Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 94 y’amavuko yabanye n’umwami Kigeli V Ndahindurwa ibi yabitangaje nyuma yaho kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2016, ishyaka rya Democratic Green Party ryasabye Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose bagafasha umwami Kigeli V Ndahindurwa agataha akava mu buhungiro.

Uyu mwami wa nyuma u Rwanda rwagize akaba yarirukanywe na Parmehutu mu mwaka w’1961 ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Frank Habineza

Nk’uko byatangajwe na Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Democratic Green Party, bamenyesheje Leta y’u Rwanda ko komite nshingwabikorwa y’iri shyaka yagize umwiherero tariki 21 na 22 Gicurasi 2016, bakaza gusanga umwami Kigeli uri mu buhungiro agomba guhabwa ibyo amategeko ateganyiriza abigeze kuba abakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

Pastor Mpyisi yemeza ko ubwumvikane hagati ya perezida na Kigeli v aribwo bwatuma ataha / photo internet

Mu kiganiro kigufi pastor Ezra Mpyisi yagiranye na Radiyo Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio), Pasteri Ezra Mpyisi yatangaje ko impamvu Kigeli V adataha biterwa n’uko yagiye ari Umwami kandi u Rwanda narwo ubu rukaba rufite Perezida bityo ko ibyo bitakoroha mu gihe bose bayoboye u Rwanda ahubwo ko bisaba ubwumvikane hagati yabo bombi (perezida wa repubulika na Kigeli v Ndahindurwa).

Mpyisi yagize ati “ none reba uriya yabaye umwami w’u Rwanda, ubu naho hariho perezida w’u Rwanda, si amazina gusa ubundi ni ubutegetsi. Nonese babana mu Rwanda bate” ?

Umunyamakuru amubajije ku kuba leta y’u Rwanda ivuga ko Kigeli v yatahuka nk’abandi banyarwanda muri rusange akaza mu gihugu cye, Mpyisi yasubije ati “ iryo ni ikosa rya leta, nabwiye leta ko iri mu ikosa”.

Icyakora Mpyisi avuga ko inama yatanga ari uko Perezida wa repubulika na Kigeli bo ubwabo bumvikanye aribwo yataha.

Yagize ati “ inama najya, bariya babiri bumvikanye nibwo Kigeri yataha”, icyakora kuba yataha akaza ari umwami, Mpyisi avuga ko ibyo ari ubwumvikane bwabo naho we ntacyo yabivugaho. Ati “ ibyo ngibyo nibo bafite uko babikora”.

Naho kubavuga ko kuba Kigeli v Ndahindurwa yataha maze ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bukiyongera, we avuga ko ibyo byaturuka kuri Kigeri na perezida hamwe n’Imana. Mpyisi ati “ ikibazo ni icy’ Umwami na perezida… ni bicare baganire”.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Mpyisi ubusanzwe ni umupasiteri mu Itorero ry’ Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yanabaye Umujyanama wa Mutara wa III Rudahigwa.