Indege y’igisirikare cy’u Burusiya yari itwaye abantu 91, barimo abasirikare, yaguye mu Nyanja y’umukara, mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru.

 

Nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, ngo iyi ndege (Tupolev TU-154), yatangiye kuburirwa irengero n’ibyuma byayigenzuraga (radar), nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Adler, aho yari yaguye kugira ngo bayishyiremo amavuta.

Iyi Minisiteri kandi itangaza ko bimwe mu bisigazwa byayo byamaze kuboneka, mu Nyanja y’umukara ku bujyakuzimu bwa metero hagati ya 50 na 70.

BBC itangaza ko muri iyi ndege harimo abagenzi 83 n’abandi umunani bari mu itsinda ry’abari bayitwaye. Muri abo ngo harimo n’itsinda ry’abanyamuziki b’abasirikare (military band) n’abanyamakuru.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burusiya, Igor Konashenkov, yavuze ko iyi ndege yari yerekeje muri Syria, mu Ntara ya Latakia, aho abari bayirimo bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka bizakorwa n’ingabo z’iki gihugu ziba muri Syria.

Sergei Shoigu, Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, ubwe nawe ari kumwe n’itsinda ry’abandi bantu bari mu bikorwa byo gushakisha abari muri iyo ndege, ariko kugeza ubu nta makuru aratangazwa niba hari ababa babonetse.

Mu 2010, indege nk’iyi (TU-154) yaguye mu Mujyi wa Smolensk, uherereye mu Burengerazuba bw’u Burusiya, ihitana abantu 96 barimo n’uwari Perezida wa Polonge, Lech Kaczynski. Indi ndege nk’iyi kandi yaguye mu Nyanja y’umukara nyuma yo kuraswa mu 2001, abantu 78 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Icyo gihe igisirikare cya Ukraine cyashyizwe mu majwi kuba ari cyo cyahanuye iyo ndege, ariko cyarabihakanye kivuga ko ishobora kuba yahanuwe by’impanuka n’abasirikare bayo bari mu myitozo.

Bimwe mu bice by’indege ya Tu-154 y’igisirikare cy’u Burusiya yaguye mu Nyaja y’umukara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/indege.png?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/indege.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONIndege y’igisirikare cy’u Burusiya yari itwaye abantu 91, barimo abasirikare, yaguye mu Nyanja y’umukara, mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru.   Nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, ngo iyi ndege (Tupolev TU-154), yatangiye kuburirwa irengero n’ibyuma byayigenzuraga (radar), nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Adler, aho yari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE