Umunyeshuri w’imyaka 25 yituye inka umuryango wamurokoye
Mukamurenzi Louise, umunyeshuri wiga muri Kaminuza ishami rya Huye akaba ari n’umunyamuryango wa AERG akaba yararokowe muri jenoside n’umugabo witwa Simoni Rutagengwa, utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, yamwituye inka, avuga ko afata uyu muryango wamurokoye nk’icyitegererezo kuko bamurokora batigeze bita ku bwoko ahubwo bamufashe nk’ikiremwamuntu.
Mukamurenzi yagize ati: Uyu muntu rero mufata nk’umuntu w’intwari cyane, numva ari umuntu wo kwigiraho, numva ari umuntu umpa imbaraga mu buzima bwanjye bwa buri munsi, kuko igikorwa yakoze ntabwo ari igikorwa cyakozwe n’abantu benshi.
Yakomeje avuga ko urugero rwa mbere amubonaho ari ukuntu yafashije abantu atitaye ko bafitanye isano cyangwa hari inyungu zindi ateze, ahubwo akabikora akorera ikiremwamuntu bigatuma yaramurinze bikomeye mu bihe bitari byoroshye.
Simoni Rutagengwa warokoye Mukamurenzi muri jenoside afite imyaka 3 gusa, avuga ko iki gikorwa cyo kumugabira inka cyamushimishije cyane. Yakomeje avuga ko ashimishijwe n’aho uyu mukobwa ageze, avuga ko igikorwa nk’iki yakoze ari ineza Imana yamwubatsemo kuko yabanye neza n’ababyeyi ba Mukamurenzi.
Mu bikorwa bitandukanye AERG igenda ikora, harimo no gushimira imiryango yagiye igira ubutwari bwo kurokora Abatutsi mu gihe cya jenoside nk’uko bitangazwa n’undi munyamuryango wa AERG witwa Rutikanga Justin nk’uko iyi nkuru dukesha RTV ikomeza ivuga.
Rutikanga avuga ko nubwo ari abanyeshuri bitababuza kwigomwa ngo bashimire imryango yagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi mu gihe bicwaga. Yavuze ko nubwo nta bushobozi urukundo rutuma bigomwa bagaterateranya udufaranga tubasha gukora ibikorwa byiza bagenda bakora.
Bwiza