RDC : Kiliziya Gatulika yasabye Perezida Kabila kutaziyamamariza manda ya 3
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepisikopi Gatulika muri Congo Kinshasa, yasabye Perezida Joseph Kabila ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu mwaka 2016 mu rwego rwo kubahiriza isimburana ku butegetsi muri demukarasi.
Muri Congo Kinshasa haribazwa niba Perezida Kabila azareka kwiyamamaza nubwo bisaba ko itegeko nshinga ryahinduka. Mu ijambo yagejeje ku baturage buri buke Congo Kinshasa yizihiza umunsi wo kwibohoza Kabila nta kintu na kimwe yigeze avuga kuri ibi bikomeza kwibazwa.
Icyo kibaye kimwe mu cyatumye Ababepisikopi bafata iya mbere mu gushyira ahagaragara iri tangazo rimubuza kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Congo Kinshasa muri 2016.
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Congo Kinshasa yahamagariye abaturage ba Congo Kinshasa kuba maso bakazarwanya mu buryo bwemewe n’amategeko no mu mahoro ko itegeko nshinga rihindurwa nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.
Itegeko nshinga rya Congo Kinshasa riha uburenganzira Umukuru w’Igihugu kuyobora manda ebyiri, imwe igizwe n’imyaka itanu.
Ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga kugira ngo abayobozi b’ibihugu muri Afurika biyongeze indi manda byamaze gufatwa nk’akarande.
Source:Rfi
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/rdc-kiliziya-gatulika-yasabye-perezida-kabila-kutaziyamamariza-manda-ya-3/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONMu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepisikopi Gatulika muri Congo Kinshasa, yasabye Perezida Joseph Kabila ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu mwaka 2016 mu rwego rwo kubahiriza isimburana ku butegetsi muri demukarasi. Muri Congo Kinshasa haribazwa niba Perezida Kabila azareka kwiyamamaza nubwo bisaba ko itegeko nshinga ryahinduka. Mu ijambo yagejeje ku...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS