Benshi mu baturage bo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke iherutse kwibasirwa n’ibiza bari kuvoma muri ubu buryo 
Abatuye mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke iherutse kwibasirwa n’ibiza bugarijwe n’ibura ry’amazi, barakoresha ibirohwa byo mu bishanga kuko myinshi mu migezi bavomagaho yahitanywe n’inkangu. Ni ikibazo kivugwa mu Mirenge ya Gakenke, Minazi, Rushashi, Mataba, Coko, Muyongwe na Mugunga. Hari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016, ubwo mu Karere ka Gakenke hagwaga imvura ikaze yangije ibikorwaremezo byinshi inica abaturage 35 muri iriya Mirenge. Hirya yo kwica abaturage no kwangiza imitungo yabo, imvura yaguye mu Karere ka Gakenke yasenye imigezi myinshi n’amavomero bisanzwe bikoreshwa n’abaturage kuburyo ubu iyo ugeze aho iyo migezi yari iri utamenya ko yahigeze.
Aha hahoze ivomero ryakoreshwaga n'abaturage benshi bo mu Kagari ka Rusagara ariko ryatwawe n'inkangu, ntiwamenya ko ryanahigeze (Ifoto/Umurengezi R)
Aha hahoze ivomero ryakoreshwaga n’abaturage benshi bo mu Kagari ka Rusagara ariko ryatwawe n’inkangu, ntiwamenya ko ryanahigeze (Ifoto/Umurengezi R)

Nyuma y’ibyumweru bibiri iryo sanganya ribaye, ubu abaturage baratabariza ubuzima bwabo kubera ko badafite amazi meza nk’uko babyeretse Ikinyamakuru Izuba Rirashe ubwo cyabasuraga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Gicurasi 2016.

Tugeze mu rusisiro rwa Kintama ruri mu gice cy’Umujyi wa Gakenke, mu Kagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, twasanze abaturage bari gutegatega utuzi duke mu mukokwe uri ku gasozi kandi bigaragara ko tudasa neza.

Mvuyekure Jean Damascene, umwe mu baturage bariho bavoma, yagize ati “Ubundi twari dufite umugezi mwiza twahawe na Leta hariya munsi y’umuhanda ariko warasibamye; ubu amazi yarabuze ni ukuyashakisha aho atari kuko aho tugeze hose dusanga imigezi yaraguweho n’imisozi, bituma rero amazi yose tubonye uko yaba asa kose tuyavoma akaba ariyo dukoresha.”

Ayo mazi bigaragara ko atari meza, bamwe mu baturage baganiriye n’iki kinyamakuru bagihamirije ko ari yo bakoresha kubera ko ngo nta kundi babigenza.

Umubyeyi ufite abana biga mu mashuri abanza yagize ati “Nk’uko aya mazi uyabona ntabwo asa neza gusa ubu ni yo turi gukoresha ibintu byose; turi kuyanwa, tukayatekesha, tukayoga, tukayogesha ibintu (….) nta kundi twabigenza, inaha nta mugezi n’umwe wasigaye.”

Muri za resitora byifashe gute?

Muri resitora eshatu zikorera mu Mujyi wa Gakenke twabashije kwinjiramo, abazikoramo ntibahishe kutugaragariza ibizazane bakomeje gukururirwa no kuba nta mazi bafite kandi bayakenera mu koza ibyombo n’ibindi bikoresho byo mu gikoni.

Dusabimana Speciose, ucunga imwe mu maresitora yo mu Mujyi wa Gakenke, agaragaza uko ikibazo kimeze muri aya magambo…

“Egoo! Iki kibazo kirarenze; sinkubeshya, igihe kiri kugera amazi tukayabura burundu akazi kagahagarara ubundi ugasanga amasahani bamaze kuriraho aragerekeranye, ubwo n’amazi turi gukoresha turi kuyavomesha ku kagezi gatemba kari ahitwa Mugasayo.”

Abaturage bo mu Mirenge ‘bifashije’ bo mu Mirenge iherutse kwibasirwa n'ibiza ubu bari gukoresha ingorofani bashakisha amazi (Ifoto/Umurengezi R)
Abaturage bo mu Mirenge ‘bifashije’ bo mu Mirenge iherutse kwibasirwa n’ibiza ubu bari gukoresha ingorofani bashakisha amazi (Ifoto/Umurengezi R)

Amakuru atangwa n’abaturage n’ubuyobozi bubana umunsi ku wundi n’abaturage, yemeza ko hari bamwe mu banyamaresitora ubu bari gutekesha amazi atemba mu bishanga, gusa ku ruhande rw’abavugwa ntabwo babyemera.

Ikibazo cy’amazi kandi kibangamiye n’ibigo nderabuzima cyo kimwe n’amashuri ari mu bice bitandukanye biherutse kwibasirwa n’ibiza hirya no hino mu Karere ka Gakenke; hose intero n’inyikirizo ni uko badafite amazi meza kuva bibasirwa n’ibiza mu byumweru bibiri bishize.

Icyo Akarere ka Gakenke Kavuga…

Uwimana Catheline, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ikibazo cy’amazi muri Gakenke ‘gihangayikishije’ kandi kirenze ubushobozi bw’ako karere, gusa ngo cyamaze gushyikirizwa inzego zisumbuye.

Cyakora Uwimana avuga ko mu bushobozi bw’Akarere ka Gakenke, kiteguye gusana imigezi yo mu Murenge wa Gakenke gafatanyije na ‘Medicus Mundi’, umufatanyabikorwa wako mu by’ubuzima, ku buryo mu minsi ibiri abaturage bazaba bongeye kuvoma.

Ni igikorwa Uwimana atangaza ko kizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga eshatu, kandi kuba haherewe ku Murenge wa Gakenke ngo ni ukubera ko ari wo ufite ikibazo gikomeye aho ngo imiyoboro y’amazi ireshya na kirometero 13 yose yangiritse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke butangaza ko muri buri murenge wibasiwe n’ibiza hari ikibazo cy’amazi.

Akagezi rukumbi ubu kari gukoreshwa n'abatuye mu mujyi wa Gakenke nyuma y'uko indi migezi isibwe n'inkangu(Ifoto/Umurengezi R)
Akagezi rukumbi ubu kari gukoreshwa n’abatuye mu mujyi wa Gakenke nyuma y’uko indi migezi isibwe n’inkangu(Ifoto/Umurengezi R)

Ku birebana n’igihe imigezi yo mu yindi mirenge izakorerwa maze abaturage bakongera kuvoma amazi meza, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke butangaza ko bwamaze ‘gutanga raporo muri za minisiteri’ harimo ishinzwe ibiza no gucyura impunzi, iy’ibikorwa remezo n’iy’ubutegetsi bw’igihugu hakaba ngo hagitegerejwe ubufasha.

Source Izubarirashe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/abana.jpg?fit=696%2C522&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/abana.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONBenshi mu baturage bo mu Mirenge y'Akarere ka Gakenke iherutse kwibasirwa n'ibiza bari kuvoma muri ubu buryo Abatuye mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke iherutse kwibasirwa n’ibiza bugarijwe n’ibura ry’amazi, barakoresha ibirohwa byo mu bishanga kuko myinshi mu migezi bavomagaho yahitanywe n’inkangu. Ni ikibazo kivugwa mu Mirenge ya Gakenke, Minazi, Rushashi, Mataba,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE