Miliyoni zirenga 450 Frw z’abacuruzi ba Caguwa ziri gutikirira MAGERWA
*Barasaba Leta kubafasha ntibahombe miliyoni zirenga 450 batanze ku bicuruzwa biheze magerwa
*Guverinoma iti “nimutabikorayo vuba igihombi kiziyongera.”
Ishyirahamwe ry’amasosiyet atumiza, akaranguza, ndetse agacuruza imyenda n’inkweto bya Caguwa mu Rwanda riratangaza ko rifite Kontineri (container) zigera ubu kuri 38, zifite agaciro karenga miliyoni 450 zafatiriwe muri MAGERWA kubera ko zagonganye n’izamurwa ry’imisoro kuri Caguwa none bananiwe kuzikurayo.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wo guca Caguwa mu karere, no guteza imbere inganda; Kuva tariki 01 Nyakanga, umusoro ku myenda ya caguwa wavuye ku madolari ya Amerika 0.2 ugera ku madolari 2.5 ku kilo (wizamutseho 1,250%), naho ku nkweto uva ku madolari 0.5 agera kuri 5 (wazamutseho 1,000%).
Kamali Emmanuel, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’amakompanyi 15 atumiza ndetse agacuruza imyenda n’inkweto bya Caguwa mu Rwanda avuga ko bamenyeshejwe ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 01 Nyakanga 2016, habura ibyumweru bibiri gusa ngo itariki igere, kuko ngo babimenyeshejwe ku itariki 16 Kamena 2016.
Kamali avuga ko bamenye aya makuru hari abacuruzi bari baramaze gupakira ibicuruzwa biri mu bwato kandi ngo ‘Container’ ishobora gutwara amezi abiri cyangwa atatu mu nzira kuko babitumiza mu bihugu bitandukanye.
Ati “Byatugoye,…ntabwo tuba dupakiye ubwato turi twenyine haba hariho ibintu byinshi cyane, amato akagenda aparika mu gihugu runaka, ku cyumbu runaka agakuramo ibintu akongera agakomeza.”
Kubera ko batabimenye kare, ngo hari ibicuruzwa byabo biri muri container 42, gusa ubu hasigaye 38, byageze muri MAGERWA itariki yo gusoresha ku giciro gishya yarageze.
Ubusanzwe, ngo container imwe y’imyenda cyangwa imweto ngo ibatwara yabatwaraga miliyoni ziri hagati ya 17 na 25 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko 38 ziri muri MAGERWA zifite agaciro karenga miliyoni 450.
Yagize ati “Dufite ikibazo kituremereye,…dufite ibintu byari byarapakiwe, byari byarageze mu bwato dutekereza kuri tariff (igiciro) ya cyera (kuko ntitwari tuzi ko rizajyaho umunsi uyu n’uyu),… bigeze hano tunanirwa kubi deduwana (dédouaner), kuko container imwe hatariho TVA wari uzi ko usora miliyoni 6, wena ukongeraho na miliyoni 4 za TVA, bagahita bagusaba miliyoni zigera kuri 200, icyo gicuruzwa ntabwo washobora kugicuruza,…bitubera ikibazo kirekire n’ubu ibicuruzwa biracyariyo ntabwo turabisorera.”
Aba bacuruzi batumiza Caguwa hanze bavuga ko kuko umusoro wanganaga ku nkweto n’imyenda, ngo ubundi container imwe bayisoreraga umusoro uri hagati ya 9,500.000 na 10,200,000 harimo n’umusoro ku nyongeragaciro TVA.
Ku musoro mushya, ngo ubu container imwe y’imyenda baracibwa umusoro wa miliyini 62, naho container imwe y’inkweto bagacibwa miliyoni 123 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kamali Emmanuel avuga ko nyuma yo kugongwa n’uyu musoro uhanitse ku bintu bari batumije itegeko ritarajyaho, ngo babirekeye muri MAGERWA ahubwo bandikira MINECOFIN, MINICOM, RRA, RDB, na PSF babamenyesha ikibazo bagize kugira ngo barenganurwe ariko biba iby’ubusa.
Akavuga ko mu gihe batarasubizwa, ziriya Container 38 zimaze amezi abiri muri MAGERWA, ku buryo ubu ba nyirazo bamaze kujyamo MAGERWA umwenda w’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 45,600,000, kuko imwe ngo yishyuzwa 1,200,000 buri kwezi.
Ati “Ikifuzo nk’abantu bacuruza Caguwa bagifite n’ibintu muri MAGERWA, ni uko mwadufasha nk’uko n’ubundi musanzwe mufasha Abanyarwanda, ibyo bintu twari twaratumije tutaramenya ko iryo tegeko ririho, mukatwemerera tukabyishyura kuri tarrif yari isanzwe.
Dufite ikibazo cy’igihombo gikomeye, kuko n’iryo shoramari muduhamagarira gukora tuzazikoresha ayo mafaranga afatiriwe ahongaho.”
Kuri ibi bibazo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko ntacyo Leta yagikoraho kuko hakurikizwa itegeko ryashyizweho n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Avuga kandi ko akurikije uburyo Caguwa yinjijwe mu gihugu cyane mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, bigaragaza ko abantu bari bazi ko itegeko rizatangirana n’ukwezi kwa karindwi.
Ati “Icyemezo kirafashwe ku rwego rwa EAC, iyo gifashwe nta nubwo itegeko rikorerwa hano, rikorwa mu bunyamagabanga bwa EAC,…twarabasobanuriye tuvuga ko ibyo ntacyo yakora.
Ntabwo Leta yakwicara ngo igure ibyo mwatumije, ntabwo twahindura itegeko kuko ntitubifitiye ububasha, kandi ibi twabivuze mbere ibimenyetso byose birahari,…nta rwitwazo, niba waragize ibibazo ntabwo tubyishimiye ni bibi ariko Leta ntabwo dufite icyo twagufasha.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, we agira inama aba bacuruzi ko bagana amabanki bagafata inguza bakabikura muri MAGERWA, aho kugira ngo babirekere yo bizagere n’aho babaca amafaranga y’umurengera.
Ati “Gukomeza gutekereza ko Leta izagera aho igakuraho iriya misoro kuri iyo komande mutubwira, ubuse abari kubizana bishyuye imisoro bakabyinjiza mu Rwanda muzacururiza ku isoko rimwe cyangwa muzacururiza ku masoko atandukanye? Urumva yuko ibyo bintu bitagishobotse rwose mushyire mu gaciro.”
Ishyirahamwe ry’abacuruza Caguwa rivuga ko hari bamwe muri bagenzi babo babonye imisoro izamuwe ibicuruzwa batumije bitarinjira mu gihugu, ngo bahitamo kubyohereza ku masoko ya Uganda na DR Congo babicuruza muri macyeya aho kugira ngo bahombe.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/miliyoni-zirenga-450-frw-zabacuruzi-ba-caguwa-ziri-gutikirira-magerwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/containers.jpg?fit=800%2C495&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/containers.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATION*Hari Sosiyete 15 zatumizaga container 600 z’imyenda n’inkweto bya Caguwa ku mwaka *Barasaba Leta kubafasha ntibahombe miliyoni zirenga 450 batanze ku bicuruzwa biheze magerwa *Guverinoma iti “nimutabikorayo vuba igihombi kiziyongera.” Ishyirahamwe ry’amasosiyet atumiza, akaranguza, ndetse agacuruza imyenda n’inkweto bya Caguwa mu Rwanda riratangaza ko rifite Kontineri (container) zigera ubu kuri 38, zifite...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS