Umuseke wageze mu rugo rwarasiwemo umugore n’abantu “bivugwa ko barimo abambaye gisirikare”
Rusizi: Ku Cyumweru nijoro abantu taramenyekana barashe umugore mu Murenge wa Gihundwe, banatwara muri uwo muryango Frw 400, 000 amakuru bamwe mu baturage twaganiriye baduhaye bavuga ko mu bateye ruriya rugo harimo babiri bari bambaye gisirkare, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yadutangarije ko abateye hariya ari abajura, ndetse ahumuriza abaturage ngo batuze.
Buriya bugizi bwa nabi bwabaye saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe, ubwo urugo rwa Bavugamenshi Fidele rwatewe n’abantu batazwi bakamwambura amafaranga (Frw 400 000) bakanica barashe umugore we.
Uriya mugore yasize abana 5.
Mayor w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko bariya bantu ari abajura, ati “Ariko ikibabaje kinakomeye ni uko banatwaye ubuzima bw’umugore wo muri runo rugo.”
Avuga ko umugore ari we wenyine wapfuye, abana n’umugabo bo ngo bameze neza.
Mayora ati “Abaturage batuze mu mitima yabo, ubujura dukora ibishoboka tukaburwanya, tugakumira ariko iyo byabayeho gutya ntibivuga ko igihugu kidahari, ubuyobozi burahari n’abaturage bose barahari twese dufatanyije turwanye ikibi, abaturage bumve ko ubuyobozi bubari hafi, dufatanyije dukumire ibikorwa bibi by’ubugizi bwa nabi, abantu barasabwa gutaha kare ubonye abantu adasanzwe abona agatanga amakuru kare kugira ngo inzego z’umutekano n’ubuyobozi zirusheho gukumira.”
Abaturage bavuga ko mu bateye ruriya rugo harimo abambaye gisirikare
Umuturage wabonye bariya bantu avuga ko yababonye nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (ku Cyumweru) akeka ko ari abahira ubwatsi bw’amatungo, ngo ntibamuvugishije ariko agarutse asanga bagiye.
Ati “Nabonaga bambaye ibintu by’umukara, ni uko nabibonye.”
Undi muturanyi w’uriya muryango watewe, avuga ko bahungabanye kubera ko batazi ‘abateye bakica umuntu abo ari bo’.
Hari undi muturage wavuze ko bafite ubwoba, ariko ko iyo inzego z’umutekano zibagezeho basubiza umutima mu gitereko. Uyu muturage avuga ko bariya bantu ngo binjiye mu rugo basaba umugabo kubaha imbunda yakuye muri DR.Congo ariko arabahakanira ababwira ko ntayo afite, ko acuruza amatungo, nyuma ngo bafashe ikamba bazirika umugabo amaze kubaha amafaranga baragenda, umugore we abasohokaho nibwo bamurashe.
Uyu muturage avuga ko amakuru yahawe n’abandi baturage, ari “uko bariya bantu bari batatu, babiri muri bo bambaye imyenda y’abasirikare.”
Hari hashize igihe gito, Umuseke ubagejejeho inkuru yo Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Cyangugu muri aka Karere ka Rusizi, haheruka gutorwa umurambo ku kiyaga cya Kivu hafi y’umupaka kuri Rusizi I uzingiye mu mufuka, ntabwo haramenyekana abamwishe.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW