Maj. Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, yagejejwe imbere y’ubutabera aho yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Maj. Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, yagejejwe imbere y’ubutabera aho yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, Maj Dr Aimable Rugomwa na Mukuru we Nsanzimfura Mamerito, umusivili w’i Matimba mu Karere ka Nyagatare, batangiye kuburana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, Umucamanza Maj.Muhigirwa Gerard yabanje kubaza ababuranyi imyirondoro yabo, nyuma ababaza niba biteguye kuburana, maze bombi hamwe n’abavoka batatu babunganira, basubiza ko biteguye.

Umucamanza yamenyesheje Maj.Dr.Rugomwa na Nsanzimfura ko bakurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, maze ababaza niba bacyemera.

Mu gusubiza, Maj.Dr.Rugomwa yavuze ko icyo cyaha atacyemera, avuga ko icyo yemera ari uko ari we wafashe Mbarushimana yise “kiriya gisambo”, bakarwana maze nyuma akaza kubwirwa ko yapfuye.

Mu mvugo igoranye bitewe n’ubumuga bwo kudidimanga, Nsanzimfura yasubije umucamanza ko atemera ibyo akurikiranyweho, kuko we yaje ahuruye kimwe n’abandi baturage.

Umwanya wahise uhabwa Ubushinjacyaha ngo busobanure uburyo icyaha bukurikiranyeho Maj.Dr.Rugomwa na Nsanzimfura cyakozwe, n’ingingo bushingiraho bubasabira gufungwa by’agateganyo.

Maj.Karara Innocent wari uhagarariye Ubushinjacyaha muri urwo rubanza, yabwiye urukiko ko Maj.Rugomwa ari we wafashe Mbarushimana akamujyana iwe mu rugo akamukubita, yabona amaze kunogoka akamujyana hanze y’igipangu, agahamagara umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yishe igisambo.

Uwo mwana yise igisambo yari uw’umuturanyi we witwa Gahutu umubereye se wabo, akaba yari amutumye kuri butiki kumugurira ‘byeri’, agafatwa arimo asubira imuhira.

Ubushinjacyaha buvuga ko umuganga wasuzumye umurambo wa Mbarushimana, yavuze ko yari yakubiswe icyuma mu mutwe inyuma ku buryo wari wamenetse ndetse n’ubwonko bukagerwaho, yari yanakutse amenyo yose y’imbere, ndetse ngo yari yacitse intoki ebyiri urwa Kane n’urwa Gatanu (Mukubitarukoko na Nyangufi nyirazo), ibyo bikagaragaza ko yikingiraga icyuma yari akubiswe mu mutwe.

Ahawe umwanya wo kwisobanura, Maj. Rugomwa yavuze ko urugo rwe rwatewe n’abajura ubwo yari ku izamu kuwa Gatandatu nijoro (tariki ya 03 Nzeri 2016), ku buryo umugore n’umukozi bataryamye, ahubwo bakarara bamuhamagara bamubwira ko batewe.

Ngo ku Cyumweru ubwo yari avuye aho yari yiriwe, yarimo aruhuka maze nka saa tatu zishyira saa yine, umukozi abwira umugore ko abajura bagarutse, ariko Rugomwa asohotse ntiyababona.

Icyo gihe ngo yashatse kujya gukura radiyo mu modoka yari amaze icyumweru azanye, ariko yisubirira mu nzu.

Nyuma gato ngo yumvise ikintu cyitura hasi munsi y’igiti cya avoka, arebye abona ni abantu babiri basimbutse bagwa mu gipangu, maze ku modoka ho ahabona undi ari we Mbarushimana.

Yakomeje yisobanura avuga ko yakinguye ba bandi babiri bahita biruka, Mbarushimana wari wateze ibuye nk’ijeke ku ruhande rw’iburyo bw’iyo modoka, aba ari we afata kuko ari we wari umwegereye, maze ashatse gusohoka barwanira mu karyango gato aramugarura, bakomeza kugundagurana kugeza ubwo ashizemo umwuka bageze nko muri metero 15 hanze y’igipangu.

Nsanzimfura we avuga ko nta rundi ruhare afite mu rupfu rwa Mbarushimana, ngo kuko yaje ahuruye nk’abandi baturage, ndetse ngo ibyabereye muri icyo gipangu cya murumuna we Maj.Dr.Rugomwa ntacyo abiziho n’ubwo yabaga muri ‘Annexe’ (mu kazu gato) kari mu gikari.

Nyuma yo kuvuga ibyo, Maj.Dr.Rugomwa yahise abwira umucamanza ko mukuru we Nsanzimfura afite uburwayi bwo mu mutwe, binashimangirwa na Me Claude Kaberuka, umwe muri batatu babunganira, wagaragaje ko ibisubizo yagiye atanga mu mabazwa ye mu bugenzacyaha ndetse no mu biganiro bagiye bagirana mu gutegura urugamba, bigaragaza ko avuga ibiterekeranye, ibyo bikaba ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe.

Abunganira abaregwa bose bahurije ku kugaragaza ko urupfu rwa Mbarushimana rwaturutse ku kwitabara kwa Maj.Dr.Rugomwa kuko urugo rwe rwari rwatewe.

Bahuriza kandi ku kuba Nsanzimfura afite uburwayi bwo mu mutwe n’ubwo Ubushinjacyaha n’urukiko rutabyemera mu gihe nta muganga w’inzobere urabigaragaza.

Maj. Rugomwa imbere y’abacamanza

Maj.Dr.Rugomwa yasabye gufungurwa agakomeza imishinga yo gushakira urubyaro abagore b’ingumba

Mu gutanga imyanzuro, Ubushinjacyaha bwasabiye Maj.Dr Rugomwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bushingiye ku ngingo z’amategeko zigaragaza ko ibyaha akekwaho bishobora kumuhanisha igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri kugeza kuri burundu iteganywa n’ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana.

Maj.Dr Rugomwa we yahise asaba Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze, kugira ngo abashe kurangiza umushinga arimo gukorera ubushakashatsi, agamije gufasha abagore b’ingumba kubona urubyaro. Aha yavuze ko abagore bagera ku 130 yarimo akorana na bo mu bushakshatsi ubu bamubuzekandi aho afungiye akaba ntacyo yabasha kuhakorera.

Abavoka basabye urukiko ko mu gufata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abakiliya babo, rwazita no ku ngingo ya 105 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rukareba niba umuntu udafite uburyozwacyaha yahabwa igifungo cy’agateganyo.

Ibi babisabye bagendeye ku kuba ibikorwa byabayeho byaviriyemo Mbarushimana kuhasiga ubuzima, byari ukwitabara kwa Maj.Dr.Rugomwa no kuba Nsanzimfura afite uburwayi bwo mu mutwe, ibyo bagasanga ari impamvu zibakuraho uburyozwacyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi no guhata ibibazo Maj.Dr.Rugomwa kugira ngo hasobanuke ibikorwa byabayeho n’aho byakorewe, rwanzuye ko isomwa ry’urwo rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba kuwa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2016 saa munani z’amanywa.

Mu cyumba cy’iburanisha hagaragaramo abasirikare n’abasivili bake

Abunganira abaregwa bavuze ko abakiriya babo bakwiye kurekurwa bakaburana bari hanze

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/rugomwa.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/rugomwa.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONMaj. Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, yagejejwe imbere y’ubutabera aho yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Maj. Dr.Aimable Rugomwa ukekwaho gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa amukekaho ubujura, yagejejwe imbere y’ubutabera aho yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Mu rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE