Kuri iki Cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana inkuru zibika Joel Mutabazi wahoze ari umusirikare akaza kwamburwa impeta zose akanakatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha umunani birimo kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu; gusa abo mu muryango we babinyomoje bavuga ko ari ibihuha.

Joel Mutabazi wahoze afite ipeti rya Lieutenant, tariki ya 3 Ukwakira 2014, yahamijwe ibyaha umunani aribyo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika.

Yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Amakuru yacicikanaga kuri iki Cyumweru yavugaga ko Mutabazi ashobora kuba yaguye muri gereza afungiwemo i Kanombe mu Mujyi wa Kigali .

Umwe mu bigeze kumwunganira mu mategeko ariko akaza kwivana mu rubanza, Me Atoinette Mukamusoni, yabwiye IGIHE ko yabyumvise ariko akabihuza n’uko bishobora kuba ari abo muri RNC “barwanya leta bashaka gushyushya abantu imitwe.”

Yakomeje agira ati “Nahise mpamagara muramu we witwa Gasengayire Diane banaregwaga hamwe […] arambwira ngo nabo bahamagawe na Kayitesi Gloria umugore wa Joel Mutabazi uba muri Finland arira cyane ngo ababwira afite amakuru ko umugabo we wapfuye”

Gasengayire uvukana n’umugore wa Mutabazi ndetse wahamwe n’icyaha cyo gutunga intwaro agakatirwa gufungwa amezi ane ariko akaba yararangije ibihano, yabwiye IGIHE ko iby’uru rupfu ari ibinyoma.

Ati “Ni muzima nta kibazo afite nawe wajyayo ukamusura. Navuganye n’umugore we, hanyuma hari mukuru wanjye wagiyeyo rwose nimuzima. Afungiye i Kanombe.”

Mbere y’uko atahurwaho imigambi mibi, Mutabazi yakoreraga akazi mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi.

Joel Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu
Source Igihe