Transparency International Iraperereza Ihohoterwa rya Vitus Nshimiyimana
Transparency International irimo guperereza kw’ijujubya n’iyicarubozo ngo bikorerwa Umunyarwanda uvuga ko akomeje kugendwaho azira kuba atarashyigikiye ko Itegeko nshinga rivugururwa ngo perezida Kagame abashe kuziyamamariza indi manda.
Kuri ubu Transparency International yahaye uyu muntu witwa Vitus Nshimiyimana abakozi bayo babiri bagomba kuba bari kumwe nawe igihe cyose bagenzura ijujubywa n’ihohoterwa ryose yakorerwa.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa T.I., Ingabire M. Imaculee, ngo Nshimiyimana yahaye Transparency International amakuru y’uko akorerwa iyicarubozo kubera ko yamaganye ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rihindurwa.
Yagize ati: “Turi guperereza ibi bivugwa kandi tuzanaperereza mu nzego zitandukanye n’abantu bavugwaho kuba inyuma y’iri yicarubozo.”
Ingabire M. Immaculee
Nshimiyimana Vitus utuye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, yatanze icyifuzo cye ku nteko Ishianga Amategeko y’u Rwanda umwaka ushize asaba ko itegeko nshinga ritahindurwa.
Uyu niwe wenyine wagejeje iki cyifuzo ku nteko mu gihe abandi Banyarwanda basaga miliyoni 3 basabye ko rivugururwa kugirango perezida Kagame azakomeze kubayobora igihe manda ye ya kabiri izaba irangiye mu 2017.
Iri tegeko nshinga nyuma byaje kwemezwa riravugururwa, rishyirwa muri referandumu Abanyarwanda baritora ku majwi 98%. Nubwo igikorwa cya Nshimiyimana ntacyo cyagezeho, ngo ntabwo cyibagiranye nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Kuva icyo gihe, Nshimiyimana avuga ko yakomeje kugendwaho, agahabwa akato, agafungwa binyuranyije n’amategeko, ndetse ngo rimwe yanizwe n’abantu atazi benda kumwica.
Nshimiyimana aragira ati: “Uburenganzira bwanjye burahonyorwa umunsi n’ijoro na polisi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abantu bambaye imyenda ya gisivili”.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Celestin Twahirwa abajijwe ku murongo wa telephone ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, yavuze ko atari ayazi, yongeraho ko niba ikirego cyarashyikirijwe CID bari kugikurikirana.
Ku rundi ruhande, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, avuga ko iki kibazo urwego akuriye rukizi hashize igihe, ndetse ngo bari no kugikurikirana kikazakemurwa uko bikwiye.
Mu kiganiro ariko Nshimiyimana yahaye The east African, we akaba yaravuze ko yaba polisi ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta ikibazo cye kireba batari gushyira ingufu mu kumurindira umutekano.
Avuga ko ikibazo cye yakigejeje kuri komisiyo irengera uburenganzira bwa muntu akizezwa ubufasha ariko ngo iperereza ntacyo ryagezeho. Ngo yakomeje kujya abagezaho iterabwoba ashyirwaho ariko bakabyirengagiza. Yakomeje avuga ko byageze naho inzego z’ibanze iwabo ngo zisigaye zinatera ubwoba mushiki we bamubaza niba musaza we hari aho ahuriye n’imitwe y’inyeshyamba cyangwa abayobozi bahunze.
Kubera izi mpamvu ubu ngo Nshimiyimana yafashe icyemezo cyo guta umugore n’abana be aba agiye ahandi hantu.
Nshimiyimana avuga ko yanegereye DPC wa Station ya polisi ya Kimironko akamutekerereza ibye akamusaba kumurinda, amubwira ko yajyana ikirego kuri station ya Remera, aho yageze ngo bakanga kumuterera cachet no kumusinyira ko bakiriye ubusabe bwe. Ngo nyuma abashinzwe umutekano bamushakishije ahantu hose barangije batwara impapuro zirimo izo yiyandikishirijeho kwiga muri kaminuza n’izerekana amakuru yose ku ihohoterwa akorerwa.
Nyuma yaho ngo yaje gufungirwa kuri station ya polisi ya kayonza, ahatirwa gusinya impapuro zemeza ko yafunzwe azira umwenda yari yananiwe kwishyura, arekuwe atangaza ko yagerageje kujya muri Uganda ariko akabuzwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Umuvugizi w’uru rwego, Ange Sebutege abajijwe iki kibazo, yasubije ko bakiriye ikirego cya Nshimiyimana cyavuagaga ko yabujijwe kwambuka ngo ajye muri Uganda kuwa 31 Ukuboza 2015, ariko yirinda kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo.
Bwiza
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/transparency-international-iraperereza-ihohoterwa-rya-vitus-nshimiyimana/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/vitus.png?fit=640%2C452&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/vitus.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONTransparency International irimo guperereza kw’ijujubya n’iyicarubozo ngo bikorerwa Umunyarwanda uvuga ko akomeje kugendwaho azira kuba atarashyigikiye ko Itegeko nshinga rivugururwa ngo perezida Kagame abashe kuziyamamariza indi manda. Kuri ubu Transparency International yahaye uyu muntu witwa Vitus Nshimiyimana abakozi bayo babiri bagomba kuba bari kumwe nawe igihe cyose bagenzura ijujubywa n’ihohoterwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS