Raporo ishinja u Rwanda gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi kuwa kane taliki ya 12 Gashyantare, yashyikirijwe Akanama gashinzwe umutekano ka UN, iyi raporo ikaba ivuga ko kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, u Rwanda rwakomeje gufasha abashaka guhirika Leta ya Perezida Nkurunziza,

Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, aravuga ko itsinda rigizwe n’impuguke 6 zigenga, zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ngo zikore isuzuma ry’ibikorwa by’akanama gashinzwe Umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Zari zatanze indi raporo muri Gashyantare, yavugaga ku barwanyi b’u Burundi babaga mu Burasirazuba bwa Congo, bavugaga ko binjijwe mu gisirikare bakuwe mu nkambi yo mu Rwanda yakira impunzi zaturutse mu Burundi.

Perezida Nkurunziza bivugwa ko hari abashaka kumuhirira ku butegetsi

Iyo raporo kandi ikaba ikomeza igaragaza ko ubufasha u Rwanda rwahaga abarwanya ubutegetsi mu Burundi, ahanini bushingiye ku nkunga y’ibikoresho bya gisirikari, gutoza abarwanyi no kubaha inzira banyuramo bagatera uburundi banyuze muri Congo.

Iryo tsinda ry’impuguke kandi rivuga ko ryaganiriye na bamwe mu banyarwanda bahunze, bakavuga ko bari bamwe mu bashinzwe gutoza abarwanyi, bagomba gutera ingabo mu bitugu abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi.

Ibyavuye muri iyo raporo nshya, bikaba bivuguruza ibyari byatangajwe mbere ko inkunga u Rwanda rwateraga abarwanya Leta ya Nkurunziza bushobora kuba bwarahagaze guhera mu mwaka ushize wa 2015.

Imyivumbagatanyo mu Burundi yatangiye nyuma yaho Nkurunziza yongeye gutsindira kuyobora u Burundi manda ya Gatatu. Kuva icyo gihe hatangiye ubwicanyi, haba ku ruhande rwa Leta ndetse no ku ruhande rw’abarwanya Leta.

Impuguke za UN zikaba zatangaje ko zari zaramaze kugeza kuri Leta y’u Rwanda ibigaragaza ko rwaba rufasha abarwanya Leta y’u Burundi, ariko ngo nyamara kugeza ubu u Rwanda rukaba rugihakana ibyo gutoza zimwe mu mpunzi z’abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama, nk’uko iyo raporo ikomeza ibivuga.

Bamwe mu bagize akanama gashinzwe umutekano ka ONU , batangaje ko bagiye kohereza abapolisi b’uyu muryango mu Burundi mu gikorwa cyo guhagarika ubwicanyi, kugarura amahoro ndetse no gucunga umutekano ku mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.

Iyo raporo kandi yavuze no ku gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo i gifashwa na Koreya ya ruguru mu gufasha Perezida Joseph Kabila kugundira ubutegetsi.

Izo mpuguke zatangaje muri iyo raporo ko, zabwiwe n’abasirikare bakuru bo muri Congo ko Koreya ya ruguru yoherereje abasiikare n’abapolisi bo muri icyo gihugu, imbunda nto zo mu bwoko bwa Masotera(Pistolets) ndetse yohereza n’abatoza mu bya gisirikare bagera kuri 30, kugira ngo barinde umutekano wa Perezida Kabila abone uko aguma ku butegetsi, mu gihe manda ye izarangira mu mpera z’uyu mwaka.