MPYISI N’ABAHINDIRO B’IBIGARASHA EJO BALI BIBYE UMUGOGO W’UMWAMI MULI FUNERAL HOME IMANA IKINGA AKABOKO.
Ejo ba bahindirokazi Mukabayojo Christine na Angela Muka Kale Kayihura n’urubyaro rwabo balikoze bajya kwiba umugogo w’Umwami aho ubitse muli Money & King Vienna Funeral Home ali nta burenganzira babifitiye! Barabangiye ngo batera amahane aho karahava n’Angela uvuga make aratobora naho Christina we utazi icyongereza yavugirwagana n’umwana we Junior. Money & King Funneral Home yahise ihamagara bwana Boniface Benzinge n’umukuru wa King Kigeli V Foundation ba bamenyesha ko baje gutwara umugogo w’Umwami bitwaje ibipapuro bitemewe n’amategeko ya Amerika.
Boniface Benzinge yahise ahasesekara abereka impapuro z’uko nta burenganzira bafite ndetse ko n’Umwami yali impunzi ko umugogo we udashobora gujyanwa mu gihugu yali yarahunze. Mu mategeko mpuzamahanga agenga impunzi ntiyemera ko umuntu ajya mu gihugu yahunze yaba muzima cyangwa ali intumbi.
Banyarwanda, banyarwandakazi, ni mwumve ishyano nk’iryo balimo ba tekinika kandi bali bemereye rubanda rw’Umwami rushaka kumusezeraho ko ruzaza kuli iliya Funeral Home kumusezeraho kuli uyu wa gatandatu saa munani kugeza saa kumi !? Iyi n’Amerika nta tekinika zibamo.
Ibi koko si ibyemeza ko aba bakobwa baliye intonorano za Kigali!
Twumvise ko abo Bakabayojo bombi barwanira ingoma y’ubwami kubera ko ngo Speciosa Mukabayojo niwe uva indimwe kwa se na nyina kwa Musinga, ngo barashaka kwimika Frank Gisa mwene Ruzibiza musaza wa Christine Mukabayojo kugirango akorane na leta ya Kigali kuko uwo musore n’ikigoryi kibeshya kurusha shitani, gishobora gukoreshwa uko babishaka.
Mw’ibaze namwe, uwo Christine ukorera Rujugiro I Bujumbura, akaba ajya I Kigali uko yishakiye kubera ko umugabo we w’umuhutu w’umurundi akorera Kigali ndetse akaba akorera leta zombie bikaba binatumye ibintu bya Rujugiro bilinzwe nta wubikoraho.
Ibicika byose rero ngo byapfuye kare kuko uwo Christina na Angela, baje gahunda icyura umugogo w’umwami bayifite, baje bashuka umulyango waje kubafasha ko bali kumwe, k’umunota wa nyuma nibwo baberetse igihandure, uwo Christine w’igishegabo ushaka gutegeka ibintu byose mu bugoryi atanabanje no kumenya amategeko agenga ubuhunzi bishobora ku mukoraho akaba yanafungwa we na angela; ibyo batekinika n’ubujura bw’indenga kamere!
Umulyango yamaze kuwucamo ibice ndetse yaranawuhunze awuha akato atitaye no bukuru bwa Rwighemera Gerald mu byara we wali waje ahuruye ngo bafatanye ndetse n’abandi bose bo mu mulyango. Ibyo balimo byose n’amahano kandi abakurambere barabakoraho muraza kubyibonera
Banyarwanda rubanda rw’Umwami, ni muhagurukire limwe twamagane ibi bigarasha by’abahindiro na leta ya Kigali ilimo kubakoresha.
Abahindiro batavanze,
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/mpyisi-nabahindiro-bibigarasha-ejo-bali-bibye-umugogo-wumwami-muli-funeral-home-imana-ikinga-akaboko/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/mpyisi.jpg?fit=827%2C552&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/mpyisi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLD Ejo ba bahindirokazi Mukabayojo Christine na Angela Muka Kale Kayihura n’urubyaro rwabo balikoze bajya kwiba umugogo w’Umwami aho ubitse muli Money & King Vienna Funeral Home ali nta burenganzira babifitiye! Barabangiye ngo batera amahane aho karahava n’Angela uvuga make aratobora naho Christina we utazi icyongereza yavugirwagana n’umwana we Junior....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS