RDI-RWANDA RWIZA YAMAGANYE IMYUMVIRE DEPITE GATABAZI
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin, aherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa imushishikariza kwita ku kibazo cy’impunzi. Muri iyo baruwa, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yasabwe kugaragaza ingamba afite zo gukemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi bw’Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2016. Iyo baruwa, kugeza ubu ntacyo Perezida Kagame arayivugaho ku mugaragaro.
Nta Gushidikanya Ko Depite Gatabazi Yatandukiriye!
Mu gihe tugitegereje ko uwandikiwe ibaruwa, ariwe Perezida Kagame, agenera igisubizo uwamwandikiye, ariwe Perezida w’ishyaka RDI, umugabo Gatabazi Jean Marie Vianney, witwa ko ari « Intumwa ya rubanda », yihutiye kunyuza mu binyamakuru byo mu Rwanda, inyandiko y’urukozasoni, yise ibaruwa yo gusubiza Twagiramungu.
Ntitwanze ko depite Gatabazi atambutsa ibitekerezo bye mw’itangazamakuru, ariko turibwira ko ajijutse bihagije, ku buryo yakagombye kumenya gutandukanya imyandikire y’inkuru n’imyandikire y’amabaruwa nk’uko bigenda mu mikorere y’inzego z’Ubutegetsi (administration). Ubusanzwe urwego rwandikiwe ni rwo rusubiza, cyangwa se rukabishinga urundi rwego cyangwa umuyobozi ubifitiye ububasha. Keretse rero niba Prezida Kagame ari we wasabye Gatabazi kumusubiriza Prezida wa RDI, uretse ko nta kibigaragaza !
Ikindi gitangaje kandi kibabaje, ni uko mu nyandiko ye, Gatabazi atari ashishikajwe na busa n’ikibazo nyamukuru kivugwa mw’ibaruwa yandikiwe Prezida Kagame. Byaragaragaye ko icyo yari yimirije imbere ari ukwikoma Prezida wa RDI, amusebya ku mpamvu zishingiye mu by’ukuri ku maco y’inda. Biraboneka neza ko Gatabazi yari agambiriye gushimisha ba Shebuja, ngo bamukomereze imbehe y’Ubudepite.
Imyumvire ya Gatabazi ni agahomamunwa : ngo nta mpunzi z’Abanyarwanda zikibaho !
Bwana Gatabazi, uri intumwa ya rubanda ntabwo uri intumwa ya FPR, wakagombye kwita ku bibazo by’Abanyarwanda aho kwirirwa ushyigikira propagande za FPR zidafite epfo na ruguru. Koko ugatinyuka ukandika ko u Rwanda nta mpunzi rufite ? Rwose ni akumiro, kubona umuntu w’umugabo yirengagiza nkana ukuri. Ese iyo wihandagaza ukemeza ko Twagiramungu atari impunzi, utaretse no kumuharabika, uyobewe ko yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, akananiranwa na FPR ayishinja ubwicanyi n’igitugu byakomeje kuba inkingi z’ubutegetsi bw’Inkotanyi, nyuma akagomba gukiza amagara ye yerekeza amahanga ? Ese ubundi tutagiye kure, Abanyarwanda bahunga muri ibi bihe ntubabona ? Ese ye, iyo impunzi zikurikiwe aho zahungiye, zikicwa (urugero rwa vuba ni Karegeya Patrick, impunzi z’Abanyarwanda muri Zambiya n’izo mu mashyamba ya Congo), izindi zikarusimbuka (mu Bubiligi, muri Afurika y’epfo, muri Uganda, mu Bwongereza, …) kandi igihe cyose bikagaragara ko ubutegetsi bwa FPR-Kagame bubiri inyuma, ntabwo bikwereka ko u Rwanda rufite ikibazo gikomeye cy’impunzi rushaka kwikiza ?
Utekereza se ko izo mpunzi zizakomeza gutega amajosi ngo zinigwe n’abicanyi batumwe na Kigali, zo zitirwanaho ? Uretse kwirengagiza nkana ukuri kw’amateka y’igihugu cyacu, wakagombye kwumva ko amaherezo izo mpunzi zizahaguruka nk’uko izari i Bugande zabigenje muri 1990. Nta muntu muzima ukunda igihugu cye wakwifuza ko gisubira mu ntambara, akaba ari nayo mpamvu Twagiramungu yafashe iya mbere, ngo yibutse ubutegetsi bw’u Rwanda ko ikibazo cy’impunzi bukomeje kwirengagiza kigomba gukemurwa vuba na bwangu, amazi atararenga inkombe.
FPR-Kagame izarisha jenoside kugeza ryari ?
Gatabazi yarihandaje, yunga murya FPR na Ibuka, ngo impunzi zidataha ni izakoze jenoside ! Kuki se umwami Kigeli adatahuka ? Nawe harya yakoze jenocide ? Ariko iyo ndirimbo y’igitero kimwe muzakomeza kuyiririmba kugeza ryari ? Ugaragaje wese ko hari ibyo anyuranyijeho n’ubutegetsi bwa FPR-Kagame ahita ahinduka umujenosideri. Na za nkotanyi z’amarere zahunze Kagame, nazo ngo musigaye muzishinja ingengabitekerezo ya jenocide, kandi ngo zari mu bayihagaritse ! Biteye ikimwaro pe !
Icyo muziza impunzi zidatahuka turakizi : ni uko abo bana b’u Rwanda banze kuba abagaragu n’abaja mu gihugu cyabo. Ibyo kandi tubifitiye gihamya, kuko Perezida Kagame we ubwe yivugiye ko yemeye gusangira ubutegetsi n’abo yita abajenosideri. Urugero ni Rwarakabije uganje i Kigali, mu gihe benewabo basigaye mu mashyamba ya Kongo bacyitwa abajenosideri ! Nyirubwite we icyaha cyamuhanaguweho, kuko yemeye guhakwa n’Ubutegetsi bw’agatsiko ka Kagame.
Nta mutekano mu Rwanda, mu gihe abaturage bicwa n’ubwoba!
Gatabazi yarihanukiriye, ati mu Rwanda umutekano ni wose, Abanyarwanda bari mu mahanga ni abafiteyo imishinga igaragara. None niba umutekano ari wose, Gatabazi yadusobanurira impamvu abaturage birirwa barindishijwe imbunda nk’aho ari amatungo ? Ubu se ni nde utazi ko Abanyarwanda babaho mu bwoba budashira ? Biragaragara ko Gatabazi nawe ubwe bwamumaze. N’ikimenyimenyi, bitabaye ubwoba ntiyakwanditse inyandiko nk’iyi turi kunenga, yuzuye ibinyoma byambaye ubusa, bigamije gusa kwihakirwa.
Bwana Gatabazi, ibuka ko uri Intumwa ya rubanda, wiyumvishe ko wari ukwiye gushishikazwa n’ibibazo by’abagutoye, mbere yo guhakirizwa no gushimisha FPR. Niba atari ibyo, gira ubutwari bwo kwerurira rubanda ko uri intumwa ya « Shobuja », ukaba ukorera inda yawe gusa ! Ikindi kandi ukwiye kuzirikana, ni uko impunzi zishaka kugira uruhare mu mitegekere y’igihugu cyazo, kandi ni uburenganzira bwazo, aho kubwirwa buri gihe ko mu gihugu hari umutekano. Niba se mufite umutekano koko, kuki mutawuha n’impunzi z’Abanyarwanda babahunze ?
Inkoni ikubise Mukeba …
Birababaje kubona Gatabazi atinyuka gutuka umuntu mukuru nka Twagiramungu, akamwandagaza birenze ukwemera, kugira ngo akunde arambe ku ngoma yamugabiye Ubudepite. Icyo twakwibutsa iyo « Ntumwa ya Rubanda » ni uko « inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo ». Uko byagiye bigendekera Abahutu bakoreye FPR, birazwi. Gatabazi rero, ushatse wacisha make, ntiwibwire ko hari icyo urusha abo bahutu bandi. Uririwe nturaye, amaherezo nawe FPR izakurambirwa, maze umunsi akazi wari ukeneweho karangiye, Mukotanyi akujugunye mu ngarani nk’ibisigazwa by’icunga rimaze kunyunyuzwa ! Reka tubisubiremo kugira ngo ubyumve neza : ntacyo urusha abandi bantu bose bagiye bakorera FPR bivuye inyuma, baba abahutu cyangwa abatutsi, inyiturano bagiye bahabwa ntawe uyiyobewe.
Mu kubeshya, Gatabazi arusha abatarushwa!
Ntitwarangiza tutagarutse kuri bimwe mu binyoma byinshi byuzuye mu nyandiko tunenga. Bwana Gatabazi ko uri intumwa ya rubanda, ukaba n’umuntu ujijutse, waduha ikimenyetso nibura kimwe kigararaza ko Twagiramungu Faustin muri 94-95 yanze ko ibiryo by’impunzi binyuzwa mu Rwanda, cyangwa ukatugaragariza akavidéo kafatiwe i Muyinga (Burundi) muri 95 mu nama mu by’ukuri itarabayeho, ariko wowe ukemeza ko Twagiramungu yayikoranye n’impunzi ? Niba rero nta kimenyetso gifatika ufite, uretse kuba waribukije inyandiko igayitse ya Kangura, nta kindi wamariye abasomye « inkuru » yawe, uretse kujijisha, wungikanya ibinyoma byambaye ubusa. Biratangaje kubona wowe Gatabazi waribitseho inyandiko za Kangura kugira ngo ujye uvomamo ibitekerezo byo kwamamaza FPR ! None se ubwo ntugaragarije rubanda ko FPR ariyo yari umwanditsi mukuru wa Kangura, aka wawundi uherutse gusesengura ko mu mahano yo muri 94, Interahamwe n’Inkotanyi zari Impuzamugambi ?
Dore ikindi kinyoma nk’icya Semuhanuka : harya ngo « Paul Kagame akiri visi Perezida, yakoze ibishoboka byose, kugira ngo impunzi zidakomeza kwicwa n’inzara ?» Ni akumiro ni ukuri !!! Keretse rero niba Gatabazi ashaka kumvikanisha ko Jenerali Kagame yagiriye impunzi impuhwe, akamarira kw’icumu izirenga ibihumbi 300, atanguranwa n’inzara, ngo itazimutanga !
Bwana Gatabazi, icya nyuma twakwibutsa, ni uko imbere ya Kagame, ari wowe, ari na Twagiramungu wikomye wivuye inyuma, mwembi muvuka mu bwoko bw’abo (Paul Kagame) yita abicanyi. Ubyumve ubyiteho, wenda byaguhumura amaso, ukareka gukomeza kwiha amenyo y’abasetsi no kwitesha agaciro, hejuru y’uduhendwabana FPR igushukisha. Turizera ko nuhumuka, uzunga mu ry’ishyaka RDI na Prezida waryo Twagiramungu Faustin, mu kurwanya irondakoko n’akarengane byugarije igihugu cyacu, bityo abana b’u Rwanda bazagarurirwe agaciro bateshejwe na FPR-Kagame, igihe ibwira isi yose ko Abatutsi ari Abayisiraheli bazi ubwenge kurusha Abahutu b’abicanyi.
Bikorewe i Buruseli tariki ya 20 Gicurasi 2016
Solange Umutoni
Komiseri ushinzwe impunzi mw’Ishyaka RDI
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/rdi-rwanda-rwiza-yamaganye-imyumvire-depite-gatabazi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/rdi.jpg?fit=512%2C512&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/rdi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONPerezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin, aherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa imushishikariza kwita ku kibazo cy’impunzi. Muri iyo baruwa, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yasabwe kugaragaza ingamba afite zo gukemura burundu ikibazo cy’ubuhunzi bw’Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2016. Iyo baruwa, kugeza ubu ntacyo Perezida Kagame arayivugaho ku mugaragaro. Nta...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Mwikwirirwa muvuga kuri Gatabazi kuko njye ndamuzi bihagije twari duturanye kandi twarabanye munkambi ya KATALE.
Uwo mugabo igihe cyose yaranzwe no guhakirizwa mu kazi yakoze kose.Muri Congo yashatse kuryanisha impunzi,ariko kuberako hari hari abantubenshi bari bamuzi baramucecekesha bimuyobeye ataha mu Rwanda.None seko yigeze kuvuga ngo FPR ni abana beza ngo Byumba nta muntu zishe ngo na nyirakuru aracyahari yahungiye iki akagera muri Congo akahamara umwaka urenga?Ko avuga ko nta mpunzi zzikiriho, muzamumbarize aho murumunawe bavukana aba!
uwashaka kumenyabyinshi kuri Gatabazi yazanshaka nkamubwira uwo ariwe.
Murakoze.