Nizere ko iyi nyandiko igusanga amahoro mubwihisho bwawe bukunze kugereranywa n’ umwobo w’ imbeba uyoboreramo ingirwa shyaka ushakiramo amaramuko.

Ngo umaze iminsi uhugiye mu ukunoza ikinyoma umaze iminsi ubunza muri Uganda ngo Noble Marara na mwenewabo bafite aho bahuriye n ibikorwa by iterabwoba muri Kampala! Abanya Uganda bamaze kukuvumbura none ugeze aho guhirika ibinyoma ngo ukunde ugarure icyizere.

Uracyari wa wundi wahataniye ubu capita bwa Kagame wica n’abo utatumwe.  Uracyari ya nzoka yatumariye ba commanders ubatega ambush, ubanywesha uburozi, ukanabubagaburira ,barwara ukabashakira ubatera inshinge zuzuye uburozi. Nta kandi kazi wigeze ukora usibye ako kwica.

Mu uguhiga no kwica umusirikari mukuru wese wari ufite icyo apfana na gahunda y’ impinduramatwara ya Rwigema waciye umutwe RPA ye uharurira inzira iya Kagame wumvaga uzigarurira umwicira wivuye inyuma ariko bikarangira umwana w’ umwega akweretse ko ari ntacyo mupfana.  

Uri umwicanyi kabuhariwe. Wagiye muruhengeri kumara abaturage ari ntawe ubigutumye. 

Ntagaciro wigeze uha ikiremwa muntu.

Ubwicanyi bwawe bwabaye nyirabayazana yo gutoroka igisirikari kuri bagenzi bacu batagira ingano bucyeye udusanga mubuhungiro n’ ibimwaro byinshi uza kudutaho ibitabapfu ngo waduhigaga ushaka kutugira inama nk’ ubwira abatamuzi. Ikigutandukanya n’ abandi basirikari hanze aha ni uko wowe uzi neza ko ibyo bakurega ari ukuri cyane ko banakugiriye ibanga ibyinshi bakabikubikira!

Wishe mubyara wanjye Sam Byaruhanga, wica mubyara wanjye Eddy Rutayisire ushimuta abamurindaga kugeza ubu ntawuramenya aho wabashyize. Wamfungishije umbeshyera, unkurikiza inkozi z’ ibibi zawe Uganda maze abo watoje kukwicira bakubatumye uba uyabangiye ingata bucyeye uranshakisha ngo unsinyishe inyandiko yo kuguhanaguraho uruhare mw’ ihanurwa rya Falcon 50 ya Habyarimana ngo ukunde ugaragarire neza abafaransa ushaka kwiyunga nabo! 

Uri igisebo kuri RPA, uri icyo ntazi kuri RDF. Abakibuka ubujejerali bwawe ni za nzirakarengane wifatiye zirembejwe na rya hahamuka ryibasira ufashwe bugwate akagera aho agakunda uwamushyize muburoko!

Ubu rero nagirango n’ abatari babizi bamenye ko nanze kugusinyira iryo shano ngo ni affidavit. Nanze kwirengera ibyaha byawe no kuguhekera ikinyoma. Iterabwoba ukorera mwenewacu n’uburozi wahaye abakozi bawe bakaza kumburira aho kubungaburira, ntibizakubuza kuryozwa ibyo wakoze.

Nimba kandi utari ubizi, na Uganda iragenda ikwitaza kuko yakumenye ikaba yarabonye ubugwari n’ ubugambanyi bwawe.

Iyi nyandiko ya Noble Marara yari mururimi rw’ icyongereza yasemuwe na Rangira Albert.