Gen Sultan Makenga na zimwe mu ngabo ze babanaga muri M23 bari barahungiye muri Uganda, Ubu ntibakibarizwa muri iki gihugu. Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikaba ikeka ko yaba yahungiye I Sarambwe hafi y’umupaka uhuza RDC na Uganda ahari inyeshyamba nshya zishaka gutera RDC.

 Nyuma yaho Uganda itangarije ko Gen Makenga atakiri mu nkambi aho yari asanzwe aba muri Uganda, inzego z’umutekano muri Congo zabwiwe kuryamira amajanja ngo atongera kubinjirana.
JPEG - 46.7 kb
Gen Sultan Makenga ngo yaba yatorokanye na zimwe mu ngabo bari kumwe mu nkambi

Ikinyamakuru Zonebourse gitangaza ko Leta ya Congo yashishikarije inzego z’umutekano kuba maso cyane cyane mu Burasizuba bw’igihugu, ibi bikaba bije mu gihe Makenga atakiri hamwe n’abandi barwanyi yahoze ayoboye muri M23 babanaga mu nkambi.

Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko zitazi aho Makenga yaba yaracikiye, by’umwihariko kandi ngo akaba yaraburanye n’abandi bahoze ari abasirikare yayoboraga.

Aya makuru kandi yemejwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, aho yavuze ko Sultan Makenga ari ahantu hatazwi.

Yagize ati: “Turimo guhanahana amakuru n’urwego rushinzwe iperereza muri Uganda rwemeza ko kuva ku wa Gatanu uwahoze ari Col.Makenga yacitse, urwego rw’iperereza rwa Uganda rukaba rutazi agace aherereyemo”.

Mu gihe Leta ya Congo itangaza ko nta makuru ifite ko Makenga yaba yagarutse ku butaka bwa Congo, hari amakuru avuga ko hari umutwe w’inyeshyamba wigaragaje ahitwa Sarambwe, agace kari hafi y’umupaka wa Congo na Uganda.

Sultani Makenga yahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 zari zigizwe na bamwe mu basirikare bahoze ari aba CNDP, izi nyeshyamba zikaba zari zikarishye ndetse zinafite imbaraga ugereranyije n’izindi nyeshyamba ziri kuri buriya butaka bwa Congo.

Mu mpera za 2013, nibwo izi nyeshyamba zaviriwe inda imwe ku bufatanye bwa MONUSCO, FARDC n’ubundi bufasha bwavaga mu bindi bihugu, zirashwa urufaya zemera ko zatsinzwe urugamba ku mugaragaro.

Nyuma yo gutsindwa bamwe bahungiye mu Rwanda abandi muri Uganda, ari naho na Makenga yari yahungiye ubu bivugwa ko yaba yacitse, gusa mu gihe gito uyu mutwe wamaze wabujije ibitotsi Leta ya Congo ari nayo mpamvu ihora yikanga ibiti n’amabuye ko isaha ku isaha wakongera ukubura umutwe.

Nkindi Alpha

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONGen Sultan Makenga na zimwe mu ngabo ze babanaga muri M23 bari barahungiye muri Uganda, Ubu ntibakibarizwa muri iki gihugu. Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikaba ikeka ko yaba yahungiye I Sarambwe hafi y’umupaka uhuza RDC na Uganda ahari inyeshyamba nshya zishaka gutera RDC.  Nyuma yaho Uganda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE