Major Nkubana afungiye ku Mulindi wa Kanombe
Amakuru ageze ku Kinyamakuru inyenyeri aremeza ko Major Nkubana akiriho kandi afungiye ku Mulindi wa Kanombe. Nkubana yafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania aho yasuraga inshuti nabavandimwe ahita ajyanwa mu Rwanda, nubwo bwose afite ubwenegihugu bw’uBubiligi ntibyamubujije gushimutwa.
Leta ya Kigali ikomeje guterera agati mu ryinyo kw’ifungwa rya Major Nkubana, igihugu cy’ububiligi ndetse n’umuryango wa Nkubana bakaba bakomeje gusaba leta y’uRwanda gushyikiriza Nkubana ubucamanza ngo ashobore kwisobanura.
iperereza rirakomeje
Aliko uzi ko muteta? no afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi? Ibyo se bivuze iki? Aliko se ubundi umuntu nka Nkubana ni gute atinyuka akajya mubihugu byo mukarere? Umuntu uzi uko byagendekeye Mushayidi, Charles Ingabire, Mutabazi n’abandi, ni gute yakwidegembya ngo agiye mukarere kandi we azi ko ali umuhiigo ukomeye kuli Kigali? Ubwo rero murategereje ngo azaburana, ngo azabaho, etc. Njye nakuyeyo amaso. Numvishe n’undi ngo bali bagiye gufatira I Kampala. Banza ali Rugema cg Rukeba. Sinali nzi ko hali abantu batekereza hafi kubuzima bwabo. None se mwe ntimutekereza ko akarere kuzuye intelligence?