Nyuma y’imyaka ibiri ipfa ubusa guest house ya Nkombo igiye gufungurwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyize bwemeza ko guest house ya Nkombo igiye kubona abayikoreramo.
Imyaka ibiri irashize hoteli yubatswe ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu yuzuye ariko idakoreshwa ahubwo irimo kwangirika.
Bamwe mu baturage baherutse kuganira n’iki kinyamakuru, bavuze ko babazwa no kuba iyi hoteli yaratwaye amafaranga arenga miliyoni 200 ariko ikaba irimo gupfa ubusa.
Umwe yagize ati “ Iyi nyubako ntacyo ikora ahubwo ni igihombo gikomeye. Twasabye Njyanama y’Umurenge ko yakwiga kuri iki kibazo ariko twarategereje turaheba, ibi biratubabaza kuko abaje gusura Nkombo babura aho barara mu gihe hoteli irimo gupfa ubusa.”
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko rwiyemezamirimo yari yararekererewe kuyitanga kandi ngo hari byinshi yari atarashyira mu bikorwa ngo itangire gukoreshwa, gusa bakemeza ko igiye gutangira gukora.
Meya w’akarere ka Rusizi Frederick Harerimana avugana n’ikinyamakuru Izubarirashe.rw yagize ati “Uyu ni umushinga muri Rusizi tubara ko yadindiye cyane, yaruzuye ariko nabwo bisabye igihe kini ko yuzura, ariko uyu munsi hari abafatanyabikorwa bashaka kuyikoreramo, inzira y’isoko irimo gusumwa ku buryo muri iki cyumweru amabaruwa azafungurwa, mu kwezi kwa 10 izatangira gukoreshwa.”
Zimwe mu nyubako y’iyi hoteli zatangiye kwangirika kubera kumara imyaka ibiri yose ifunzwe.
Izi nyubako zari zaragenewe kujya zakirirwamo abasura iki kirwa mu rwego rw’ubukerarugendo.