Politike ya opposition ni aho igeze. 
Muri byacitse z’ ibihuha byo gushyushya imitwe y’ impunzi, guhembera urwango bundi bushya muri ” populism” igezweho ngo izakemura ikibazo cy’ ingoma z’ igitugu u Rwanda rusanganywe. 
“Populism” yo gukemura ibibazo iteza ibindi!

U Rwanda rufite umuntu wigize kagarara, wiyubakiyeho inzego zarwo zose abifashijwemo n’ abantu bacye (nkuko n’ abamubajirije kubuyobozi bw’ igihugu cyacu nabo babigenje), hanze aha tukagira  abatekamutwe bacuruza ibisubizo by’ uruhendabana bitazigera bikemura ikibazo cy’ amoko cyitwazwa n’usingiriye ubutegetsi wese mu ukurisha no gusumbanya abanyarwanda, yiyegereza bamwe aheza abandi kugirango abashe kubategeka. 

Nimba ubutegetsi bwa Kagame busumbanya abanyarwanda  abamurwanya nabo bakumva bazamutsinda biciye mukandi gatsiko bagomba kurema, ubwo amaherezo azaba ayahe?
Ese abo “bavantara”, bateje ikibazo  abantu nka Padiri Nahimana n’ abambari be bumva bazabashyira he? Yaba ateganya kuzatanga ubunyarwanda nka penetensiya kuri bamwe abandi akabubambura?

Abantu bagomba guhinduka kugirango imiyoborere y’ igihugu cyacu nayo ihinduke.
U Rwanda rukeneye ubuyobozi; ubutegetsi burugejeje aho umwanzi yifuza.
Ntidushobora gukomeza guharanirira impinduka mumwijima w’ irondabwoko ngo tuzigere turenga umusayo w’ urwango, agasuzuguro, uburyarya n’ uburyamirizi abanyarwanda bahezemo.
Birakwiye ko abanyarwanda bishakamo abagabo bagatinyuka kuganira ejo hazaza h’ igihugu cyacu mubwubahane n’ ubwimerere byihishe abanyepolitike bacu.

Nkomeje kuvuga ko kwibumbira muri ” communities” zishingiye kumiturire , zitorera abayobozi, aribyo byafasha abanyarwanda kurusha ibintu byo kuyoboka amashyaka ya politike hanze y’ igihugu kuko izo “communities” ari zo tuzasangamo inyangamugayo zatuganirira ikibazo cy’ amoko cyananiye abanyepolitike baba bishakira inzira ya hafi ibageza murugwiro batitaye kubazagwa mumubyigano wayo.

Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/12/IMG-20201228-WA0025.jpg?fit=285%2C177&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/12/IMG-20201228-WA0025.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareLATEST NEWSOPINIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONPolitike ya opposition ni aho igeze. Muri byacitse z' ibihuha byo gushyushya imitwe y' impunzi, guhembera urwango bundi bushya muri ' populism' igezweho ngo izakemura ikibazo cy' ingoma z' igitugu u Rwanda rusanganywe. 'Populism' yo gukemura ibibazo iteza ibindi!U Rwanda rufite umuntu wigize kagarara, wiyubakiyeho inzego zarwo zose abifashijwemo n' abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE