Abantu/umuntu bataramenyakana mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mata 2016 bafashe igitambaro kiriho amagambo ajyanye n’ibihe byo kwibuka bakivana aho cyari kimanitse ku rwibutso rwa Ruhunda bakijyana ku itongo ry’uwarokotse Jenoside uherutse gutanga ubuhamya mu muhango wo gushyingura imibiri y’abantu batanu bishwe muri Jenoside aha mu murenge wa Gishari.

Iyi banderole yo ku rwibutso rwa rwa Gishari niyo bamanuye bajya kuyijugunya ku itongo ry'uwarokotse Jenoside wari uherutse gutanga ubuhamya

Iyi banderole yo ku rwibutso rwa rwa Gishari niyo bamanuye bajya kuyijugunya ku itongo ry’uwarokotse Jenoside wari uherutse gutanga ubuhamya

Jeanne Umutoni, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko bamenye aya makuru kandi iperereza riri gukorwa ngo hamenyekana abantu cyangwa umuntu waba yabikoze.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu nk’ubuyobozi bw’Akarere bafashe iki gikorwa nk’icyakozwe hagamijwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingengabitekereza ya Jenoside.

Iki gitambaro kuva ku rwibutso ujya aho bakijyanye ku itongo harimo urugendo ruri hagati ya 2 na 3Km.

Mutoni yagize ati “Tumaze kubimenya twahise dututumiza inama rusange y’abaturage izaba kuwa gatatu saa cyenda kugirango hamaganwe ibi byaraye bikozwe mu murenge wa Gishari

Iyi banderole aho bayijyanye ni mu itongo uwarokotse jenoside yaje guhindura aho yororera inka, uyu warokotse akaba kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo hashyingurwaga imibiri yabonetse yari yatanze ubuhamya bw’ubwicanyi ndekamere bwakorewe Abatutsi hano i Gishari.

Mu Karere ka Rwamagana mu cyumweru cyo kwibuka gusa hari habonetse abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bagera kuri 13, mu mirenge yose igize akarere, mu wa Gishari hagaragaye ibyaha nk’ibi bine(4) naho mu Ntara y’Iburasirazuba hose mu cyumweru cyo kwibuka hagaragaye ibyaha bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside 70 nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Ntara mu muhango wo kwibuka i Rukumberi mu cyumweru gishize.