Padiri Nahimana ushaka guhatana na Perezida Kagame mu matora ashobora kwisanga mu mazi abira

Padiri Nahimana Thomas yatangaje ko agera ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016, akaba agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 aruvuyemo, aje azanye ishaka rya politiki ‘Ishema ry’u Rwanda’ afite gahunda yo kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri 2017 agahangana na Perezida Kagame.

Nahimana yavuze ko azaza mu Rwanda, mu gihe akiri hanze yavuze ndetse anavugwaho byinshi ku buryo ubu hibazwa icyo nagera mu Rwanda azavuga cyangwa agakora.

Bimwe mu byo Nahimana yagiye avuga bishobora kumukoraho.

Padiri Nahimana ashyigikiye umutwe wa FDRL urwanya Leta y’u Rwanda

Ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru byo hanze y’u Rwanda, bagarukaga ku kibazo cyari cyavutse hagati y’u Rwanda na Tanzaniya nyuma y’uko uwari perezida wa Tanzaniya yari yasabye u Rwanda kwiyunga na FDLR, umutwe u Rwanda rufata nk’ugizwe n’abakoze Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni muri 1994.

Icyo gihe Nahimana yavuze Leta y’u Rwanda yitwaza FDLR ishaka kujya muri RDC, agakomeza avuga ko bamwe mu bantu bava muri FDLR bagataha mu Rwanda barimo nka Gen Paul Rwarakabije batajya bavuga ibyo bashaka kuko bategekwa ibyo bavuga.

Ati “Ibyo yavuze ntabwo ari ibye (Gen Rwarakabije), ni ibyo aba yategetswe kuvuga, ariko ibyo ngibyo ntibyatubuza twebwe kureba ko FDLR ikiriho ari umutwe w’Abanyarwanda bakomeje gushyirwa ku ruhande nk’uko n’abandi Bahutu bose bashyizwe ku ruhande.”

Padiri Nahimana wanagiye yumvikana cyane mu mbwirwaruhame yimakaza amoko mu Rwanda, ubwe yemeje ko ashyigikiye ko u Rwanda rwiyunga na FDLR ndetse atangaza ko yashimiye Kikwete kubera gusaba Perezida Kagame kwiyunga na yo.

Nahimana aramutse aje ashobora kuzimburirwaho akaboze

Padiri Nahimana yagiye akoresha amagambo  kuri ubu atakivugwa mu Rwanda bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo, amwe muri ayo magambo harimo ibyo yumvikanye avugira kuri Radiyo BBC mu gihe u Rwanda rwari ruri mu bihe byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka wa 1994.

Icyo gihe yagize ati “ Icyakora ibyabaye mu Rwanda ntibyakwirwa mu nyito ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’. Ibyiswe gutyo ni igice kimwe cy’ishyano ryashyikiye Abanyarwanda. Reka twongere tubyiyibutse. Kwibuka abacu bose niryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Ibi bisa nko gupfoba Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bemera ndetse na Loni n’indi miryango mpuzamahanga, ibi rero bikaba bifatwa nk’icyaha gihanirwa n’amategeko.

Twibuke ko Padiri Nahimana yipakuruwe na Kiliziya Gatulika

Itorero rya Kiliziya Gatulika mu Rwanda riherutse kwemera ndetse risaba imbabazi ku bwa bamwe mu bayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Umuvugizi wa kiliziya Gatulika mu Rwanda, Musenyeri Rukamba Philippe avuga ko Kiliziya Gatulika yitandukanyije na Nahimana Thomas kuva yatangira gukoresha ikinyamakuru le prophet ndetse ko na Diyoseze yahozemo ya Cyangugu yamaze kumuhagarika ku mugaragaro.

Ikinyamakuru le prophete cya Nahimana yakunze kukinyuzamo inkuru zitavugwagaho rumwe n’Abanyarwanda. ibi bivuzeko kugeza ubu Nahimana ari umuntu wigenga, gusa  we ubwe ntiyigeze yerura ngo avuge ko yaba yaravuye mu bupadiri dore ko anaherutse gutangaza ko azakina politiki anambaye ikanzu ya Kiliziya ko na Papa abikora kandi ari umushumba wa kiliziya Gatolika ku Isi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Nahimana.jpg?fit=640%2C398&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Nahimana.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDPadiri Nahimana Thomas yatangaje ko agera ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016, akaba agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 aruvuyemo, aje azanye ishaka rya politiki ‘Ishema ry’u Rwanda’ afite gahunda yo kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri 2017 agahangana na Perezida...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE