Ibibazo Mwalimu yifuje kubaza Joseph Ngarambe mu rwego rwa politique y’abanyarwanda ikorerwa mu buhungiro.

Joseph Ngarambe, nitwa Mwalimu, nkaba ndi umwanditsi n’umushakashatsi, nkaba kandi ndi inararibonye mu bibazo bireba Politique y’u Rwanda

 

Natangiye kwandika ku bizazo by’urwanda muri 1982, kugeza uyu munsi .

 

Namenyekanye cyane ku masesengura arebana ‘nibintu bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu cyacu, ndetse n’akarere kacu.

Nta bintu byigeze biba mu buzima bwa politique yi’gihugu cyacu, ntarabanje kugira icyo mbivugaho, cyangwa ngo bibe nkuko nabivuze .

Abantu bose , cyangwa benshi baba aba sivili cyangwa abasirikare bari ku butegetsi muri kiriya gihugu cyitwa Urwanda, ndabazi bihagije, kuko benshi nabakozeho amasesengura , cyangwa mbazi kugeza no mungo zabo, kukazi aho bakoreraga se, cyangwa ahandi hose twaba twarahuriye mu bibazo bireba ubuzima bw’igihugu cyacu.

Nkaba ntakwibagirwa kukubwira ko ndi umwe mu bantu batarenze babiri gusa bagize amahirwe yo kugera cyangwa gutunga amakuru yibanga areba ubuzima bw’igihugu, nabagituye kurusha abandi kandi batagira ubwoba bwo gushyira hanze ibyo bamenye byose.

Bivuze ko nigereye ku masoko (sources) menshi y’ibihugu bikomeye bikunze gukusanya amakuru areba isi; cyane cyane areba akarere kacu.

Nyuma yo ku kwibwira mu nshamake reka ngere ku cyanzinduye.

Joseph Ngarambe, ubu uri umwe mu bavuga ko biyemeje gukora politique yo mu buhungiro.

Dukurikije amarorerwa yabaye mu rwanda mu myaka itandukanye no mu bihe bitandukanye, abantu benshi bari muri bamwe bafite inyota yo kuyobora abanyawanda, twasanze ari ngombwa ko abo bantu bakora politique, twajya tubabaza ibibazo bagomba gusubiza abaturage baba babatezeho byinshi.

Ibibazo tubaza biba bifasha abaturage kumenya abo bantu bifuza kubayobora abaribo, ninzira zubuzima banyuzemo .

Dore amateka yawe muri make twabashije gukusanya twifuza ko wagira icyo uyavugaho. 

Ukomoka mu karere kahoze ari perefegitura ya Butare, muri komine Mbazi. Ubu hitwa i Huye.

Hagati ya 1991 kugeza 1994 wabarizwaga mu  shyaka rya PSD. Ndetse uri no muri komite nyobozi yaryo.

Ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda n’ibikuvugwaho wowe ubwawe :

Ubwo Felicien Gatabazi, yicirwaga ikigali muri gashyantare Tariki ya 21-22 umwaka 1994.
Ubwo bwicanyi bukaba bwari buyobowe nabantu bo muri FPR bakurikira :

Lieutenant Godfrey Ntukayajemo alias Kiyago warucumbitse kwa , Gatete Polycarpe uyu wanaje kuba senateri mu butegetsi bwa FPR.

Abandi bagize uruhare mw’iyicwa rya Gatabazi akaba aribo:

  1. Hubert Kamugisha
  2. Mahoro Amani

Aba bicanyi bakaba bari bihishe ku mugore wakoraga akazi ko gutwara taxi voiture mu mugi wa Kigali witwa Emerita Mukamurenzi, nawe wahise yicwa na FPR kandi yarayifashije mu gucumbikira abicanyi  bayo, kugira ngo atazagira icyo atangaza kuri ubwo bwicanyi bwari bumaze gukorerwa Gatabazi..

Byagenze bite ? uruhare rwawe rwabaye uruhe ?

Muri uwo mugoroba , abantu wali uyoboye, ubitirira kuba abayoboke bo mwishyaka rya PSD, wabasabye ko bateranya amafranga , hagashakishwa abicanyi bahita bajya ibutare kwica Docteur Bararengana Séraphin wavukanaga na Habyarimana Yuvenali wari Perezida wa Repubulika.

Amafranga yarateranyijwe uhita ubona abantu bo gukora ako kazi k’ubwicanyi, maze bahaguruka i Kigali berekeza iya Butare.

Uwitwa Miriyana wakoraga i Cyangugu, nawe wo mw’ishyaka rya PSD mwaje kuvugana nawe akubwira ko uwitwa Martin Bucyana wari Perezida wa CDR yahagurutse icyangugu yerekeza ikigali ariko anyunze I Butare.

Nibwo wongeye guha amabwiriza ba bicanyi bawe, wowe ubwawe, ko bashakisha imodoka itwaye Martin Bucyana nawe akicwa.

Ibi niko byagenze, kuko abicanyi wari wohereje basanze Dr. Bararegana yabimenye ndetse yahungishijwe nabari bashinzwe kumurinda, nibwo mwatangiye noneho gahunda yo gushakisha aho Martin Bucyana yaba aherereye.

 

Martin Bucyana yaje kuboneka, aboneka muri komine uvukamo ya Mbazi ndetse hafi y’iwanyu. Abantu wari wohereje kumwica bamutsinda kuri komine Mbazi, yanabanje guhungira ku witwa Nkundabagenzi, bikananirana akajya ku biro bya komine Mbazi, ariko kubera amabwiriza  wari wahaye abo bicanyi , Martin
Bucyana yaje kwicwa.

Tugire ikindi tukubaza cyerekenye no gusibanganya ibimenyetso mu rukiko mpuzamahanga:

Byavuzwe kenshi ko urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rumaze kujyaho, kubera ko nta bimenyetso rwari rufite rwagombaga gukoresha abantu rwahisemo cyango rwahitiwemo, kugira ngo rwemeze ibyaha rwifuzaga ko byemerwa. Hashyizweho abantu bashinzwe gushakisha ibyaha by’ibihimbano, ibyaha by’ibinyoma , maze hagashakishwa abatanga buhamya b’abahimbano bajya kubishinja abaregwa Arusha.

Wowe rero nka Ngarambe Joseph ni wowe wafashe akazi ko kujya kubwira abaregwaga bari bafungiye mu rukiko rwa Arusha kwemera ibyaha , uzi neza ko bamwe ntabyo bakoze, nyuma bamara kubyemera, imiryango yabo ikoherezwa mu bihugu by’ Uburayi guhabwayo ubuhungiro, ku kiguzi cyo kwemera ibyaba batakoze.

Aka kazi waragakoze, bigeza naho ubwira abantu ko kwemera ibyaha , naho waba utarabikoze ariko ukabihererwa amafranaga, n’umuryango w’uregwa ukoherezwa mu bihugu byo hanze ko nta kibazo cyaba kirimo.

Ibi byatumye abantu benshi baharenganira, kuko abacitse kwicumu ntibabashije kubona ubutabera bifuzaga kubera ko iyo mikorere yawe yatumye abantu benshi bafungurwa bitewe n’uko urukiko rwasanze ibyo baregwaga byose byari ibihimbano.

Uwitwa Hassan Ngeze wali afungiye muri urwo rukiko ubu akaba yarakatiwe, mwahuriye aho Arusha. Ubwo mwahuraga we yakubwiye ko ahubwo urimo uhemukira abanyarwanda, ubagerekaho ishyano batakoze. Ngeze yakomeje akubwira ko nabatutsi bacitse kw’icumu urimo ubahemukira kuko imikorere yawe igayitse yo gushakisha ibyaha by’ibihimbano izatuma abacitse kw’icumu batamenya neza ibyababayeho.

Hassan Ngeze ubwo yaje kukwereka inyandiko wigeze kwadika wemera ubwicanyi wagizemo uruhare buhagitana Martin Bucyana; maze uhita uvuga ko utazongera kubonana nawe, mupfuye ko wasanze agufiteho amakuru menshi wowe utali uzi ko ayafite.

Ulibuka ku nyuma yahoo FPR imaze kubona imyifatire yawe yaguhaye ikiraka cyo kuneka Madame Carla DELPONTE icyo gihe  wali Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiliweho u Rwanda rwa Arusha?

Iribuka ko wameye kandi ugakora icyo kiraka cya FPR ukajya uha Kagame ubwe amakuru y’ibyo wanetse mulimo gukinana Tenis kuli Cercle Sportif mu Rugunga? Ibyo byose urabyibuka?

Turangirize ku gitabo cyawe bita agenda yawe yo muli 1993- 1994.

Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi baje kugwa kunyandiko wari waragejeje ku buyobozi bw’ishyaka PSD utanga amazina yabatutsi bayobotse FPR ngo banze gukorana na PSD ariko bakaba bari bihishe muri PSD.

Aba bantu bari kuli liste wakoze bose baje kwicwa muli genocide. Iki cyaha ukaba ugomba kuzakiburana mu Rwanda, ukuntu abantu wanditse muri agenda yawe bishwe bose.

Dore ibibazo bicye njye nifuza yuko wazasubiza:

  1. Uremera ko ibi byanditse muki iyi nyandiko aribyo ?
  2. Uremera uruhare rwawe mu gusenya u Rwanda ukoresheje ubwicanyi navuze mui iyi nyandiko ?
  3. Urateganya kuzasaba imbabazi abanyarwanda bababajwe cyangwa bahekuwe n’imyitwarire yawe mu gihe cy’amashyaka ?

Ibibazo bya matsiko :

  1. Mbese waba wifuza ko wahabwa ibimenyesto byanditse, ndetse harimo n’amajwi yawe akubiyemo ubuhamya bugufata budashidikanywaho kandi bugushinja ibi byose bikubiye muri iyi nyandiko ?

Mbese koko waba warigeze guhura na Hassan Ngeze mu rukio rwa Arusha mukaganira kuri biriya bibazo byavuzwe ruguru ?

Nta hantu se waba waranditse usaba imbabazi cyangwa usobanura uruhare rwawe mu rupfu rwa Martin Bucyana ?

Nyuma y’iyi nyandiko se, urunva umurongo wawe wa politique ugomba gukomeza uko uteye kuri ubu utabanje gusaba imbabazi?

Mbese uhuye na bene wabo w’abo bantu bose wagambaniye bakicwa, wababwira iki ?

 

Ndagushimiye .

Mwalimu.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/ngarambe-1.jpg?fit=640%2C430&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/ngarambe-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONIbibazo Mwalimu yifuje kubaza Joseph Ngarambe mu rwego rwa politique y’abanyarwanda ikorerwa mu buhungiro. Joseph Ngarambe, nitwa Mwalimu, nkaba ndi umwanditsi n’umushakashatsi, nkaba kandi ndi inararibonye mu bibazo bireba Politique y’u Rwanda   Natangiye kwandika ku bizazo by’urwanda muri 1982, kugeza uyu munsi .   Namenyekanye cyane ku masesengura arebana ‘nibintu bitandukanye bireba ubuzima...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE