga ko ari 2 aritwo Nyagatare Na Gatsibo duhuza imipaka y’u Rwanda na Tanzania .

Gusa utu turere natwo tugabanyijemo utundi dupande 2 icyo umuntu yakwita Urukiga n’Amayaga mu mvugo zisanzwe!

Dufashe nk’urugero, Akarere ka Nyagatare usanga imirenge ya Gatunda , Rukomo, Kiyombe, Mimuri n’agace ka Katabagemu Kerekeza, Ngarama ari uduce tw’ubuhinzi wagereranya n’urukiga cyane ko unahasanga imico n’ururimi rwihariye rw’urukiga utasanga henshi muri aka Karere.

Imisozi miremire kandi ihagize ituma benshi bumva kuhita Umutara byabagora kandi koko ntibiba bihuye nko kuba wakwita umuturage wa Rushaki Umunyamutara ngo ni uko atuye muri Nyagatare waba ubeshye!

Ahandi muyindi mirenge nka Tabagwe , Musheri , Rwempasha, Nyagatare, Rwimiyaga, Karangazi, Cyabayaga, Bugaragara usanga ari ahantu harambutse hihariwe n’ibikuyu byo kwororeramo .

Gatsibo nayo rero nk’akarere kitirirwa Umutara usangamo igice kinini cyahoze muri Perefegitura ya Byumba ya kera kimwe na Nyagatare hari akace k’ubuhinzi k’imisozi miremire ihanamye  n’ak’ubworozi k’imirambi n’amataba adatemba kitwa Umutara.

Iyo mu misozi naho hagira imiterere y’urukiga guhera mu mirenge ya za Murambi ugana Gasange Na Muhura, ukazamuka Nyagihanga hafi ya Byumba uciye Ngarama hose aha ngaha ni inkiga za ruguru .

Nyamara wamanuka epfo gato uhereye Rugarama na Kiziguro ya Kiramuruzi ugasanga hatangiye gutambika , ukigira imbere Rwimbogo ya Nyakayaga na Kabarore ya Gabiro werekeza ku Cyanyirangegene mu Rusohokero rwa Pariki Nasiyonali y’Akagera ubwo uba wahereye Nyamarebe ya Kawangire muri Kayonza ahegereye ikiyaga cya Muhazi.

  1. Imiryango myinshi y’abaherwe mu Rwanda ikomoka mu Mutara

Hari ubwo wumva itangazo ryo kubika ukumva rigira riti bimenyeshejwe … ukumva ni abantu bafite amazina akomeye haba mu butegetsi bwite bwa Leta cyangwa mu bikorera ukaba wavuga uti ibi ntibisanzwe ariko biba aribyo.

Uwavuga ko amateka y’Umutara yihariye kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo ntiyaba  abeshye .

Kimwe cyo usanga ari intara cyangwa agace kihariye kagizwe n’urusobe rw’imico yagiye izanwa n’abahungutse baturuka Tanzania na Uganda ariko muri aba bose ukaba utakwirengagiza umubare munini w’abimukira bahimukira ari uruhuri kuva mu bice bitandukanye by’u Rwanda .

Nkeka ko uretse Kigali nk’Umurwa mukuru w’igihugu ntahandi mu Rwanda wasanga uruvangavange rw’abantu batutuka mu mpugu zitandukanye nk’Umutara binatuma ushaka kureba sosiyeti Nyarwanda uko yubatse waza ukihera amaso Umutara !

Umutara urahambaye iyi miterere yawo niyo ituma n’uhaje atarota gusubirayo na mba kabone nubwo naho ubuzima butangiye gukomera kubera guturwa cyane no kuba ubukungu bwaho bwari bwihariwe n’aborozi bwaracumbagiye.

Ahanini kubera igabanuka ry’inzuri mugabo ibyo ntibibuza Umutara kuba Umutara ukomeye kandi ushamaje !

Dutegura iyi nkuru twaganiriye n’urubyiruko n’abasheshe akanguhe batubwira iribari ku mitima yabo ariko bose bagahuriza ku kuba Umutara ari ntamakemwa buri wese aba avuga ati “Uyu Mutara n’impano twahawe n’Imana”!

  1. Nyamara Umutara wasigaye inyuma n’ubwo warukwiye kuba ugeze kure hashoboka

N’ubwo ariko havugwa ibyo byose iyo ugeze mu Mutara uvuye ahandi nibwo ubona ko amajyambere ahari ari mbarwa bisa naho koko ibivugwa ko hirengagijwe mu itamerambere ataba abeshye .

Gerard Musinguzi, ni Umugabo w’igikwerere utuye mu Bukomane bwa Nyakayaga, Ikinyamakuru Bwiza.com cyamutunze mikoro tumubaza uko abona iterambere ry’Akarere  ka Gitsibo Ku ndiba y’Umutara ariyamira cyane,

Ati :”Muvandi , ubwo dufite umubyeyi uzirikana u Rwanda, Paul Kagame amajyambere azaza turamwizeye ariko iby’ubu byo turacumbagira “

Musinguzi kandi yakomeje agira ati : ” Wabonye he he Akarere mu Rwanda katagira Hoteli, ntikagire Stade y’imyidagaduro”?

Umunyamakuru yihutiye kumenya niba koko ibyo Gerard Musinguzi avuga ari ukuri nyuma dusanga niko kuri kwambaye ubusa uretse ko hari ibiri gukorwa magingo aya.

Twigiye inyuma gato twashatse kubaza n’abatuye imijyi nka Kiramuruzi n’ahandi hafi aho uko babona amajyambere y’Umutara .

Nubwo aba bo batifuje ko amazina yabo atangazwa ariko bahurije ku kuba nyuma yuko intambara na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birangira nta bikorwa-remezo bihambaye bigeze babona .

Bagira bati : “( Babivuga bakebaguzwa ) Ukuyemo utu duhanda twubatswe kera usanga ibindi bya vuba atari byinshi”. Aha niho bahera binubira nko kubona hari imihanda itarasanwe cyangwa ngo amatara yo Ku mihanda atunganywe .

Tutibanze Gatsibo kandi tukavuga Umutara wose usanga hari ibyari bikwiye guhinduka nko kwongera umubare wa za Kaminuza usanga ari ingume.

Mu gihe usanga ahantu henshi mu Rwanda uburezi bwarateye imbere usanga Akarere nka Gatsibo nta Kaminuza n’imwe kagira uretse UTAB-Gicumbi  yafunguye Agashami i Kiramuruzi naho usanga bitiza inyubako za APECOM iyi ikaba ari ishuri ryisumbuye naryo rihora rigerwa amajanja gufungirwa imiryango kubera amadeni rifitiye ba Rwiyemezamirimo ( Dukurije amakuru duheruka ).

  1. Gatsibo barasaba Radio y’abaturage n’Amatara yo Ku mihanda , Nyagatare barasaba inganda zitunganya amata na Stade y’imikino

Iyo uganiriye n’abaturage nko mu mamodoka zitwara abagenzi hagati ya Kigali-Nyagatare Bose iyo bageze Kayonza bamanuka Gahini batangira kwimyoza baterana urwenya bati “Twigire mu mwijima wacu ”

Urebye ukuntu Akarere ka Rwamagana na Kayonza bitaye Ku kumurikira imihanda minini yabo ( Public Lights ) Ku mihanda minini ( Highways ) nta kuntu utagira ishyari ryiza ryo kwibaza icyo bo bazira .

Bati ” Udutara twanyenyeretsaga Kiramuruzi na Kabarore hasigaye mbarwa “.

Bagakomeza bavuga bati koko abayobozi bacu bateganya iki ko ntako Leta itaba yagize ibakangurira kuduteza imbere !

Ibi kandi babihuza no kuba Abashoramari na Leta bataritabiriye kuzana Itangazamakuru muri utu duce tungana na 1/3 cy’u Rwanda ariko tukagira Radio 2 arizo Izuba iba Kibungo Na RC Nyagatare nazo zitagera hose.

Nk’akarere ka Gatsibo, Rwamagana na Kayonza twari dukwiye Radio yakorera Kayonza ikaba yafasha urubyiruko gusabana no kwikura mu bwigunge tutibagiwe n’imyidagaduro cyane ko nubwo bimeze bityo uyu Mutara usanga ufite impano wisangije nkaho ariho wasanga amakipe y’amagare , ruhago nibindi ..

Umutara wa Nyagatare na Gatsibo kandi bifuza inganda zikora ibikomoka Ku matungo nk’amata , impu n’inyama kuko hari umusaruro w’amata n’ubworozi udasanzwe hamwe n’ubuhinzi usanga butifashe nabi keretse iyo ikirere cyabatengushye .

Ntibanatinya kuvuga ko mu gihe babona amahiwe yo kubona Umukuru w’igihugu bamwisabira no kubaha Stade ikomeye nabo bakajya bidagadura nk’abandi bo mu zindi ntara .

Gatsibo bo baninubira kutagira ikigo cya REG ( EUCL & EWASA ) aho bakubita ingendo bajya Nyagatare cyangwa Rwamagana ku tubazo tutagombye kubajyanayo .

  1. Turasaba abana bacu kutwitaho tukiri bazima kandi bakajya bibuka iwabo

Iyo bamwe bavuga bati Umutara ushobora kuba wihariye umubare utari muto w’abayobozi uhita wibaza impamvu batazamuka ngo bateze imbere iwabo kandi atari ikosa ahubwo byakabaye inshingano zabo.

Ukibaza ni gute imijyi nka Kiramuruzi igenda izima, Ngarama yo ntikivugwa kimwe na Nyagatare idatera imbere bikwiye.

Kabarore kandi nayo n’ubwo ari umujyi mushya usanga ukijegajega ukuntu, kuko ari  umujyi utabona aho ucumbika cyangwa icyumba kinini cyo kwidagadura cyakwakira abantu 500 nibura !Ibi ariko bikaba byaza byiyongeraho ………………….

Abana biharaje kuza gusana no kubaka iwabo ari uko umurambo wa muzehe kanaka cyangwa mukade ( umukade ni umukecuru ) kanaka yitabye Imana umurambo we uri muri moruge ( morgue – mortuary ) i Kanombe, Faisal nahandi!

Maze si ukubaka amanywa n’ijoro bakivayo umuntu akazashyingurwa amarangi akinuka amagambo ari yose rubanda ruhwihwisa ruti:”ubona aya ma miliyoni amennye iyo ayamena muzehe cyangwa mukade bakiriho”!

  1. Ubutumwa bwihariye kuri ba Rwabuzisoni na ba Nyamwangayobavuka!

Mwebwe mwirirwa muzungurutsa ya mamodoka y’ibirahuri bitabona yitiriwe Valves 8,

Mukaba mufite imiturirwa ikirigita ijuru Kigali, Kampala n’ahandi mumenye ko aba basaza n’abakecuru mudafasha  babafitiye uburakari bucanye  nk’inkota y’amugi yombi  bugurumana.

Umwe we aherutse gupfa umuhungu we w’Umucuruzi atwara umurambo we mu Busanza mu irimbi rihenze ( ibyo ntacyo byari bitwaye ) ariko byose mubikorera kwanga ko abakire bagenzi banyu baza bakareba aho muvuka no kuba ntacyo mwahakoze mu bukire bwanyu .

Mwikubite agashyi amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho .

Niba nta mpamvu bwite ishoboka wumva wazinukwa umusozi w’iwanyu (impamvu nkizi zabaho kubantu 2 cyangwa 3 si igitangaza ) , rwose mukanguke muze mwubake Umutara w’Intore n’Inyambo .

Amanyenyeri Ku ntugu turayashima ariko tuzishima kurushaho twabonye ibikorwa bifasha abavandimwe kwiga no gutegura ejo hazaza n’ibindi nk’ibyo .

Rwose turifuza kubona inyubako z’abasaza n’abakecuru zitamirije imikindo atari ukubategera ku mfu mukazamuka n’amakaro yo kubaka imva zihenze na  za Jeeps (V8) ngo muje kwirarira Ku baherwe ngo bagirengo niko hahoze shenge kandi baravirwaga bicira isazi Ku munwa kandi mutabuze amikoro .

Niba dusaba Diaspora kuza kureba uko u Rwanda rumeze muri gahunda yiswe Come & See namwe musubize agatima impembero mugarukire iwanyu erega ni i Rwanda si imahanga muze muhubake muhatake nyamunsi itaraza!

  1. Abwirwa bamwe akumva beneyo ,Itangazamakuru rizabandikaho imbonankubone mpaka……

N’ubwo twandika iyi nkuru twibanze Ku ntara n’uturere tugize Umutara nyamara wasanga icyorezo cy’abana batererana imiryango yabo kitari umwihariko wo mu Mutara gusa !

Bibaye ngombwa twazanagerageza gukora ubushakashatsi tukamenya uko ahandi byifashe .

Ikinyamakuru Bwiza.com kandi nibiba ngombwa tuzatwara Camera gusura imiryango y’aba baherwe kenshi usanga barabaye ba Nyamwangiyobavuka!

Ntituzatinya gukora inkuru zikebura rubanda gukora kimwe cyose cyahindura u Rwanda rwiza kurusha uko ruri uyu munsi (n’ubwo n’ubu rushamaje )  .

Umwuga w’Itangazamakuru usaba kwitanga no gusesengura tugatangaza ibiriho mu nyungu za benshi nta bwo rero twaruca ngo turumire kugeza aho umuco mwiza Imana yaduhaye nk’Abanyarwanda tutabaye maso wazahinduka ico dukanuye!

Ni kimwe no mu makwe ducyuza aho iwacu mwa bakobwa mwe b’ibizungerezi n’Abasore b’inkarago b’amatuza usanga buri Week end ukoresha 500.000 Frw mu maraha no mu tubyiniro ( Dancing Halls ) za Kigali ……

Iwanyu nta dusumari mw’ibati, uritwa Umustari urabica bigacika ariko tuzakuvumbura usibye none ariko ejo tuzakwandikaho.

Umukobwa ugasanga Salon no gukoresha imisatsi no guconga inzara ( Manicure & Pedicure ) yabihaye budget ya 100.000 Frw Ku kwezi iwabo nta tungo yaboroje, amapfa yaracanye araho araceza ama bara yose arahinduranya aheruka iwabo kuri Noheli ya 2012!

Iwanyu bakurihiye amashuli barakurera na nubu bakibubuta mu Cyiciro cya 1 cy’Ubudehe udashaka no gufasha Leta kuzamura umuryango wawe, mumenye ko amaherezo yanyu namwe muzasaza akebo mugereramo aba basaza namwe muzakagererwamo .

Mwibuke umwe mu bategetsi bakomeye kuri iyi si ya Rurema wigeze kwibuka umusaza wamufashije ku ishuri kandi akamuzirikana ko na n’ubu byabaye urwibutso rutazibagirana ku bantu benshi kandi uwaba atuye Umutara wese iyi nkuru arayizi utayizi azitembereze Kagitumba abaze ibyayo azahakura isomo atazibagirwa, isomo ry’ubumuntu bukwiye ikiremwamuntu cyose .

Maze twese nk’abitsamuye twibuke imiryango yacu tuyifashe mumikoro make cyangwa menshi dufite uko angana kose biratureba .

Erega burya ireme shingiro ry’igihugu ni Umuryango wawe n’uwanjye !

Iyo ufashije umuryango kuzamuka uba wubatse u Rwanda by’umwihariko na Afurika n’Isi yose muri rusange!

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/umutara-610x360.jpg?fit=610%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/umutara-610x360.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATION– Batwibuka bumvise amatangazo yo kubika … – Ubundi kandi iyo benda gushyingirwa turababona …  – Bagira isoni z’uko bagenzi babo b’abaherwe baje gutabara bamenya ko dukennye,… Aya ni amwe mu maganya wumvana abasaza n’abakecuru bageze mu za bukuru mu gace gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda hazwi nko mu Mutara. Ubusanzwe Umutara ugizwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE