Perezida Kagame yahaye ubutumwa abahize ‘kuzomumesa’ none ngo amaso yaheze mu kirere
Perezida Kagame yaburiye abibwira ko bashobora kugirira u Rwanda nabi ko bibeshya ahubwo babigerageje bahura n’ibyago bikomeye.
Ubwo yasozaga itorero ry’urubyiruko ruhagarariye abandi rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza, Perezida wa Repubulika yabaye nk’uburira u Burundi.
Mu minsi ishize mu Burundi habaye imyigaragambyo yamagana u Rwanda n’abayobozi barwo barushinja gushaka kugirira nabi igihugu cyabo aho mu mvugo zabo humvikanye izitukana n’izisebya igihugu. Aha niho baririmbaga bavuga ngo Kagame tuzomumesa.
Perezida Paul Kagame yabaye nk’uburira abayobozi b’u Burundi n’abandi basebya u Rwanda ko hari aho badashobora kurenga kuko byabagiraho ingaruka zikomeye.
Akomoza kuri iki yagize ati “Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka?”
Yakomeje agira ati“Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari. Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukana… numvise amagambo ngo bazotumesa […] ariko na bo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”
Perezida Kagame yakomeje abwira urubyiruko ko bakwiye guhesha agaciro u Rwanda, ntibarupfushe ubusa ahubwo ibyo rumaze kugera rukabatera imbaraga bakabyubakiraho haharanirwa iterambere rya buri muturage.
Inkuru bifitanye isano: Iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere- Perezida Kagame