Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Mutesi Jolly w’imyaka 19 y’amavuko ureshya na 1.75, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Igisonga cya Kabiri cyabaye Mpogazi Vanessa naho igisonga cya mbere kiba Kwizera Peace Ndaruhutse.

Irushanwa ryatangiye kuwa 9 Mutarama 2016 i Musanze, ahabereye igikorwa cyo gutora abakobwa bane bahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah, na Harerimana Umutoni Pascaline.

Bidatinze izindi Ntara zaje gukurikiraho maze mu Burengerazuba hatorwa Umutoni Balbine,Umuhumuriza Usanase Samantha na Mutesi Jolly.

Hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo , yari ihagarariwe na Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho.

Naho Intara y’u Burasirazuba hatorwa Nikita Kaneza, Akili Delyla, Ariane Uwimana, Abi Gaelle Gisubizo na Uwase Rangira Marie d’Amour.

Amajonjora yasorejwe i Kigali ku itariki ya 23 Mutarama 2016 ahatowe abakobwa icyenda: Mpogazi Vanessa, Ange Kaligirwa, Mutesi Eduige, Mutoni Jeanne, Ashimwe Fiona Doreen, Kwizera Peace Ndaruhutse, Umunezero Olive, Ikirezi Sandrine na Naima Rahamatali (waje kwivana mu irushanwa).

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2016 ni Mike Karangwa, Umubyeyi Clotilde, Betty Sayinzoga, Gilbert Rwabigwi na Muvunanyambo Apollinaire.

Kundwa Doriane yambitse ikamba Mutesi Jolly umusimbuye

Ku isaha ya saa yine n’iminota 35 nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Mutesi Jolly ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016.

Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye.

UKO IGIKORWA CYAGENZE

Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abeza kandi b’abahanga kurusha abandi. Ku rwego rw’igihugu ubu hasigayemo abakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa mbere.

Abakobwa 15 bahataniye Miss Rwanda ni:

1. Akili Delyla
2. Isimbi Eduige
3. Karake Umuhoza Doreen
4. Kwizera Ndaruhutse Peace
5. Mpogazi Vanessa
6. Mujyambere Sheilla
7. Mutesi Eduige
8. Mutesi Jolly
9. Mutoni Balbine
10. Mutoni Jane
11. Umuhoza Sharifa
12. Umutoniwabo Cynthia
13. Uwamahoro Solange
14. Uwase Rangira Marie D’Amour
15. Uwimana Ariane

- Muri iyi minota Dj ari kuvanga imiziki ari nako abafana basimbukira hejuru n’ibyapa biriho amafoto y’abakobwa bashyigikiye. Buri wese ari kwerekana ko uwe ari we ugomba gutsinda.

Buri wese afite uwo ashyigikiye

Umuyobozi w’agateganyo wa Cogebanque, Muremangingo Rachid (ibumoso) akurikiranye iki gikorwa

- Intebe z’abagize akanama nkemurampaka zateguwe kare.

- Abagize akanama nkemurampaka bamaze kuhagera, barimo : Mike Karangwa, Umubyeyi Clotilde, Betty Sayinzoga, Gilbert Rwabigwi na Muvunanyambo Apollinaire.


- MC Claude Kabengera ahamagaye abakobwa 15 ngo biyerekane bwa mbere. Aba bakobwa babanjirijwe n’abakaraza , nyuma buri wese agiye gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka abazwa ibibazo.

- Abakobwa bose uko ari 15 bari kubazwa ibibazo mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

Kwizera Peace

Mpogazi Vanessa

Mutoni Balbine, Isimbi Eduige na Mutesi Jolly

Isimbi Eduige

Uwase Rangira D’Amour uherutse gutsinda ikizamini cya Leta

- Akanama nkemurampaka kagiye guteranya amanota kanatangaze abakobwa batanu bagomba guhatana mu cyiciro cya nyuma.

Ari guteranya amanota

Mike Karangwa na mugenzi we bari guteranya amanota


- Kundwa Doriane n’abamugaragiye muri 2015 baje kureba abagiye kubasimbura.

Fiona Mutoni Naringwa, Akacu Lynca na Kundwa Doriane

Bagwire Keza Joanah, Nyampinga w’Umuco

Gasana Darlene, Miss Congeniality 2015 na Uwase Vanessa Raissa, Igisonga cya Mbere cya Miss Kundwa Doriane

- Umuhanzi Jules Sentore mu mudiho w’indirimbo gakondo n’abakobwa bose bahatanira Miss Rwanda 2016.

Biyerekanye mu mbyino gakondo

Mu minsi bamaze mu mwiherero bigishijwe guhamiriza

Bose barashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda

Bategereje n’amatsiko menshi

- Abakobwa bari kwiyerekana mu mwambaro w’ibirori, nyuma abagize akanama nkemurampaka baratangaza batanu ba mbere batoranywamo Nyampinga w’u Rwanda.

Batangiye ari 15 none hasigayemo batanu gusa


- Abakobwa batanu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma:

1.Kwizera Ndaruhutse Peace
2.Mpogazi Vanessa
3.Mutesi Jolly
4.Umuhoza Sharifa
5.Uwase Rangira Marie D’Amour

Umuhoza Sharifa, Uwase D’Amour, Peace Kwizera na Vanessa Mpogazi bakomeje mu cyiciro cya nyuma

Ibyishimo ni byose ku bakomeje

Mpogazi Vanessa

Uwase Rangira D’Amour

Mutesi Jolly

Kwizera Peace Ndaruhutse

Umuhoza Sharifa

- Hagezweho umurishyo w’ingoma, abakaraza bo mu Itorero Imena riri gususurutsa ibirori mu gihe akanama nkemurampaka kagiye kwiherera bwa nyuma gateranye amanota ari nayo ashingirwaho mu gutangaza Nyampinga w’u Rwanda.

Abakobwa batsinze ni:

- Kwizera Peace Ndaruhutse: Miss Photogenic
- Umuhoza Sharifa : Miss Popularity
- Mutoni Jane: Miss Heritage
- Uwimana Ariane: Miss Congeniality
- Umuhoza Sharifa: Igisonga cya Kane
- Uwase Rangira Marie D’Amour : Igisonga cya Gatatu
- Mpogazi Vanessa: Igisonga cya Kabiri
- Kwizera Peace Ndaruhutse: Igisonga cya Mbere
- Mutesi Jolly: Nyampinga w’u Rwanda

Kwizera Peace (igisonga cya mbere), Uwimana Ariane we yabaye Miss Congeniality

Kwizera Peace (Igisonga cya mbere, Uwimana Ariane (Miss Congeniality) na Umuhoza Sharifa (Igisonga cya kane na Miss Popularity)

Mutoni Jane yabaye Miss Heritage

Mpogazi Vanessa yabaye igisonga cya Kabiri

Miss Rwanda Mutesi Jolly na Kwizera Peace igisonga cye cya mbere

Hano bari basigaye ari babiri: Jolly na Peace

Mutesi Jolly ni we watsinze

Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda

Akanyamuneza kari kose kuri Mutesi Jolly

Kundwa Doriane yambitse ikamba Mutesi Jolly umusimbuye

Ifoto y’urwibutso ya Miss Mutesi Jolly na Kundwa Doriane

Umuyobozi w’agateganyo wa Cogebanque, Muremangingo Rachid yashyikirije Jolly urufunguzo rw’imodoka

Mutesi Jolly n’ibisonga bye

Inseko ya Nyampinga w’u Rwanda 2016