Image result for christine rusagara

Umuryango wa Rusagara

Ku munsi wagatandatu taliki ya 27/08/2016 imbaga y’abantu yateraniye kuri kiriziya ya Holy Trinity ahitwa Swiss Cottage gusezera ku mubiri wa nyakwigendera Christine Madam wa General Frank Rusagara, wazize indwara ya Cancer kwitariki ya 18/08/2016.

Muriyo mbaga yateranye harimo abantu bingeri zose, abanyarwanda, abazungu, abanyamahanga bose, abanyamadini, nabihay’Imana, abadiplomate n’abanyepolitiki bamashyaka menshi.

Mubari kwisonga muruwo muhango, harimo abagize umuryango mugari wa Rusagara ugizwe n’abanyarwada n’abanyamahanga. Bitewe nuko imiryango ya Rusagara niya Mzee Byanyima bafitanye isano, Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye umunyapolitiki w’ikyamamare muri Uganda akaba n’umuyobozi wa Oxfam nawe yarahari, yakomeje kugaragara aganira n’abantu baraho.

Abana ba Rusagara babonekaga nkabantu bakomeye, wabonaga ntagahinda kenshi bafite ndetse nubwo papa wabo Gen. Rusagara na nyirarume Col. Tom Byabagamba batashoboye kuhaba kuberako bafungiye i’Rwanda.

Byagaragaye ko abana asize babyakiriye neza kuko bakiriye abaje guherekeza nyina mu mutuzo bigaragara ko ababana bahawe uburere, umwe mubaraho ati abana barezwe na Rusagara na Christine bagomba kuba abagabo.

Icyashimishije benshi nuko mubahateraniye hajemo abantu baturutse hose haba muri ambassadde yu Rwanda ndetse nabakina za Politiki muri RNC nahandi ariko bose baganiraga neza mu mutuzo bibuka ubuzima bwa nyakwigendera Christine Rusagara.

Umwe mubafashe ijambo ry’umuryango yavuze ko Christine Rusagara agiye gusyirwa mu bubiko aho azavanwa ajyanwa guhambwa kw’ivuko mu Rwanda.

Imana Imuhe iruhuko ridashira

Justine Mbabazi London