Rubavu: Abaturiye ikibuga cy’indege bamaze imyaka bategereje kwimurwa none amaso yaheze mu kirere
Abaturiye inkengero z’ikibuga cy’indege mu Karere ka Rubavu bavuga ko hashize imyaka irenda 15 babujijwe gukora ibikorwa by’ubwubatsi kimwe no gusana inzu zabo biturutse ku kuba bagomba kwimurwa kubera imirimo yo kucyagura.
Aba bavuga ko barambiwe kubera ko hagiye haza inzego zitandukanye zikabizeza ko ibibazo bigiye kurangira ndetse ko n’imitungo yabo yabaruwe umwaka ushize ariko n’ubu hakaba nta kintu barabona.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu ubarizwamo benshi mu bafite iki kibazo buvuga ko ubuvugizi bukenewe bwakozwe kandi ko bizakemuka vuba abaturage bagahabwa n’indishyi z’akababaro.
Abaturage bavuga ko kuba batunze ubutaka n’inzu batagira icyo babukoraho ari igihombo aho bemeza ko niyo bagerageje kujya muri banki batabemerera kugurizwa kuko bababwira ko badafite uburenganzira ku mitungo yabo.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bagize bati “Mu gihe bahagaritse ibikorwa byose ku butaka bwacu ukaba ubutunze utazi aho uzabariza,utazi n’uwo ugomba gusaba uburenganzira bwo kubaza ngo ubyaze umusaruro ubutaka wiguriye ni ikibazo kuko niyo washaka gusana ntabwo byagushobokera kuko bakubonye baguca amafaranga,cyangwa inzu bakayisenya.”
Ildephonse Nzarama umwe muri aba baturage yagize ati “ Dukeneye ko batubwira niba ikibuga gihari tubimenye niba kidahari batubwire. Mu kwezi kwa Gatatu ubwo twari tugiye gusurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame haje itsinda riratubarura kugira ngo tutaza kubaza ikibazo cyacu tugira ngo nagenda birakemuka ariko byaranze dukeneye kurenganurwa kuko turasubira inyuma cyane.”
Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2015, intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko zari ziyobowe na Senateri Evariste Bizimana, zari zaganiriye n’aba baturage, zibizeza ko zigiye kubakorera ubuvugizi iki kibazo kigacyemuka none amaso yaheze mu kirere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Imanizabayo Clarissa, unafite igice kinini cy’abaturage barebwa n’iki kibazo, avuga ko ubuvugizi bukenewe bwakozwe, ko ndetse bazishyurwa vuba bagahabwa n’indishyi z’akababaro.
Aragira ati “ icyo twakoze twabishyikirije akarere nako kakoze ubuvugizi muri Minisiteri ibishinzwe hazakurikizwa amategeko agenga ingurane kuko iyo uwagenewe amafaranga y’ingurane atayaherewe igihe hari icyo amategeko abivugaho. Nibategereze hari icyizere ko bizakemuka vuba kandi ko itegeko ryo kwimura abantu rizakurikizwa.”