Umunyamakuru Robert Mugabe ngo ahangayikishijwe n’umutekano we n’uwabamuha amakuru
Mugabe avuga ko ubwa mbere hari kuwa 11 Ukwakira ubwo yiteguraga gutaha iwe mu rugo, abagabo batatu ngo bakagerageza kumwiba telephone. Icyo gihe ngo ntabwo yabigizeho ikibazo cyane aho agira ati: “Natekereje ko ari abajura basanzwe. Ariko umunsi wakurikiye, nerekezaga iwanjye imodoka ya pickup double cabine y’ubururu bwijimye yaje inyuma yanjye, abagabo basohokamo, bari bafite intwaro bagerageza kunyinjiza mu modoka. Nirwanyeho, mvuza induru. Bateshwa n’abahitaga kandi bavuze ko bari abakozi b’inzego z’umutekano.”
Iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga ko Mugabe yegereye urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC akarugezaho impungenge ze, ndetse ngo akomeza gukurikirana amakuru kuri sosiyete y’Abanyakenya icukura amabuye y’agaciro muri Rusororo ishinjwa kunyereza imisoro.
Iminsi ibiri nyuma yaho, ubwo yari avuye gufata ifunguro muri resitora, Mugabe avuga ko ngo na none yari agiye gushimutwa ariko noneho ngo telephone ye iribwa. Yagize ati: “Icyo nsaba nuko umutekano wanjye wakwizezwa kandi nkabasha gukora akazi kanjye. Telephone yanjye ngendanwa na contacts zari zirimo nabyo ni ingenzi ku mutekano w’abampa amakuru”.
Uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, narwo ruvuga ko rwavuganye na polisi y’igihugu, ndetse rukanavuga ko rufite impungenge rugasaba abayobozi babifitiye ububasha gukora iperereza kuri iki kibazo.