Ni mudutabarize kuko ingamba zo kwirinda koronavirusi zitumereye nabi.
Mperuka kubandikira mbabwira ukuntu ibintu byo kuguma murugo bitugeze ahabi ariko nti mwatangaje inyandiko yanjye. Reka nizere ko noneho muri bwemere kuntumikira kuko ikibazo cy ‘ ubujura muri karitiye kimeze nabi cyane ! Murwanda twari dusanzwe turi abakene , tukamenya guca bugufi ariko ndabona ibintu bijya iwandabaga rwose.
Leta y’ u Rwanda yafashe ingamba zikomeye mukuturinda iki cyorezo ariko turabona hari izitwongerera ibibazo kurusha kubikemura.
Nk’ uyu munsi nabonye aka gafoto k’ umu minisitiri w umudamu , nsomye amagambo aherekeza iyo foto agahinda karanyica!
Nagirango musubize mubwira nti uko gutinyuka no kwishakamo ikizere si ubwa none. Twirirwa dutembera mumugi nk abatazi iyo bava niyo bajya dushakisha icyo twakora!
Uwagerageje agakora iyo bwabaga akicururiza imbuto se ntibamubuza gucuruza? Uyu munsi kumasoko hari abicaye bararira !
Ariko ibyo iby’ ubushomeri sibyo binzinduye . Nagirango nsabe polisi yacu kuba maso kuko kuva barekuye ibirara byabaga kwa Kabuga igikondo bigiye guhinduka ikibazo kirekire! Ubu amasakoshi barashimuta , utuyira two muri cartier ntitukuri nyabagendwa. Amabandi atumereye nabi. Nimudutabarize , wenda polisi hari uko yacyemura iki kibazo kutari byabindi byo kwica nta bisobanuro.Nubundi , inzara yari itumereye nabi none ubu ibisambo byiraye muri karitiye nyinshi bitega umuhisi n’ umugenzi ! Turatabaza ! Kandi turanishinganisha .
Nihashyirweho ingamba zo kurwanya koronavirusi kugirango tuyirwanye ariko ntawe uhahungabaniye.
[NB- Kumpamvu z’ umutekano we uwatwandikiye aduha aya makuru twirinze gutangaza amazina ye.]
Samuel Kamanzi.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/ni-mudutabarize-kuko-ingamba-zo-kwirinda-koronavirusi-zitumereye-nabi/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/08/20200819_231738.jpg?fit=960%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/08/20200819_231738.jpg?resize=140%2C140&ssl=1LATEST NEWSOPINIONTRUTH & RECONCILIATIONWHO WE AREMperuka kubandikira mbabwira ukuntu ibintu byo kuguma murugo bitugeze ahabi ariko nti mwatangaje inyandiko yanjye. Reka nizere ko noneho muri bwemere kuntumikira kuko ikibazo cy ' ubujura muri karitiye kimeze nabi cyane ! Murwanda twari dusanzwe turi abakene , tukamenya guca bugufi ariko ndabona ibintu bijya iwandabaga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS