Rusizi: Hari abo bisaba 8 000 Frw cyangwa ukagenda KM 32 ujya ku Murenge
Mu gihe usanga igihugu kigenda gitera imbere ndetse n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu burushaho kugera henshi, mu Tugari twa Rwambogo na Nyamihanda ho mu Murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bagere ku Murenge ngo bibasaba kugenda urugendo rw’ibilometero 32, mu gihe udafite amafaranga y’u Rwanda 8 000 yo gutega za moto.
Iyi mvune abaturage bahura nayo iyo bakeneye Serivise z’Umurenge, gusa ngo abayobozi babo b’utugari bo bahura nayo kenshi kuko biba bisaba kujya ku Murenge kenshi batwaye za Raporo.
Umwe mu Banyamahanga Nshingwabikorwa ba turiya tugari yabwiye Umuseke ko batoroherwa no kujyana za Raporo ku Murenge, kuko ngo amafaranga ibihumbi umunani batanga ku munsi umwe gusa bajyanye Raporo ajya kuba 10% by’umushahara wabo w’ukwezi, ku buryo ngo iyo bagiyeyo kenshi biba byenda kubamaraho amafaranga.
Yagize “Ntibiba byoroshye, ni ugukora urugendo rwa Kilometero 32 n’amaguru kuko buri munsi uko ugiye gutanga Raporo mu Murenge byibuze ugomba kuba ufite amafaranga ibihumbi umunani yo gutega moto nayo y’imboneka rimwe muri ibi bice.”
Uyu muyobozi utashatse ko dutangaza amazinaye, akavuga ko iyo nta mafaranga yo gutega moto cyangwa yabuze bagomba kugenda n’amaguru, ngo bibasaba kubyuka saa kumi z’igitondo, ni amasaha byibuze 3 mbere y’amasaha ubusanzwe bagerera ku kazi kugira ngo badakererwa.
Abaturage bo muri utu tugari binubira ko iyo abayobozi babo bagiye ku Murenge batinda kubona Serive kubera ko kujyayo no kugaruka bitwara umwanya munini.
Abaturage kandi ngo bagorwa no kujya kwaka Serivise zitangwa n’Umurenge gusa nko Gusezerana imbere y’amategeko, no kwaka ibyangombwa binyuranye.
Umuturage witwa Nyiransabimana Dative ati “Uwazindutse niwe ujya ku Murenge, naho imodoka zo ni ntazo pe. Ikibazo cyacu gikwiye kwigwaho kuko ino iwacu hari n’abatazi imodoka uko isa.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatubwiye ko ubu buri gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage Serivise nyinshi bakenera bakajya bazibona ku tugari.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano, Nsigaye Emmanuel yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’abaturage bo muri turiya tugari kizwi.
Gusa, avuga ko muri iyi Ngengo y’imari y’umwaka wa 2016-17, Imirenge usanga iri kure kubera imiterere n’ingano yayo ngo iri muri gahunda yo kwegerezwa ibikorwaremezo nk’umuriro, amazi ndetse n’ibindi byakorohereza abaturage kubaho neza.
Yagize ati “Iki kibazo kirazwi koko, ariko twifuriza abatuye muri iyi mirenge ya kure y’umujyi ko bakoroherezwa bagahabwa Serivisi zihuse. Turabateganyiriza ko nibamara kugerwaho n’ibi bikorwaremezo hatangira n’uburyo bwo kujya batanga izo raporo ntarugendo rurerure rukozwe, bizanafasha babaturage guhabwa Serivise nziza kandi zihuse.”
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/rusizi-hari-abo-bisaba-8-000-frw-cyangwa-ukagenda-km-32-ujya-ku-murenge/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/bweyeye.jpeg?fit=815%2C459&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/bweyeye.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDMu gihe usanga igihugu kigenda gitera imbere ndetse n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu burushaho kugera henshi, mu Tugari twa Rwambogo na Nyamihanda ho mu Murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bagere ku Murenge ngo bibasaba kugenda urugendo rw’ibilometero 32, mu gihe udafite amafaranga y’u Rwanda 8 000 yo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS