Rwamagana: Abaturage bahakanye ko batazahinga ibigori bategetswe na Leta
Abanyamuryango ba koperative ‘Isuka irakiza’ yari isanzwe ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Kavura giherereye mu murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana; baretse guhinga icyo gishanga nyuma yuko ubuyobozi bwa koperative burangajwe imbere na Ngabonziza Egide bubategetse gusimbuza ibigori umuceri, bigaragara ko bitapfa gushoboka kubera amazi menshi ari muri icyo gishanga.

Iyo ugeze muri icyo gishanga usanga ibice binini byacyo byararaye bitarigeze bihingwa muri iki gihembwe cy’ihinga; bakemeza ko ibigori bategetswe guhinga byananiranye kuva na kera icyo gishanga gihingwamwo n’abagororwa.

Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yasuraga iki gishanga, bamwe mu baturage yahasanze bamutangarije ko ubu babuze n’icyo bakora kuko iki gihe babaga bahugiye mu kufira imiceri ariko bakaba bararetse guhinga kuko nta musaruro w’ibigori bari biteze mu mazi menshi akunze kuranga icyo gishanga.

dscn0398

Igishanga cyuzuyemo amazi ku buryo bitoroshye guhingamo ibigori

Twumviyumukiza Theogene umaze imyaka igera kuri itanu ahinga umuceri, avuga ko nyuma yo gutegekwa guhinga ibigori igice kimwe cy’igishanga ikindi bakagihinga ibobere; bahisemo kureka guhinga kuko byasaga no kuruhira ubusa guhinga ibigori mu mazi angana gutyo kandi n’ibobere babategekaga batanabasobanuriye akamaro kayo.

Yagize ati, “Bafashe igipande kimwe cyo kujya bahingamo ibigori ikindi tukajya duhingamo umuceri turahinga, nyuma y’imyaka ibiri nibwo bavuze ko tugiye kujya duhingamo ibigori n’amagweja abaturage turabyanga. Mbese urabona iki gipande batigeze bahinga bacitse intege. Twasanze guhinga ibigori muri aya mazi ari igihombo, kandi urabona mu by’ukuri iki gishanga kiruzura cyane.”

Ese ubuyobozi bwa koperative bwanze umuceri kuko nta mafaranga bubona ku musaruro wawo nkuko abahinzi babivuga?

Aba bahinzi bibumbiye muri koperative ‘Isuka irakiza’ bikoma ubuyobozi bwa koperative butajya bubaba hafi; bakemeza ko n’ibyemezo bifatwa n’umuyobozi mukuru ari we Ngabonziza Egide, bavuga ko buri gihe aza abategeka ibyo bakora n’ibyo bahinga; akababwira ko ubyanga ava mu gishanga bakagiha abandi.

Murumba Zayasi nawe uhinga muri iki gishanga avuga ko imvano yo kubabuza guhinga umuceri ari uko banze ko amafaranga yabo yajya afatwa n’ubuyobozi bwa koperative bukaba ari bwo bubagenera.

dscn0405

Arerekana aho igishanga kigarukira hose hatahinzwe kuko basanze nta bigori byakera mu mazi

Yagize ati, “Twigeze guhinga rimwe turasarura baravuga ngo amafaranga agomba gusohokera kuri konti ya koperative kugira ngo baze kumugenera, (Abahinzi) turabyanga n’umushoramari wacu arabyanga avuga ko atatwara umuceri w’umuntu atamuhaye amafaranga. Icyo kintu urebye nicyo cyabariye cyatumye bahita banga ko duhinga umuceri tugahinga ibigori kuko byo babifitiye ubwanikiro n’isoko.”

Ngabonziza Egide ugarukwaho n’aba bahinzi nk’ufata ibyemezo akurikiye inyungu ze gusa ahakana ibimuvugwaho, akavuga ko ibyo bategetswe byari muri gahunda ya leta yo gukangurira guhinga ibigori muri ako gace, akavuga ko nta nyungu afite umuturage agize igihombo ndetse ko n’ibyo guhinga umuceri ari inzego za leta zabibasabye.

Yagize ati, “Ari ibigori ari umuceri ntabwo ari njye ubicuruza, ariko inzego zari zabidusabye babivuganye kuri njye nta kintu nta gito byantwara,…Ubwo ubuvugizi umuntu yabakorera ni ukuvugana na za nzego zari zabidusabye n’ubundi; kuri njye bemeje umuceri ntacyo byaba bintwaye kuko n’ubundi bari bamaze iminsi bawuhahinga ariko ntacyo nabangamira ngo ndumva badahinze iki byaba ari ingorane cyangwa bahinze iki byaba ari byiza mu gihe babyumvikanyeho n’inzego zibishinzwe.”

Ese ubuyozi ntibwaba bunezezwa no gufata imyanzuro budasobanuriye abaturage?

Ubuyobozi bw’iyi koperative butangaza ko bwamenyeshejwe ko bugomba kugira igice cy’igishanga bukoresha mu buhinzi bw’ibobere rizwiho gukoreshwa mu gutunga udusimba tw’amagweja dutanga umusaruro w’ubudodo bukoreshwa mu gukora imyambaro.

Ngabonziza avuga ko nawe adasobanukiwe amagweja yayumvise atyo, ibyo yemeranyaho n’abahinzi bavuka ko batigeze basobanurirwa icyo ibobere rizabamarira nibaramuka bayobotse ubuhinzi bwaryo bakabusimbuza umuceri wari ubatungiye ingo n’imiryango.

Umwe mu baturiye iki gishanga utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati, “Ariko nanjye uko bavuga amagweja, nigeze kuyabona rimwe ku Murindi ndi mu modoka nanjye ntiwambaza ngo ameze ate. Ugiye kureba abaturage bumva ko ngo ari udukoko tuvamo imyenda, kandi nta n’ibisobanuro abaturage bahawe mu guhinga ibobere,… mbese ni nk’ingufu zaje ngo muhinge ibi.”

Ese ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bubivugaho iki?

Nubwo ubuyobozi bw’igishanga buvuga ko akarere ariko kabahaye itegeko nabo bakarigeza ku baturage, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Rajab Mbonyumuvunyi yatangarije Bwiza.com ko icyo kibazo atari akizi ko abaturage bategetswe guhinga ibidashobora.

Yakomeje avuga ko atari ubuyobozi bw’akarere bwabategetse ibyo bahinga kuko ubwo buhinzi busanzwe bukurikiranwa n’abashinzwe ubuhinzi ku mirenge bazwi nk’abagoronome; avuga ko bagiye kubikurikirana.

meya-mbonyumuvunyi-yijeje-ko-umujyi-wa-rwamagana

umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko icyo kibazo atari akizi

Yagize ati, “Ibyo ntacyo nari mbiziho gusa icyo navuga ni uko nta gihe na kimwe ubuyobozi bujya butegeka abaturage butabanje kubaganiriza, kandi ntabwo twategeka abaturage guhinga ibintu tubona ko bitazera; ubwo ikibazo tukimenye tugiye kugikurikirana.”

Ubusanzwe, ubutaka bwo mu bishanga ni ubwa Leta, nk’uko bigenwa n’itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda.

Ingingo ya 19 y’iri tegeko igena imitungire y’ubutaka bw’ibishanga ivuga ko Ubutaka bwo mu bishanga budashobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi ntawe ushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane. Icyakora, bushobora gutizwa umuntu hashingiwe ku masezerano yumvikanyweho n’impande zombi.