Umwe mubasheshe akanguhe yandikiye amwe mu maradiyo ngo ahora abomborekanira muma interineti ngo akanavugiraho abantu bahindura amateka y’urwanda.

Image result for radio inkingi

Yagize ati, ‘’Banyamakuru b’inyenyeri mbandikiye mbasaba kuzasohora inyandiko yange kubera ibinyoma maze iminsi numva kuri radiyo inkingi hamwe niyindi ngo ya Rudasingwa’’.

Wamugabo we uvuga kuri radio Inkingi, itonde kuko iyo uvuga bamwe biradutoneka. Ihangane uvuge witonze maze ugabanya witonde wekuvuduka, ese wamunyarwanda we ibyo uvuga urabizi cyangwa warabibwiwe? Jyewe ukubwira ndimukuru bitari cyane kuko nshobora kumva ukuri cyangwa ibinyoma. Ubwigenge ngo bwasabwe nande? Rudahigwa Nkubito Yimanzi niwe wabusabye, kuko niwe wumvikanaga nabamwe mubazungu azakwicwa atarabubona, ibyiza abahutu uvuga bakoze nibihe? Rudahigwa niwe wabitugejejeho.

Yazanye inkiko, azana Amashuri, Amavuliro, Imihanda, yaciye akarengane, aca ubuhake. Abantu baragabana, uwo ukoresheje ukamwishyura, ninde muhutu wigeze abyubahiriza? Niba mushaka ko abanyarwanda bumvikana nimuturuke inyuma mwibicamo kabiri, nimutangirire kugihe Kigeli yimaga Rudahigwa amaze gutanga, ntiyamaze kabiri ubwo abakuru namwe murabizi mwibeshya abana kuko ibyo muvuga nabo nibyo bazavuga. Haza Mbonyumutwa nawe nuko yahise avaho nka Kigeli nibwo haje Kayibanda ubwo nibwo byabaye ibindi, data nibwo bamutemaguye, mama aratemwa ariko we aravurwa arakira, abandi babajugunya mu kagera imitungo barayitwara. Ubundi twiruka kubuzima, ntabwo nabivuga ngo mbirangize aparmehutu ntabwo muzi icyo yakoze? Hanyuma se umuntu iyo umutsinze ntumugaruza umuheto akakuyoboka?  Ubwo abacitse kwicumu barahunze abasigaye barya inyama yumusangiro, abahutu icumi bakayitapfuna umututsi umwe akayimira, ntibyatinze Habyarimana araza ngo aje gutabara abantu, ahubwo niryali risigaye ararihuma.

Niba mushaka kuba inyanga mugayo nimubivuge kandi murabizi simwese ariko tubivuge, nimwe mwashatse ko bijya hanze abiciwe na Pari abariho mutangirira. Abana bakeneye kubabwiza ukuri kuko ntacyo bazi nfite byinshi navuga, undi nawe uvugira kuri radio inking ntibuka izina ati Murorunkwere umugabekazi, ati bamuhoye Seruteganya ngo yamuteye inda ndetse akavuga ko ngo Seruteganya bamwishe bamuhoye kuba umuhutu, warabeshye kandi umugabekazi baramubeshyeye kuko nta nda yarafite. Ikindi Seruteganya na Bisangwa bari abatutsi bakaba abagaragu b’umwami, ese ubwo ntimuba mubona ko murimo kuyobya abana? Cyera batubwiraga ko ntamugabekazi ukurikiza umwami ndetse ikinyoma cyokubeshyera Murorunkwere cyaremwe nabakazana abegakazi kubera ishyari ryuko umwami yakundaga nyina cyane.

Singiye kuvuga byinshi nimuzana ibyo gusaba imbabazi muzatangirire muri 1959 muzisabe, mwongere mutangirire muri 1994 muzisabe, ubwo Kagame nawe atangire asabe ize kubo yahekuye ariko we urugendo nirurerure kuko nanubu ntarunamura icumu.

Maze rero bana bange inama nabagira nimube imfura mwibogama nimwigishe ukuri, mwihishana kuko ari umututsi yarababaye umuhutu yarababaye n’umutwa nawe yarababaye. Ahubwo bana b’urwanda nimuhagauruke mwiba ibigwari mashyaka yose mube umwe murwanye Kagame, maze mushyire mwizane natwe tunezerwe ababyeyi bababyaye. Kandi mureke gusebanya kuko muha umwanzi intege.

Murakoze niba mwumva

Kanaiwabo w’ikigali

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/inkingi.png?fit=256%2C256&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/inkingi.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONUmwe mubasheshe akanguhe yandikiye amwe mu maradiyo ngo ahora abomborekanira muma interineti ngo akanavugiraho abantu bahindura amateka y’urwanda. Yagize ati, ‘’Banyamakuru b’inyenyeri mbandikiye mbasaba kuzasohora inyandiko yange kubera ibinyoma maze iminsi numva kuri radiyo inkingi hamwe niyindi ngo ya Rudasingwa’’. Wamugabo we uvuga kuri radio Inkingi, itonde kuko iyo uvuga bamwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE